Muraho neza nshuti za Umuseke, ndi umugabo mfite umwana umwe n’umugore turifashije ariko mfite ikibazo kinkomereye, ngira ngo mumfashe mumpe inama kuko ndabona aho bukera gishobora kunsenyera urugo. Mu by’ukuri mu rugo rwacu dufite akazi twembi njyewe n’umugore ariko akazi kanjye karangira kare nkataha, mu gihe umugore wanjye we ataha igicuku kinishye. Maze iminsi mbyigaho […]Irambuye
Muraho. Mbanje gushimira abasomyi b’Umuseke.com inama batanga kubazisabye. Imana ibongerere ubwenge n’umutima mwiza. Nanjye rero ndafite ikibazo nifuzako mungiraho inama: Nabyaranye n’umugabo hashize imyaka 15, icyo gihe yari akiri umusore naho jye narinsanzwe mfite umwana, ariko ubwo tukaba twarimo dufiyansanya twitegura kuzarushinga. Amaze kuntera inda yahise andeka ashaka undi, baje gutandukana (divorce) nyuma y’imyaka 4 […]Irambuye
Muraho neza! Ndashimira inama mugira abantu kandi ntekereza ko zifasha guteza imbere umuryango nyarwanda, none nanjye mfite ikibazo nashakaga kugirango mungire inama. Ndi umuhungu w’imyaka 29, none iby’Imana ntiwabimenya nakundanye n’umukobwa w’imyaka 19. Ikibazo cy’imyaka kirangora cyane, hakiyongeraho ko uwo mukobwa yabyariye mu rugo. Gusa kubyara sinabimuziza ubuzima bugira ibyabwo. None ndabagisha inama. Uwo mwana […]Irambuye
Ndi umugabo usigaye warahindutse ingaramakirambi kandi narimfite urugo. Bavandimwe ndabasaba ngo mu mfashe kumpa ibitekerezo by’uko nakwitwara mu kibazo mfite gikomeye. Mu by’ukuri nateye umukobwa inda nyuma tuza kubana nk’umugore n’umugabo, tubyarana abana bane. Mu rugo iwacu nta kibazo cy’intonganya cyahabaga nabonaga tubanye neza kandi umugore wanjye mukunda rwose. Umugore wanjye yari mwiza ku buryo […]Irambuye
Muraho, nitwa Emile, ku mpamvu zo gushaka ubuzima mba Minneapolis muri Leta ya Minnesota, US ariko umutima wanjye uba iwacu mu Rwanda. Nkunda gusoma amakuru y’aho kenshi no kumenya ibigezweho iwacu kurusha hano. Nkunda gusoma Umuseke kenshi ku munsi, niho nibura mbona bandika ibintu bifatika n’abasomyi basi serious batanga ibitekerezo bifatika. Mpora nifuza kugira icyo […]Irambuye
Bavandimwe basomyi ba Umuseke ndagira ngo mungire inama ku kibazo mfite kinkomereye. Ndi umugabo navuye mu cyaro aho nari ntuye, nsigayo umugore wanjye tubyaranye kabiri, nza mu mujyi wa Kigali gupagasa nkajya mwoherereza icyo mbonye. Nta kibazo kuko nize biciriritse mbasha kubona icyo nohereza. Gusa ngeze i Kigali nahasanze byinshi, nyuma nza kugira ikibazo cyo […]Irambuye
Ndi umudamu w’imyaka 35 y’amavuko. Mfite umugabo n’abana 3 tumaze imyaka 8 dushakanye, ariko kuva namenyana nawe na mbere y’uko tubana yavugaga make nkagira ngo ni ukwitonda. Na nyuma y’uko tubanye ni uko yagumye kuburyo tudashobora kwicara ngo tuganire amenye ibyange nanjye menye ibye. Twabaho ntiturasangirira ku meza na rimwe. Niyo turi kumwe aba acecetse […]Irambuye
Mbanje kubaramutsa mwese. Muraho neza. Kubw’ikibazo kingoye, mpisemo kwandikira Umuseke ngo utangaze ibyanjye numve inama abasomyi bari bumpe kuko nabonye usomwa n’abantu basobanutse batanga inama zubaka, maze iminsi nsoma inama zigirwa abazigishije kandi nkabona bahabwa inama nzima rwose. Ndasaba Umuseke ariko ko utangaza amazina yanjye ntutangaze na e mail yanjye. Muri make rero reka mbimbwire […]Irambuye
Nongeye kubaramutsa mwese abampaye Inama n’ibitekerezo. Hashize iminsi itanu nandikiye Umuseke ngo ngirwe inama ku kibazo nari mfite cy’umukobwa nateye inda iwabo bashaka ko tubana. Byari bingoye cyane gufata umwanzuro mbere y’uko mbagisha inama, ariko ubu nyuma yo gufata umwanzuro kandi ngendeye ku nama mwampaye ntabazi, nifuje no kubashimira. Ndashimira cyane Umuseke kuko batambukije inyandiko yanjye […]Irambuye
Muraho neza, hano k’Umuseke mbona abantu batanga inama ku bintu bitandukanye mu mibereho nanjye nkaba mbandikiye ngo mutangaze ibyanjye numve inama bari bumpe niba hari izo nakurikiza. Gusa bibaye byiza ntimwatangaza amazina na e mail yanjye. Ndi umusore, mfite imyaka 28, mfite akazi gaciriritse mu buzima busanzwe nta kibazo ngirana n’abantu, nkunda gusabana no kwishimana […]Irambuye