Hari umukozi wa Banki y’Abaturage (BPR) watangarije Umuseke ko abakozi birukanwe kuwa kabiri ari abantu 70 mu buryo butunguranye cyane, ubuyobozi bwa Banki Populaire buvuga ko ibyakozwe biri mu murongo wo kuvugurura imikorere, kandi ko amavugurura azagera ku bakozi bose. Andi makuru avuga ko muri ayo mavugurura, Banki Populaire yaba igiye gufunga amashami agera kuri 90, […]Irambuye
Tags : BPR
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire yabwiye Umuseke ko Jean de Dieu Kalisa wari ushinzwe abakozi bakora kuri guichet ya Banki y’abaturage mu Karere ka Rubavu yibye amadolari $ 113 150 na Frw 6 381 000, ubu akaba arimo ashakishwa n’inzego z’umutekano zitandukanye. Kalisa muri rusange yibye amafaranga agera kuri […]Irambuye
Muri Banki y’Abaturage ya Gisenyi umukozi yibye amafaranga agera ku madolari 115 000, arabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda muliyoni 92, aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’iri shami rya Banki y’Abaturage ya Gisenyi yavuze ko hagikusanywa ibimenyetso. Harakekwa ko byabaye kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2016, ariko amakuru yatangiye gusakara kuri uyu wa kabiri. Uyu […]Irambuye
Ikigo ARISE gihuriwemo n’ibigo bitatu kiyemeje gukorana na Banki y’Abaturage nk’umunyamigabane wayo aho kizaba gifitemo umugabane wa 14.6%. Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko aya maboko mashya azayifasha kwagura ibikorwa byayo byo kuzamura imishinga iciriritse by’umwihariko ubuhinzi. Iki kigo ARISE kiyemeje gukorana na Banki y’Abaturage nyuma yo kugura imigabane y’ikigo cya Robobank cyari gisanzwe ari umunyamigabane wa […]Irambuye
Atlas Mara yaguze Banki y’Abaturage ndetse n’igice cy’ubucuruzi cya Banki y’Iterambere (BRD) mu mwaka ushize byombi byashyizwe hamwe biba Banki imwe, ngo bikazahindura byinshi muri serivisi z’amabanki nk’uko byatangajwe na Amb. Claver Gatete Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu muhango wo guhuza izi banki kumugaragaro. Atlas Mara yashoye arenga miliyoni 20$ (hafi miliyari 15Rwf) muri Banki y’Abaturage […]Irambuye
Gukosora: Mu Karere ka Rutsiro haravugwa ibikorwa by’uruhererekane byo kwiba Banki na Koperative yo Kubitsa no kugiriza Umurenge SACCO. Mu gihe kitarenze umwaka hibwe Banki y’abaturage y’u Rwanda, ubu haravugwa ubujura bwibasiye UMURENGE SACCO wa Mushubati wibwe kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri 2015, wibwe nyuma y’uko hibwe n’Ikigo nderabuzima cya Musasa. Mu nkuru yacu […]Irambuye