Namuteye inda, barantegeka kumurongora kandi simbishaka
Muraho neza, hano k’Umuseke mbona abantu batanga inama ku bintu bitandukanye mu mibereho nanjye nkaba mbandikiye ngo mutangaze ibyanjye numve inama bari bumpe niba hari izo nakurikiza. Gusa bibaye byiza ntimwatangaza amazina na e mail yanjye.
Ndi umusore, mfite imyaka 28, mfite akazi gaciriritse mu buzima busanzwe nta kibazo ngirana n’abantu, nkunda gusabana no kwishimana n’inshuti, icyakora mu gusabana niho umuntu w’umujeune ahurira naho ibibazo uko nabibonye.
Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize muri ibi byo gusabana nagiye kwishimana n’abasore n’inkumi bagenzi banjye mu birori bya anniversaire y’umukobwa umwe w’inshuti yacu, turishimisha cyane pe, turanywa turarya, turabyina ibintu biraryoha cyane.
Muri ibi birori nari nizanye kuko nta mukunzi mfite, gusa nk’abandi basore bose bazima hari abakobwa nka batatu nariho ntereta muri iyo minsi kandi bose bari aho muri anniversaire ya mugenzi wabo, twarishimanye rero kugeza ubwo bibaye nka saa munani z’ijoro, muri iyo nzu nto umukobwa acumbitsemo ntabwo twari kuharara twese.
Abasore binginze abakobwa ngo dusohoke kuko byari kuwa gatanu maze rwose bose ntibazuyaza tugenda turi nk’abantu 10 twese hamwe, gusa tugezeyo nakomeje kwegera umukobwa umwe mubo nateretaga turabyinana, nyuma dutangira no gusomana ndatwarwa nawe aratwarwa cyane. Ntitwatinze aho kuko namusabye ko twatahana nawe kuko yari yatwawe cyane ntiyazuyaza aremera tujyana aho ncumbitse, tunabanza kubibwira bagenzi bacu ko twe dutashye, dufata moto turatahana. Birumvikana tugeze mu rugo twimara ipfa twari twirirwanye biratinda, bucyeye turirirwana rwose nta kibazo icyakora ku mugoroba ajya gutaha twarongeye turinezeza gusa ntitwakoresha agakingirizo, munyumve neza rwose ntimungaye abenshi ndibaza ko hari ubwo byababaho namwe cyangwa hari abo byabayeho ndetse ataha bugorobye kuwa gatandatu, sinibuka itariki neza ariko hari ahagana mu ya nyuma kuko twari duherutse guhembwa ay’ukwa cumi twe.
Nyuma twakomeje ubucuti bisanzwe nkomeze no kumwereka ko mwitayeho gusa ngishidikanya kumubwira ko mukunda kimwe n’abo batatu kuko navugaga nti reka nkomeze mbe ndeba imyitwarire yabo ndebe niba hari uwo nazashakana nawe koko, cyane ko hari hashize umwaka n’igice aba bakobwa abenshi mbamenye.
Hashize iminsi mu kwezi kwa 11 kujya kurangira, umukobwa yambwiye ko anshaka cyane, araza turabonana, ambwira ko yabuze imihango ashobora kuba atwite inda yanjye.
Ku ikubitiro numvise ari ibintu bidakanganye cyane kuko kuba naramuteye inda rwose simbihakana twararyamanye kandi tutiproteje, namubwiye ko ibyo nta kubazo gikomeye kirimo, uguhitamo ari ukwe, agatwita akabyara tugafatanya kurera umwana nta kibazo, umukobwa arataha rwose n’umutima mwiza ambwira ko yumva nta kibazo nk’uko nabimubwiye.
Iminsi yaratambutse iwabo bageraho barabimenya, bamushyira ku nkeke ngo uumuntu wamuteye inda namurongore, aje kubimbwira njye ndamutsembera mubwira ko usibye kuba ntabishoboye (gukora ubukwe) atari nawe mugore w’ubuzima bwanjye kuko nari nkimutereta ariko sinumvaga mukunze byo kubana nawe akaramata. Byaramubabaje birumvikana ariko mubwira ko kubana akaramata ari ibintu bikomeye tutagomba guhubukira ngo ni uko atwite.
Ababyeyi be bararakaye cyane bumvise ko ntashaka kurongora umukobwa wabo, kugeza ubwo ubwabo batangiye kunshyiraho inkeke bikomeye cyane kuko nabo ni abantu bifashije. Bigeze mu kwezi kwa gatatu, byabaye ngombwa ko mva mu nzira ngo bibanze bihoshe, njya Burundi ahari umuvandimwe ubayo nigumira yo kukazi nasabye conjé annuel, mvuga nti reka ndeke iby’ubukwe babanze banabyibagirwe babone ko bidashoboka.
Conje irangiye nagarutse mu Rwanda nsubira kukazi, bakomeza kunkurikirana ngo nindongore umukobwa wabo, ubu inda igeze mu mezi arindwi, nakomeje kubatsembere nubwo mbona bagihatiriza. Bagiye no mu muryango wanjye kubanyuraho ngo bantegeke kurongora uwo mukobwa gusa bagira ikibazo kuko ndi impfubyi abo mu muryango wanjye nta wandeze umfiteho ijambo ryo kuntegeka ngo ndongore, usibye ko numva niyo yaba ari data atantegeka kurongora umugore numva ntazakunda ubuzima bwose.
Kugeza ubu mbayeho kuri stress y’ababyeyi b’uyu mukobwa, akazi karangoye cyane kugakora neza kuko bampoza ku nkeke bambwira ngo ibyo nkora byose ngomba kujyana umukobwa wabo ntabyarire mu rugo rwabo.
Mu minsi ishize nasabye papa we ko niba adashaka ko abyarira mu rugo rwabo amuzana nkamukodeshereza inzu ya macye akabamo akazayibyariramo, aravuga ngo ntibishoboka tugomba gukora ubukwe ngo bakanadufasha n’inkwano sinyitange, nanjye mubwira ko bidashoboka ko nkora ubukwe mu gihe numva uwo bashaka kunshyingira atari umugore wanjye w’ubuzima.
Njyewe nemera ikosa nakoze, nanaribasabiye imbabazi nk’ababyeyi be, n’umukobwa twasabanye imbabazi rwose nta kibazo dufitanye, yewe na za nshuti zose ikibazo cyacu zirakizi zinatugira inama kenshi zo kuguma turi inshuti tukazafashanya kurera umwana niba tutifuza gushakana. Ariko ababyeyi b’umukobwa bameze nabi cyane nta kindi bashaka uretse kubona ubukwe n’umukobwa wabo akagenda.
Bigeze aho numva mfitiye ubwoba ubuzima bwanjye ko bashobora no kungirira nabi kugirango nkore ibyo bashaka, mbayeho ubuzima bwo kwikanga, byansubije inyuma mu ntekerezo, sinkibasha gutekereza ku imbere hanjye neza, abakobwa bose nateretaga ubu nabavuyeho ndi aho ndakora ntazi icyo mparanira mu buzima, mbona bucya bukira. Gusa kimwe nzi ko nshaka cyo ni uko ntazakora ubukwe ntiyumvamo. Ibi byo ndumva bitanshobokera, kereka ahari nimungira inama nkumva bikwiye.
Mu by’ukuri kwandika ibyanjye hano biragoye, nzi neza ko inshuti zanjye zimwe ziri bubimenye ariko nta kundi kuko ntawurangira inama numva inyubaka nk’uko njya mbona hano hari abantu bakuru batanga inama zifatika kandi bitabaye ngombwa ko abantu bahura cyangwa ngo bamenyane.
Ndasaba ubwo bufasha bwo kunyubaka mu mutwe no kumbwira icyo nakora muri situation nk’iyi kuko hari n’ubwo numva ntekereza guhunga noneho nkava mu Rwanda nkigira gutangira ubuzima ahandi, nkatekereza ku mwana wanjye, ugiye kuvuka, ngatekereza agahinda naba nsize inyuma n’ako naba njyanye, bikandenga simbishyikire neza. Ndabasabye ngo mungire inama zifatika. Murakoze.
55 Comments
inama nakugira Ntuzigere uhemukira uwo mukobwa ugomba kumuba hafi haba mu kubyara ndetse nanyuma yaho kuko nkuko mbyumva nta stress yigeze agushyiraho, ikindi umwana wawe ugomba kumwitaho. nkuko babivuga urukundo ntirugurwa kubwanjye nkurikije ukuntu uyu mukobwa wamuvuze ni umwana mwiza nuko nyine utamukunda naho ubundi mwakibaniye.
Umva wa muhungu we nkubwire!. wariye umunyenga, irengere n’ibyawuvuyemo. uwo mwana w’umukobwa, wimutererana. Bana nawe iyo uba wumva atakubera umugore, ntuba waranamuriyeho umunyenga. rwose ndagusabye shaka amafaranga umukwe umujyane. iwabo ntibanakubeshye ngo baragukuriraho inkwano wapi kera bazajya babigucyurira. Shaka amafaranga n’ubundi ubukwe bukorwa n’Imana, twese twabukoze bugoranye ariko turabukora ubu turubatse tumeze neza, nta nubwotwibuka ko byatuvunnye. Ubu turashaka iterambere ry’urugo nta kindi. So wowe rero wishaka gutererana uwo mukobwa. Umwana ni Ikimenyetso cy’urukundo kandi akenera kurerwa na se na Nyina bombi babana. wishaka ko nawe azaba isarigoma nakura. Fata umukobwa umujyane mubane. Rwose nawe iyo aza kuba atakwishimiye, ntaba yaraje ngo mutahane, keretse niba ari indaya mwararanye ukamwishyura. Ariko niba mwari musanzwe munaganira, muziranye, twara umukobwa n’ubundi ndabizi ko abo ushaka nta kindi gitangaza uzabasangana uwo adafite. nuko mumanika agati mwicaye mwajya kukamanura ugasanga nunahaguruka nturi bukagereho! wikwirirwa ubunza imitima uhunga inda, hato umwana atazakura akumva ko wamuhuze akiri mu nda nya nyina, wowe uri igisaza akagutera urushyi yarabaye Umusore. Sha ndalubwiye ahasigaye wumve cyangwa urorere. ijambo ryanjye ni iryo. nushaka ko ngusobanurira birenze, unyandikire kuri [email protected]. Sawa
UKU NI UKURI.
Biragoye kubyumva uzakore icyo umutima wemeranya n n’umutima wawe gusa ibi mba mbona ntazi amahereze kuko njyewe nakunze umukobwa turi kwitegura kubana famille ibyitambikamo none nanjye numva narabaye nkumusazi.
Njye uko mbitekereza ni gute wumva atari uwawe kandi wari mu mugambi wo kumuterereta.Gusa nta wabisubiza inyuma ariko ibyo muba mwakoze nibyaha Imana yanga urunuka.Inama nakugira nugukizwa ukava mu byaha ukayoboza inzira Imana ni we mwungeri mwiza utayobya.Ikindi uwo washaka wese nibibazo ugiye kwiteza kubyara ku bagore benshi abo bana uzaba ubateye umwi_dyane.Urakoze
wiriwe muvandi? rero njye icyo nakubwira ni ukwitonda pe! ntabwo gushaka aribyo guhubukirwa. icya mbere ni uko wowe mbere ya byose bikuzamo. ndavuga kukuzamo gute? ntabwo uramwiyumvamo ndetse nicyo gitutu bagumya bagushyiraho nicyo kikubuza gushyira ubwenge ku gihe! nawe hari byinshi byatuma wibaza impamvu bamugutsindira. ushobora kuba usobanutse niko tubyita(ufite agafanga).
Umva rero musore nkugire inama. Niba wemera ko wakoze ikosa kandi warisabiye imbabazi incuti n’abavandimwe wagize neza.Ikindi nuko ugomba gukurikiza umutimanama wawe ukubwira kwita ku mukobwa wateye inda ndetse mukazafatanya kurera umwana muzabyarana.Icyo kubana n’umukobwa ku ngufu z’ababyeyi be ntuzabikore kdi ntibazaguce intege kuko nta tegeko na rimwe ryaba irya Leta y’u Rwanda yaba international law itegeka gukora ubukwe n’umukobwa wateye inda.Ikindi kandi nubwo wakoze icyaha cyo gusambana ugatera inda si wowe wenyine wagikoze ahubwo n’umukobwa ubwo nawe yakoze icyaha nawe hari ingaruka agomba kwirengera zirimo izo kubyara ikinyendaro (kubyarira mu rugo). NTUZEMERE GUTEGEKWA GUKORA ICYO UMUTIMANAMA WAWE UTAKUBWIRA MU GIHE NTA N’ITEGEKO WISHE.BAKUREKE
Hunga udapha kandi urebe neza harubwo uwo wanga ariwe mugore wawe akaramata senga Imana iguhishurire. uzasanga uwawe ari uriya wateye inda. umva mwana mukunde umugire umugore umugisha utahe iwawe
ariko abahungu muransetsa cyane! ubwo rero wateye undi mwana urubwa umusize ubusembwa none ngo siwe mugore wubuzima bwawe! areeee hanyuma se mugihe wajyaga kuryamana nawe ko utatekereje ko utamukunda udashobora no kubana nawe??? afite iyihe nenge se utavuze hano ituma umwanga ra! hanyuma se uwo uteganya kuzabana nawe urumva azaba amurusha iki??? wibabaza undi mwana wimutesha agaciro kdi yaragukunze mujyane mubane kdi niba utanamukunda ruzaza kuko we agukunda kdi wazahura ningaruka nyinshi mubuzima zirimo kugira ubana badahuje ababyeyi birimo ishyari agahinda ko kuba utarareze umwana wawe nibindi byinshi…kdi ibyo uvuga ngo uzamufasha kumurera ushobora no kutabibasha kuko ushobora gushaka umugore ibyo ntabikwemerere cg bigahora bibashwanisha ukabona ugiye gusenya ukabireka bityo ugahora ubabajwe nuko umwana wawe ariho nabi kdi ntacyo wamufasha kdi utabuze ubushobozi just kubera amateka yakuranze ! nge rwose sinumva uwo muntu watinyutse kuryamana nawe ukaba umwihakana gutyo uko ameze! abo bagushuka ngo nta tegeko ribihana barakubeshya kuko uzagira ubuzima bubi kuko uzajya uhora wicira urubanza ko wahemukiye umwana wawe! kdi na famille yumukobwa muzaba abanzi ! wikwishakira abanzi rero bubusa cg ngo upanique hejuru yibintu wakoze wishimisha nawe wemera! murongore ubuzima ni buto nta mpamvu yo guhemukira imana nabantu!
UKU NI UKURI.
Njyewe ndumva ibyo uvuga ntaho bishingiye kabisa.nonese iyo uvuga ngo uwo mukobwa si uw’ubuzima bwawe ni iki cyatumye umujyana kumukoresha ibyo byavuyemo gutwita?kandi nawe urivugira ko bitabaye rimwe ko byabaye kenshi,none se urumva koko warabikoraga utishimye?icyo ugomba kumenya ni uko nuwo utekereza ko ariwe wakubera umugore nawe muryamanye kenshi wahita wumva utamushaka.niba wumva ushaka ejo hawe heza hazira imitego kora uko ushoboye urongore uwo mukobwa kuko bizakurinda kugira abana batandukanyije ba nyina.ubwose mu by’ukuri inenge wabonye kuri uwonguwo ni iyihe ko ntayo watubwiye.gabanya irari wangu
Reka nkugire inama nziza rwose; niba uriya mukobw ntazindi ngeso mbi umuziho cyangwa uburere bubi umuzi ho, byonyine kuba waramugize inshite yaye n’uko hari ukuntu wamubengutswe, n’uko mbese hari igikundiro runaka wamuciye….. None nshuti yanjjye ndakugira inama nk’umuntu wigeze guhura n’ikibabazo nk’icyo cyaw mfata n’umwanzoro wo kureka umukobwa sinamurongora ariko nkubwiza ukuri ko remors na n’ubu mfite sinakubwira. Dans la vie saches que tout se paie ici bas… Niba uvuga ko uhangayitse, mets toi à la place y’uriya mukobwa; ce qui est vrai we ahangayitse kukurusha. Umugiriye neza rero ukamurongora byarushaho kuba byiza kuko azakubera reconnaissante mu buzima bwe bwose kuko nibwo uzaba umugararagarije urukundo nyakuri. Mwarishimanye rwose wimutererana. nawe ishire mbese mu mwanya we…Ikindi ugomba no guharanira kubaho neza k’uriya mwana wawe azabyara. muhe amahirwe n’ishema ryo kutazitwa umwana w’ikinywendaro kuko bitera ipfunnwe n’ibibazo byinshi . So fata umwanzuro wa kigabo reka kuba lache! Emera rwose urongonre uriya mukobwa nibyo bizaguhesha umugisha aho kumukwepa muri iki gihe akeneye ko umwereka ho urukundo nyakuri. Reka kumutera agahinda ndakwinginze. Njye ndumva inama naguha ari iyo.
ariko ko mudashiraho comment yange bite?
Wa muhungu we ushobora kuba uri muri ba bandi bakiyita abana bashaka guhora mu munyenga batazi ko bakuze kandi bagomba gufata ibyemezo bya kigabo. Ubwo wabyaye wari ukwiye gutekereza nk’abagabo ukareka guhera mu kirere utagaguza cash yari kuzagufasha kurera impfura yawe. Ubwo rero ngo utegereje umugore usa na ba miss ujya ubona ku mafoto ugakora ubukwe nk’ubwa…… Uribeshya fata umugore umurongore mutangire ubuzima muhindure amateka. Kandi ngusabye ko mu cyumweru gitaha uzashyiraho comment uvuga ko watangiye gutekereza nk’abagabo. Ibyo byo kwigira ntibindeba se utekereza ko uwo mukobwa we urarana iyo nda akazayimarana amezi 9 akazagerekaho kurera umwana wenyine we atari umuntu?Iyi ni inama ya kigabo nkugira nk’umwe wigeze kugira ibihe nk’ibyawe ariko ngasanga ngomba guhindura imyumvire. Ntegereje icyo ubivugaho bidatinze
Nshuti yanjye, ngushimiye ko watugejejeho ibyawe ntacyo uhishe. Icyo navuga, umenye ko iyo umukobwa atwaye inda aba ashobora no kuguphukamira rwose kugirango umukize icyo kimwaro imbere y’ababyeyi cyane cyane , imbere y’urungano. Niba uwo mukobwa uvuga ko we nta kibazo agufiteho ko yumvise ibyo wamubwiye, nuko mu mutima we yabashije kwakira ishyano ryamuguyeho kandi akabona neza ko wowe wahise umwumvisha ko nubwo yaguphukamira ntacyo witageye kumutabaraho. Ndashima uyu mukobwa cyane. Ubundi rero ndakugaya wowe kuko nubwo waba utiteguye kumurongora urazirikana ko atwite imfura yawe? Ongera ugaruke kuri wa munsi mbere gato yo kuryamana nawe uko wumvaga watanga ibyo ufite byose ariko akaryamana nawe. Ibaze urukundo wari umufitiye ari narwo rwamukuruye akemera kuryamana nawe. Biteye isoni kwibutswa n’ababyeyi be ko ugomba kurongora uwo mukobwa , ndetse biteye n’isoni cyane kwereka abantu ko udashobora kuba umugabo imbere y’ikibazo wateje wowe ubwawe. Nkugire inama, wikwibeshya ko nuwo washaka wundi azakubahira ibyo urimo ukorera uyu mukobwa. Wikwibeshya ko uwo uzashaka azakwemerera kurera uyu mwana w’imfura yawe. Wikwibeshya ko uwo uzashaka azagukunda nkuko uyu mukobwa agukunda. Garura ikizere vuva vuba cy’uyu mukobwa n’ababyeyi be, ganira nawe wicuze kandi usabe imbabazi imiryango yanyu, fata responsabilite yose udasabye ngo munkorere ibi cyangwa ibi mbone kurongora , ba umugabo uzane uwo mukobwa mushyingiranwe murere abana Imana izabaha, gana Imana uyisabe cyane imbabazi , noneho ushyire ubwenge bwawe mu mujyo umwe uhagarika kujarajaza ibitekerezo ku bandi bakobwa, iyemeze urongore uyu mufitanye umwana. Imana izabafasha kandi muzagira urugo ruhire n’imigisha myinshi . Urakoze. Tubwire uko ubyumvaSVP
Inama na kugira niko wakora ibyo utekereza; ntugomba gukora marriage kubera inama abandi bakugiriye! Niba utabyiyumvamo bizakugora kubana nawe karamata. Ikindi na kubwira nta mukobwa muzima (witonda, wubaha ababyeyi be) usohoka maze ngo atahe iwabo umunsi ukurikira kandi mu mugoroba, nta cyemeza ko ataraye n’ahandi hatari iwawe. Reka abyare, uzakore ubwo bukwe aruko ubyifuje.
Uraho? ndagushima ko wagishije inama gusa uwo mukobwa niba utamukunda ntuzamushake kuko mwazabana nabi,ariko niba uteye nkuko nteye nkugiriye inama yo ku mukunda no kumushaka kubera impamvu ebyiri,Impamvu ya mbere ishyire mu mwanya wuwo mwari yakoze ikosa ryo kugukunda arakwizera aguha umwanya ubuzima bwe n’amagara ye birangira akubikiye urubuto ubu yiteguye ku kubyarira ese urumva arinde wundi azizera iba wowe umuhemukiye yaraguhaye ibye byose ntacyo aguhishe ,Impamvu ya Kabiri uriya mwana ugiye kubyara ni ikibazo kuri wowe no ku muryango wawe uzashaka uwo irari ryawe rigwaho ushobora kunanirwa kurera abana bafite ba nyina batandukanye bamwe ntibige iyo mfura yawe yaza mukase agatera intambara igihe cyose uzagira igikomere .singutegeka ariko wibuke uburyo mwasohotse mukajya gukaraba akagufungurira amatako ye akunezerewe ubu siko mwakwiye kurangiza nshuti arijye namushaka. ariko si ndi wowe nawe ufite uko wakora.ndi umugabo mfite umugore n’umwana umwe
Muvandimwe, nagira ngo nkubaze, ese kuki muri abo bakobwa 3 wateretaga mwari kumwe muri fête uwo ariwe wiyegereje? ese ni uko ariwe wumvuga akunyuze muri abo batatu? niwe se wabonaga agukunda cyane muri bo? cg ni uko ariwe wari facile wabonaga muri bugerane kuri sex bitakugoye? ese ubona mwarakoze sex kubera gutwarwa koko cg ni uko mwese mwari abakinnyi bakomeye! witonde ubigenzure, ushobora gusanga icyo umuziza ukimurusha kandi akaba aricyo cyatumye umuhitamo muri abo batatu ngo wikemurire irari. Bibaye aribyo rero, nakugira inama yo kurongora uwo mukobwa kuko si ikibazo cyo guhitamo uwo ushaka, ahubwo kubera impamvu 2: 1. niwe ugukwiye nawe nturi miseke igoroye, 2. il faut assumer, famille yawe ni iyo. keretse niba hari izindi ngeso afite utakwihanganira, ariko niba ari irari ryabahuje ushaka kumuziza waba wikunze, kandi uhemukiye umwana wawe.
rero reka nkubwire nshuti yacu!, reka kwiyumvishako uwo mukobwa ataruw’ubuzima bwawe bwose,kuko urukundo rukura umunsi kumunsi ,reka kwikunda kuko nuwo mukobwa watumye atwita mugihe kitaringombwa!, knd uramutse unacitse ukagenda umwana wawe yazaba uwande? urumva se umugabo wazashaka uwo mukobwa yazagukundira umwana nkuko bikwiye?bikorere umwana wawe utazababara asanze waranze kubana na mama we !! urabizi nawe guhemukirwa ukuntu bibabaza nubwo ngo wasabye imbabazi umukobwa arko nuko ntakundi yari kubigenza, wowe tuza icyatumye wegerana nuwo mukobwa kizatume wumvako binashoboka ko yakubera mama w’abana
Shahu rero nshuti yanje ndakugira inama imwe gusa , niba ushaka amahoro mubuzima bwawe bwose rongora uwo mukobwa kuko numugore pe kandi afite numuryango muzima, kuki se iyo nda batayikuyemo? ikindi uti nawe yari muri batatu nateretaga , none se ubu umutereye iki ko wamuterese koko? ikindi cyo nakubwira nuko mubyukuri abana bamaharakubiri sibeza nje nashatse mfite umwana nabyaye nkibyo ariko ntibyoroshye, mbona bimvuna kandi nagize amahirwe imana impa umugore muzima ukunda umurango.
NDABASHIMIYE ABARI KUMPA INAMA ZITANDUAKANYE.
Ni njye wabandikiye mbasaba inama ku kibazo mfite.
Gusa sinzi impamvu abenshi muri kungira inama zo gufata responsabilité zo gukora ubukwe no kubana n’uyu mukobwa.
Ese ikijyanye no kubana n’umuntu udakunda ntabwo mwaba muri kubyirengagiza? Ese mwumva icyo aricyo kubana akaramata? ingo zisenyuka buri munsi muri iki gihe nibaza ko ikibitera ari marriage nk’izi kandi agahinda zisiga niko gakomeye kurusha kuba utashakana n’uwo udakunda bya nyabyo ngo ni uko wamuteye inda.
Yenda benshi muri mwe ntabwo muri abasore, ariko abasore musoma iyi web umenya mutamveba kuko kuryama n’umukobwa uko mbibona muri iki gihe ntabwo biba bivuze neza ko mukundana byo kubana akaramata.
Ndi kunezerezwa cyane n’inama muri kumpa ariko izo ku ruhande rw’uko nakwitwara mu ruhande nimo nazo zamfasha.
Nkomeje kubashimira
urimo urabogamira kuri kamere yawe gusa ntushaka kumva inama baguha.urundi rugo uzagira uzahura nibibazo ntuzigera unyurwa kuko utarishyashya
Ndabona atari inama washakaga wifuzaga abagushyigikra mu myumvire yawe. Ubwo rero udashaka kumvira inama baguha gumana ibitekerezo byawe. Ariko reka nguhe inama ya nyuma: Ikibazo ufite nuko uri kumva ko waba uhombye abandi bakobwa wateganyaga kuzarongora muri iyi minsi ukumva umugore azakubangamira. Ngaho Fata ukwezi urongore abo wifuzaga bose ukoresha agakingirizo hanyuma numara kumva ko bose ari bamwe uzagaruke ubane n’umugore wawe. Naho niba wumva ko umugore w’ubuzima bwawe azaba ari igitangaza wowe urambabaje. Uzahora mururwo. Kandi ngo ubwo urumva uri umwana reka ntiwumva yuko wabaye umugabo. Nubyanga uzakore iby’umutima wawe ushaka uzambwira nyuma. Bye
uzumirwa, witesha abantu igihe! ibyo urimo bizakugaruka niba wanze kugirwa inama!Urabona abantu bafashe umwanya wabo barimo kugukinisha! uwitwa Nanette yagusubije neza kuri mesage ya Kabiri! Kuvuga ngo abasore ntibakuvebe ni bwo bwenge buke ufite! Ntabwo wakabaye ugisha inama abasore cy ngo ugendere ku bitekerezo byabo gusa, wakabaye ugisha inama ababyeyi kuko nawe wenda kuba umubyeyi n’ubwo ndeba uzaba umubyeyi gito! Ibyo wita urukundo wakabaye ubitangirira kuri uwo mwana wawe ukiri mu nda na Nyina umutwite, niba nta rukundo wumva ubafitiye ntuzigere ushaka undi kuko nta rukundo waba ugira!NDAKURAHIYE N’UTITA KU NAMA BAKUGIRIYE NGO UKURE UWO MWANA W’UMUKOBWA MU BIBAZO, UZASAZA URI IMBWA! URABEHO
<fite ikibazo ubundi kuwo mukobwa yarari muri babandi wateretaga, kuki wamuteretaga?none se buriya ntiwamusuzumye?ibyo aribyo byose hari icyo warumaze kumumenyaho nubwo warukimwiga.ushobora kuba utarakunze isura ariko umutima awufite, reba neza uwo mukobwa niba kumutima ashobora kuba muzima umurongore kuko uwo wizera ko wazarongora ushobora guhura na echec ukumirwa.kumukunda byo mubana biraza kandi urugo uko murwibwira ntago ari cherie na chouchou gusa habamo nibindi byinshi.njye numva utamuhemukira
Ariko uzi ko wirata sha!Ubwo wowe ari umwana wawe watewe inda bene ako kageni uri umubyeyi ibyo bintu wabyakira ute? Jye numva uwo mukobwa yarakweretse ko ari imfura ntiwabibona, none ngo abakobwa wateretaga,…… Nabo uraje ubangize! Sha zana umugore natwe uvuge tugufashe, naho kuvuga ngo baraguhiga,… ahubwo ibyo biroroshye! Wowe se ubwo uri umubyeyi, uwakugirira umwana gutyo wamushimiraaaa???? Uzatubwire ubutaha umunsi w’ubukwe, ufate icyemezo tugutwerere n’ubwo tutakuzi. Kdi niba utanakunda uwo mugore, kunda umwana wawe, wumve ko atagomba kurerwa nk’imfubyi kandi uhari uri se! Erega umenye ko niyo uwo muryango w’umukobwa utakwiyicira, umwana azakura akubonamo umugome, wicuzeee. Ikindi kandi, uyu mugore ntiyazibagirwa aho wamukuye, ariko undi uzazana azajya amugucyurira, ushake kumuzana bitagishoboka, ushake n’aho ushyira uwo wibeshyaga ngo uramukunda uhabure. Kutamurongora wari usanzwe umukunda, n’ubwo bitari byagakomeye, ni inzira y’ibibazo uzaba uhisemo. Ese ye! Mbere yo kuza hano ku rubuga, inshuti zawe zo( niba hari izo ugira!!) zakubwiye ngo iki? Ahaaa! Abasore b’ubu mutinya responsabilité mukazishyira ku bana b’abakobwa koko? Ibyo nta bugabo burimo! Ubwo se ko uvuga ko utinya stress y’ababyeyi be, we urumva bamumereye bate? Kandi numara gufata umwanzuro w’abagabo uzatubwire kuri uru rubuga ntabwo tuba twaje hano tuje gupfusha ubusa umwanya wacu.Sha, jye uzambaze nguhe ubuhamya byambayeho, umukobwa famille ikibemenya ishaka kumwirukana, mbona ikibazo ari jye wagiteye ari najye ugomba guhangana nacyo. Nahise nshaka abantu bangirayo, umuryango wari warihaye, ubanza kwanga ngo ntibanshyingira ndi umukene: Nigaga muri Kaminuza n’umukobwa atagira akazi. Bigoranye dukora ubukwe, umuryango w’umukobwa uradutererana kd ufite ubushibozi( none wowe barashaka no kukunganira ukanaga!), umugore wajye aba igicibwa iwabo, ndangije no kwiga sinahise mbona akazi, nabanje kuba Prof.muri Secondaire, ariko hamwe no kumva ko ugomba kubaho, ubu dufite abana beza 3 biga mu ishuri ryiza, dufite inzu 2 dukodesha n’indi tubamo,.. tukaba dutegenya no kugura akamodoka umwaka utaha kuko Imana yatugiriye neza impa akazi. Ubu nawe arangije kaminuza, n’ubwo atarakabona, ariko Iyo mu Ijuru izabikora kd n’Ibyo yakoze birahagije. Nemera ko kuba mwarhuye mutyo mugahita mutwita harimo umugisha. Cyereka niba hari ingeso zidasanzwe wabonye afite utakwihanganira, ariko ntazo watubwiye. Kdi niyo yaba zaifite igihe amaze atwite atazi icyerekezo, ufashe umwanzuro nkugiriyemo inama, ntabwo wazicuza.
uri umuntu wumugabo UMUSAZA
Umva wa musazawe Imana iguhe umugisha n’ubwo nta kuzi uri umuntu w’umugabo pe. Abasore b’ubu bigize imbwa ku ngufu ngo abagore ni benshi. Jye twamaranye imyaka 8 ngo turi inshuti afite umwna yabyaye kera ntabizi, arangije akadukunda turi ijana. Antera inda nyuma y’amezi nk’atatu ayitera undi. iWABO BATI RONGORA DORE KO JYE NKIMENYA KO YATEYE UNDI MUNTU INDA NYUMA YANJYE NAHISE MUZINUKWA. Ati bosed ntabo nkunda nzarongora abandi. Twese turabyara akajya agenda yihisha kko n’inyoni zaramuvumaga aho yacaga. Aza kurambagiza uwo agezeho wese amutera utwatsi kubera amateka ye, bimushobeye afata uwabyaye nyuma ngo bakora ubukwe ubwo se yabyaye ari he niba yaramukundaga ko ubushobozi yari abufite, hariho abahungu b’imbwa batinya kwirengera ingaruka z’ibyo baba bakoze. Ariko ntaho aba akinze abantu aba agaragje ko afite igikoma mu mutwe no mu rugo ntacyo aba azamara mu rukundo na affection amafaranga siyo yubaka hubaka agaciro na intelligence ku mugabo . Uwo mwari natamurongora ntazababare niba ari sex n’inyamaswa zirayigiranta gisimba kimurenze. Ubu umwana ndamurera kdi aguwe neza ndanamwishimira cyane kuruta ibindi byose ntunze. Mu kinyarwanda baravuga ngo uriwe n’imbwa arivuza ntareba nyir’imbwa ngo amuvuze umukobwa aziturize azabona umugabo digne de son nom kuko ibyambaye amapantalons byose si abagabo na pupe barazambika. Wakoze ku mugira inama najye ndagira nti nafate umkobwa w’abandi amurongore kuko uwo udakunda ntumubaza biriya keretse ubaye uri umusazi ubibaza abo ubonye bose. Naho kwita ku mwana wenyine yaba baye nk’uwo ngo yabwiraga abantu ko umwana amwemera ariko atemera nyina. Mbese yanywaga isosi ntarye inyama!!!!!? NIBA ATUMVISHE AZUMVISHWA N’IMINSI MUMWIHORERE.
Komera Musore! mbanje kugushimira kuko utaheranywe n’ikibazo ukagisha inama! mbere yo kugira icyo nkubwira banza usome neza witonze ibitekerezo by’abandi ubijore kandi witondere igitekerezo abantu benshi bahurijeho: Burya uzatinye ikintu abantu barenze 2 bahurijeho; uraza gusanga abantu benshi bakugiriye inama yo KUDATEZA UWO MUKOBWA MWAGIRANYE IBIHE BYIZA IBIBAZO. NGO UMWAMBIKE RUBANDA.Reka mbanze nkubwire kokwishimisha bibaho kuko, ibyo wakoze nanjye byambayeho ndetse biza kuvamo no gutera inda umukobwa twishimanye! Mu by’ukuri nta gitekerezo nari mfite cyo kurongora ariko akimbwira ko namuteye inda, sinigeze nikunda ngo ntangire gutekereza ko ngomba kwihisha, guhunga, kujya iyo za Burundi cy Uganda nk’uko wabikoze. Umukobwa namuhaye ikizere ko nzamuba hafi mu bihe bibi arimo ndetse mpita ntangira gutekereza gukora ubukwe ngo mukure mu kimwaro.N’ubwo nta bushobozi nari mfite ndetse n’imiryango yacu ikaba yari ikennye, twakoze ubukwe bw’igitangaza ubu dufite urugo ntangarugero abandi baza kwigiraho imibanire myiza.Mugenzi wange ishyire mu mwanya we wumve akababaro afite, tekereza umwana wawe atwite, tekeraza igisebo afite imbere y’umuryango we n’imbere y’inshuti ze? Ntibazakubeshye gutwita udafite umugabo mu mucyo wa Kinyarwanda ni igisebo gikomeye, ku buryo abakobwa batinya gutwita kurusha ndetse uko batinya kwandura!INAMA YANJYE RERO NI IYI: 1) Ivanemo kuvuga ngo uwo siwe mukobwa w’ubuzima bwawe, cyane ko utigeze utubwira niba uwo mukobwa afite imico myiza cy mibi. Ubwo wamubengutswe ndetse ukaba yari CANDIDATE mu bakobwa 3 wateretaga, ibyo birahagije! Byongeye kandi nawe afite uko akwiyumvamo kuko yakwihaye wese ukanamutera inda! 2) Iki ni cyo gihe cyawe cyo kwerekana ko uri intwari utari ikigwari, niba udashoboye gukemura iki kibazo wateje uwo mukobwa, ndakurahiye n’undi wese uzarongora ntiwizere ko uzashobora gukemura ibindi bibazo ingo zihura nabyo. KUBA UMUGABO NI CYO BISOBANURA. 3) uwo mukobwa numushyira mu Mago uzaba ukemuye impagarara ziri mu mutima wawe, kandi uzaba unakemuye impagarara uwo mukobwa afite. urukundo waba umufitiye uko rungana kose, uwo mukobwa azarukuba 2 nimubana kuko azakubahira ko wamukuye mu bibazo bikomeye. 4) Ndakwinginze rengera ubunyangamugayo bwawe, urengere ubusugire bw’uwo mukobwa, urengere umwana wawe atwite, maze utekereze kabiri ufate icyemezo cyo gushinga urugo. Gukora ubukwe bisaba icyemezo ntibisaba ubushobozi gusa! NDAKWINGINZE UZATUBWIRE ICYEMEZO WAFASHE
ikibazo ufite nuko wumva wigenga, bakubeshye ko umuntu akora icyo ashaka nigihe ashakiye. iyo wowe uba ufite umuryango wubaha wajyaga kwitwara gutyo? icyemezo wamaze kugifata waje hano ngo urebe abagushyigikiye gusa. umutima unangiye ntugirwa inama. reka umukobwa wabandi siwe wa mbere nuwa nyuma. wowe jya kunyanayimbwa, urongore iburyo nibumoso bose ubasogongere. uzageraho ukuremo umugore wubuzima bwawe. umwana nawe azakura siwe “kinyendaro” cyonyine hanze aha ariko nyuma ku mugani wabaririmbyi ntibizabe inzika. bizakugora kuba umugabo kuko ufite ukwikunda nubwibone bikabije. niba uwo mukobwa yari kwemera kubana nawe niki kikubwira ko ari wowe mugabo wubuzima bwe? niki gituma utekereza ko ari wowe wenyine ufite amahitamo yuko bibagendekera. ndi uwo mukobwa sinakongera kukureba nirihumye kuko ntumukwiye nta mugabo wavamo kandi nawe urabizi ni nacyo kibazo ufite. iyo utagaruka kwandika aha najyaga kukumva gato nkakugira inama. ariko inyandiko yawe ya 2 inteye kirisensiya ndakuzinukwa. amahirwe masa iyo mbimenya si ikintu. mu buzima habaho gufata icyemezo kandi nta wundi mugore uruta uwo uzabona. kuba byonyine we ubwe ataragushyizeho igitutu kandi uziko atorohewe mu rugo iwabo bimugira uwumutima. ibindi byabaye ni amakosa yabato we azabivamo yemye naho wowe……
urakoze cyane Nanette!
Sha ukurikire inama yuwitwa umusaza,nuwitwa muzehe rwose bakubgiye pe nuwitwa nanette rwose nanjye ndagushigikiye kuko rwose nta mugabo wavamwo pe ahubgo nuyo mukobga aragowe agiye kubana nawe
Njye ari ibyo nyirubwite yanditse, ari inama yagiriwe, byose byandenze kubera uburemere bifite byombi; ariko kandi na reactions zirimo. jye nagiraga ngo nisabire nyirukwandika iyi nkuru, niba ari hano muri Kigali, akaba yumva ashaka inama biri serious, yigomwe umwanya we nkuko nanjye zigomwa uwanjye anshake muri iyi minsi njye nzaganire nawe imbonankubone kandi nziko hari umumaro bizamugirira. yampamagara kuri 0789632874. ndamutegereje kandi niteguye kuganira nawe bihagije. impamvu zitumye mubwira kubonana nawe imbonankubone niteguye kuzimumaraho impungenge. Ndamutegereje.
nta mugore w’ubuzima ubaho, uwo ukeka ko ari we kubera irari cg ibindi ntabwo uba uzi uko bizagenda nyuma y’imyaka ingahe, umuntu arahinduka ……hari abo nzi, bakundanye urumamo urw’ifi ikunda amazi bakarongorana Atari uko umwe atwite nyamara nyuma bagatana……hari n’abo nzi bahuye umunsi umwe mu kwezi baba bararushinze kandi ubu bakaba bameze neza yewe hari n’abarushinze kubera umwe yatwise nabo ubu bakaba bararushinze rugakomera wikwiha excuses z’amafuti ngo ingo zirasenyuka ntabwo zisenyuka kubera uwarongowe atwite nta nubwo zisenywa ko barongoranye badakundana uko ubyifuza, ingo zisenywa ahanini na kamere ya banyirazo …………. Kamere mbi nkiyo yawe, kamere ya irresponsabilite, kwikunda, ubwibone , kamere y’ububwa nk’iyo yawe niyo isenya ingo ntushakire ahandi ……. Cyokora n’ukugushimira ku cyemezo wafashe cyo kutarongora, kuko urwawe ntirwarara n’iyo myumvire . Mbabajwe n’umwana w’abandi wakwihaye n’uwo azabyara uzakura afite ise nkawe. Ibihe byiza
Nshuti,ubusanzwe sinashyiraga comment zajye kuri web,arko case yawe itumye mbikora!Ndi umusore ubu kdi ntacyo mbuze arko nakuze muri contexte nk iyo ushaka gushyiramo uwo mwana!Ndabikubwira kuko mbizi,uwo mukobwa azahora mugahinda karenze bitewe n uko umwana azahora amubaza impanvu atabana na se!Uko umwana azagenda akura azamenya ibyabaye bitume akurana agahinda n urwamgo towards you kandi ndabigusezeranyije azahora asaba Nyagasani kuzabikubaza!Icyakwereka abana bavuka kubabyeyi bameze nk uko ushaka kumera uko bakura bameze mumitima yabo nibyo wenda byanfasha kubikunvisha!Gusa inama nakugira n imwe,reka kuba selfish urebe ahazaza h umwana na nyina!amafaranga n ibindi byose kur iyi si ntacyo bimaze nta rukundo rw ababyeyi bombi kandi urwo rukundo ruzaba real igihe muzaba mubana uko muri 3
Nemeranya nawe cyane, ntabwo kuba umukobwa yatwise igisubizo ari ugushaka… Ababyeyi buwo mukobwa nibo ahubwo mbona bari bakwiye kubikumvisha aho kubigukora. Ariko nawe hari aho utasobanuye neza: uretse ngo kuba utamwiyumvamo niki kindi umuziza? Kumukunda byo uramukunda nuko wari waratinze kubimubwira. Icyo mbona ari ikibazo kuri wowe nuko ufite ubwoba bwa future yawe kdi mubyukuri ntawe muri twe uzi neza imbere hacu uko hazaba hameze. Imana yonyine niyo ihazi. Kuba utamwiyumvamo ntabwo bimugira umugore mubi habe nagato. Hari abashaka indaya ingo zigakomera mugihe hari ababa bakundana bagahura nibibatanya bamaze kubana DORE ICYO NKUSABA GUKORA, FATA IGIHE NUWO MUKOBWA MUTANGIRE MUMENYANE BIRENZE MUREBE NIBA SE KUBANA KWANYU ARI IKIBAZO KUKO NUNDI WESE UVUGA KO UZABANA NAWE BIZATWARA IGIHE NGO UMWIYUMVEMO. Ntiwongere kuvuga ko atari umugore wubuZima bwawe kuko imana niyo imuzi. Ikindi ufite kuZirikana nuko iyo utamutera iyo nda ubu nawe Aba afite ubwo burenganzira bwo guhitamo uwo yiyumvamo. Birashoboka ko mutabana ariko pe hari icyo utahindura: WOWE NUWO MUKOBWA EJOBUNDI MUZABA MUFITANYE UMWANA, KANDI NI AKARAMATA! Reba no kuruhande rwo kubana urebe impamvu mutabana, wenda nawe hari igihe atakwemera akumenye neza! Ndi umusore mugenzi wawe ibyo bimbayeho niko nabigira. Imana ibafashe.
Niko se wa musore we, ubwo umarana umukobwa iminsi irenga 1 mu nzu yawe wigeze utekereza ko ushobora kuhakura umwana? Byonyine uwakubonanye na we muri iyo minsi yumvaga ko ari umugore wawe. Kuba ataragutesheje umutwe akumva ko mufatanije kurera uwo mwana wanyu mutabana ntacyo byamutwara, biragaragaza ko areba kure.
Ubabaje ni uwo mwana ushaka kuvutsa uburenganzira bwo kurerwa na se na nyina, kuko uko byamera kose akurana ipfunwe mu bandi. Ibagirwa ibyo wibwiraga byose maze wirengere ingaruka z’icyaha. Umugore ni uwa mbere ntihazagire ugushuka rwose.
Ubwo se uribwira ko undi mugore uzashaka ukabyara abana b’amaharakubiri ari bwo uzagira amahoro? Icyizere ufite se ko muzabana neza azi ko ufite umwana hanze ni ikihe? Nkugiriye inama nk’umuntu mukuru ntabanje gusoma inama z’abandi. Niba ushyira mu gaciro ufate icyemezo kikubahisha ureke imikino.
Ndumva wa murongora.Urukundo se ni iki ko ari ukubahana no gufashanya muri byose.Nyamara urongoye uwo mukobwa yazakubera umugore uzirikana ko utamutereranye mu bihe bikomeye.Ikindi n’uko ababyeyi b’umukobwa bazababa hafi igihe cyose.Mwana w’imfubyi wikwipfusha ubusa nk’abana b’abatesi bafite ba se na ba nyina bavuna umuheha bakongeza undi.Uwo mugore uzamugiriraho umugisha pe!Biture Imana, ubisengere hanyuma ufate icyemezo n’umutimanama wawe wonyine maze urongore uwo mukobwa hanyuma wirerere n’umwana ufatanyije n’uwo mwamubyaranye.
Nta kindi nakunguraho inama uretse kukubwira ngo: UWO NIWE MUGORE WAWE!! Kwanza afite imico myiza cyaneeeeeeee, ni umwana mwiza rwose! Kuki utabibona?? Muzabane niho ufite umgisha. Naho ibyo kwivugisha ngo ntakurimo byo biveho! Akurimo ahubwo cyane..Maze n’umwana muzabyara azaba asa nawe cyane!! IFOTO! Imana ibahe umugisha murushingana . Sinzumve wamuretse!
Wa musore we, uwanze kumva ntiyanze no kubona!N’iki kikwemeza ko uwo wifuza kuzarongora wibwira ko umukunda cyane we azaba agukunda? Uracyari umwana koko! Wowe wiboneye umukobwa ugukunda, wiboneye ababyeyi bagukunda kandi bafite n’ubushobozi, mbese wiboneye umuryango ukwibagiza ubupfubyi, none ngo mbishingutsemo!Ariko uziko ibi twandika umwana wawe azabisoma! Tekereza uramutse utereranye nyina ntimukore ubukwe! NIBA IYI NYANDIKO ARI UKURI KWAMBAYE UBUSA, UWAYANDITSE NAREKE KUNANIZA ABANTU ASHAKA KO BAMUSHYIGIKIRA KU CYEMEZO YAFASHE.BURI MUNTU WESE AZIBARIZWA KU MUNSI W’IMPERUKA.Niba wemera Imana uyisenge izakwereka inzira uzanyuramo.
Ntawunanira umushuka unanira uguhana!Va muri ayo urongore uwo mukobwa mwubake ureke kwitesha umugisha.Nutamurongora n’ubundi ntacyo uzageraho.Guhora mu nzozi sibyo bigize ubuzima.Uwo mugore urota ntuzapfa umubonye.Imboga zibona abana!
oya ntibakurongoreshe kungufu, kuko ikibazo ufite ndakizi nukwibaza uko warongora umuntu mwabyinanye ukamutahana, bitagaragaza umwari wiyubaha. ariko ntibivuze ko ari umwana mubi n’umuco watakaye urubyiruko rwubu. ahubwo uzamufashe financially umube hafi , ahubwo uzashiduka ugenda umukunda uzanamurongore ari nawe ubimwisabiye, waramaze no kumumenya neza. naho ababyeyo bo ni reactions bose bagira, ahubwo hangana nabo ntacyo bazagutwara. nzi uwo basunitse ngo arongore barananirwa, ahubwo amubyaraho nuwakabiri murugo, nyuma baza gukora ubukwe nubu urugo rurakomeye
niko sha ngo iki? ukeneye bikira mariya se? kuki mugira amaso ariko ntimubone, ukeneye umukobwa wumutima se uterera he ko uwo atuje uwe uterera mu gituza, ko utahisemo undi mukobwa ngo muryamane?nitwa karekezi mfite imyaka 28 ubu, mfite umwana wimyaka 2 namezi 8 ariko nibo mugisha wambere mfite kuri iyi si (we na nyina)uti gute? nateye nyina inda twigana muri kaminuza ntunzwe na burusu gusa nta kazi ngira, nyina ari imfubyi yirera mubwirako tubanye tugashyira hamwe tuzabaho kandi tukabaho neza, ese uko guhunga inshingano, ibibazo wateye nibwo bugabo, ni ukwigira se duhora twigishwa?yaremeye tubana munzu ya 25000 kandi mfata burusu ya 25000 ntakubeshye ntitwaburaye, ntitwambaye ubusa yewe ntitwarwaye ngo tubure ayo kwivuza kandi iwacu nanze kubibahingukiriza icyo nakoze nahise nkora marriage civil mpamagara incuti zari twari dufite ku ishuri ziradushyigikira, nkora ibiraka nagiye aho bita muri nshili marayo ibyyumweru 2 mpagasa, ntanga ubumenyi ahantu hatandukanye kandi nkaronka; none wowe ufite source ngo urashaka kuzibukira urashaka gutinda mu busiribateri se ngo bikumarire iki? usibye kuzumva nta mugore washaka kuko uzareba ibyo yagucaho byose (ubwo bubyeri bugiye kuguta muri ruhurura, izo ndaya za buri joro, ubu nta mushahara ugira kuko utazi kuwupangira kandi reka ubusambo kwikunda nibindi kuko ibirya umwe na babiri barabisangira), ubu nkubwira maze imyaka ibiri mbonye akazi naguze ikibanza 30×30 cyiza nteganya no kubaka madam ntiyahise abona akazi mushakira 500 000 ngo akore ubu hari igihe ntanishyura inzu, yayishyuye byeri yanjye niye amata yumwana byose bikaboneka ntarushye kuko mfite uwo dufatanyije urugendo none utegereje undi kandi urugendo rwatangiye fata uwo mwana wumukobwa mugendane kandi imigisha y’ Imana izababaho, uzi kudatekereza ibintu byose ufite ugufasha gupanga ni byiza cyane kandi singusaba ndakubwira ibyambayeho nta kintu nari mfite uretse ubutesi nari narakuye iwacu none ubu data iyo aje kundeba aba afite ishema rinini ko atabaye imbwa ko ntishwe na byeri nkuko wazaba uramutse wiyambuye aya mahirwe sinzi nabuze aho nahera kuko NTUZATEGEREZE KUBARA UDAHEREYE KURI ZERU WA NJIJI WE NDAGUSABYE KANDI NDAGUTEGETSE UWO NIWO MURYANGO IMANA IGUHAYE REBA UBUPFUBYI BWAWE NURANGIZA UREBE KO UBWIFURIZA UMWANA WAWE?GIRA AMAHORO YIMANA ARIKO GUHITAMO NEZA KWAWE NIKO KUZAGUHA EJO HEZA HAZAZA UMPAYE UMWANYA WO GUTEKEREZA KO TUGOMBA GUTANGA UBUHAMYA HANO KUGIRANGO MUTAZONGERA GUTEKEREZA NKABANA MWAKUZE. murakoze!
Nshimiye cyane abambanjirije kugira icyo bavuga kuri iki kibazo.Nshimiye cyane uyu muvandimwe kuko yifitemo umutima mwiza ugisha inamaniba koko wiyemeje kugisha inama ubikuye ku mutima ni uko wumva twagufasha no kubona urumuri kuri byo.muri iyi minsi umutima ugisha inama watsikamiwe n’ubugome, ubujiji ndetse n’urupfu.Nyuma yo kumva ibyawe byose ndetse n’ibyo abambanjirije bavuze,nyuma yo kumva ubuzima ubayemo n’uburyo uhangayitse muri byo, urara udasinziriyenyuma yo kwishyira mu mwanya wawe nk’umuntu kandi w’umusore mu nzira yo dushaka,nyuma yo kumva ko uri umuntu w’Inyangamugayo ko utagenderaga mu ngeso mbi mbere bikaba byaragutunguye,nyuma yo kumva ubuzima uwo mwaryamanye abayemo ndetse n’uko ababyeyi be babyitwaramo mbere na mbere kuberako bakunze umwana wabo nawe batakwanzeNakugira inama zikurikira:1. Urukundo rwose ni impano y’Imana, rukomeye kurusha urupfu kandi nta warubaho mu kuri no mubunyanga mugayo adafashijwe nayo, niyo mpamvu ikibazo ufite atari kubana nawe ahubwo ari ibikomere watewe ni icyaha wakoze: ndumva wabanza ugasaba imana imbabazi ukiyunga nayo kuko wakoze ibyo yanga ntabwo ushobora kubona amahoro utarikiranura nayo, bitewe n’imyemerere yawe ukanyura mu nzira usabwa kunyuramo nk’umuntu wakoze icyaha.2. ugomba kumva ko urukundo nyarwo ruturuka kure (purification), usabwa nawe kwigirira impuhwe kugirango we kuba umuntu wahahamutse kandi w’umunyabibazo, kuko iyaba koko bitaragukomerekeje, wari kubaho mu rukundo no mu kuri. kwigirira impuhwe ni ugusanga urukundo nyampuhwe rw’imana kugirango wumve koko uko ukunzwe nawe utai umuntu mwiza ahubwo ukundiwe uko uteye.3. ugomba kugirira uwo muvandimwe wateye inda impuhwe.kubwange nasanze kuri iyi si ntabakobwa beza babaho nka we: umukobwa wakubabariye ko wasambnye nawe. Imana izamujyane mu Ijuru kandi izamuhe amahirwe meza ayifuzaho, kimwe mu bijya bitunanira ni ukubabarira abandi kuko bitanga amahoro yuzuye, kandi numvise ko really ari calm, jye nsanga nta wundi mubuzima wazabona uzakunda akakubabarira bitambutse ibyo yakubabariye.indicator ya mbere y’urukundo ni imbabazi si ukwiyumvanamo bya bantu ni nacyo gikomeye kigaragaza urukundo rukomoka ku Mana.4. niba koko yari muri batatu wumvaga ukiri muri dileme yo guhitamo umwe mwabana utatubeshye, mbona umwifato yagize nyuma y’ikibazo mwagize muri kumwe uhagije ngo umuhitemo kurusha abandi, nta kindi kundi cyatuma uhitamo kirenze icyo. kubera ko undi wundi uzahitamo ashobora kutazakugirira imbabazi ku kibazo icyo ari cyose mwagirana kandi byakubabaza mu gihe umwana Imana yaguhaye waba utarashoboye kumurangizaho inshingano mbuto y’urukundo wagomba kurangiza.5. Jywe ndagukunze cyane kandi nkunze nuwo mwana w’umukobwa kuberako mwese muri fidele malgre intege nke muntu yagira kandi nizeye ko bizakunda igihunga cyigashira ugafata icyemezo nta stress ufite, dore ko wanatubwiye ko uwo m,ukobwa mwiza we nta stress agushyiraho naho ababyeyi be sibo mwabana kandi nabo babiterw n’urukundo babakunda.6. Ndagusabira ndetse n’uwo mukobwa kugirango Nyagasani azabahe ibyiza byose mwifuza kandi iyo event yabaye hagati yanyu izatume mwumva agaciro k’urukundo rw’Imana dukuraho urukundo rwose twifuza.Imana ibarinde kandi ibahe amahoro!
Niba ubishaka mpa phone number yuwo mukobwa udashaka njyewe mwitwarire kandi nuwo mwana mwiyandikeho mbe papa we ejo atazakura bamwita ikinyendaro kandi wenda yari kuzavamo umuyobozi ukomeye. nyandikira kuri email yanjye( [email protected])Bityo icyo witaga umusaraba mbe nkigukuyeho nguture uwo mutwaro wo guhatirizwa kurongora umukobwa udashakagusa njye nzamutonesha kandi uzamwifuze utakimubonaPLEASE MPA CONTACT ZUWO MUKOBWA UREBE KO NTAMUKORERA UBUKWE ABABYEYI BE BIFUZA KANDI NKAZABANA NAWE AKARAMATA GUSA NIMARA KUMURONGORA MUBURYO BWEMWE NAMATEGEKO NTUZIGERE UZA KUNSAKURIZA NGO UJYE KUREBA UMWANA WAWE KANDI URIMO KWANGA NYINA
umva rero nkugire inama kuko ngo
ntiribara mukuru nk’umuto waribonye: Uyumukobwa nibyo koko ntamategeko
ahari agutegeka kumurongora ndetse nuriya mwana ushobora kumuhunga
ukajya mukindi gihugu bityo ntugire ubufasha umutangaho, ariko reka
nkubwire ikintu kimwe gusa UMUVUMO UZAGUKURIKIRIKIRA NIYO UZAJYA
MURBULAYA ? AUKAJYA AMERIKA UKAJYA MUNDA YISI UKAJYA HEJURU KUKWEZI
CYANGWA KURI JUPITER AHO ABANYARWANDA BATAGERA UMUVUMO W’IMANA
UZAHAGUSANGA KANDI IMANA NTIZAKUBABARIRA KUKO NAWE WANZE GUHA UMUKOBWA
IMBABAZI IKIBABAJE CYANE NI UWO MWANA UZAKURIRA MUBANDI YITWA
IKINYENDARO ABANDI BANA BAHAMAGRA NGO PAPA NAH WE BAKAJYA BAM– USEKA NGO
NI IKINYENDARO ESE UZIKO MWANA WAWE NAKURA ASHOBORA NO KUZAKWISHAKIRA
AKAKWICA KUBERA UMURUHO NURUBWA WAMUTEJE KANDI ATARIGEZE AGUSABA
KUMUBYARA SO RERO NJYEWE NAKUBWIRA NTI RERA URIYA MUKOBWA WARYAMANYE
NAWE UDAKORESHEJE AGAKINGIRIZO WASHOBORAGA KUHAKURA SIDA CYANGWA UMWANA
UBWO RERO NIBA URI UMUNTU NYAMUNTU UKABA UDAFITE UMUTIMA WA KINYAMASWA
URIYA MUKOBWA MURONGORE NIBA NTAMAFARANGA UFITE BASOBUKWE BAZAYAGUHA
IKNDI NUKO MBONA ARI UMWANA MWIZA KUKO WE NTABWO AKOTSA IGITUTU , ESE
UBUNDI NIKI KIKUBWIRA KO UWO UZAZANA ATAKUBERA MUBI CYANE KUBURYO
ATZAKWEMERERA KO UNASURA UMWANA WAWE, ESE REKA NKWIBARIZE AKABAZO: IYO
UVUKA UGASANGA SO YATAYE NYOKO WARIKUZAFATA GUTE SO WAKUBYAYE???? REKA
NONGERE NKWIBARIZE AKABAZO? ESE URIYA MUKOBWA WATEYE INDA IYO AZA KUBA
ARI MUSHIKI WAWE BATEYE INDA BAKAMUJUGUNYA UMUHUNGU WAYIMUTEYE UMUBONYE
WAMUGENZA GUTE???? NJYE NTAKLUBESHYE ARI MUSHIKI WANJYE WATEYE INDA
NAKWICA KANDI NKAKWICA URUBOZO SHA NAKWIYEMEZA NKAGURISHA IBYO NTUNZE
BYOSE ARKO NGAHORERA MUSHIKI WANJYE KANDI NAGUCA AMABYA KUKO UETEYE
ABABYEYI BE UB– USEMBWA NIKIMWARO MURI RUBANDA NGO BABYAYE INDAYA, UTEJE
UMUKOBWA IKIMWARO KUKO AZITWA ICYOMANZI KANDI UMWAMBUYE AMAHIRWE YO
KUABONA UNDI MUGABO KUKO NTAWARONGORA UMUKOBWA WABYARIYE IWABO, BYONGEYE
KANDI NUMWANA WABYAYE UBUZIMA BWE BWOSE AZAKURANA IPFUNWE ABEHO
MAPFUBYI KANDI ATARI IMFUBYI ABANDI BANA BAMUZI BAZAJYABAM– USEREREZA NGO
NI URWANA RW’URUNYENDARO NJYEWE NZI UMWANA WIWACU WIYAHUYE KUBERAKO
KWISHURI ABANDI BANA BAMUBWIRAGA KO ARI IKINYENDARO . Niba wumva
umutima wawe utagucira urubanza ubwo na gihonomu iragutegereje gusa icyo
nakubwira nuko niba uwo mukobwa utamushaka njyewe uzamundangire ndetse
nuwo mwana uzamundekere mbarere kuko nzineza ko uwo mukobwa wanze ndamutse mukuye muri icyo gisebo ntabwo yazigera ansuzugura narimwe, cyakoze uwomwana nzamwiyandikaho
umwa gerageza gutekereza ku mwana wawe cyane,utekereze ku burere bwe cyane nyuma yo kuvuka,bizagutera kubana na nyina ntawundi ugishije inama.kandi wicarane na nyina mubivugeho muzatandukana mukundanye hanyuma mubane murere abana bazabakomokaho.naho ibyo utekereza byuko mutakundanye cyane n’ibindi ubireke ukunde umwana wawe uzavuka akure neza adakuriye mu bibazo.
Nshuti muvandimwe, maze gusoma inkuru yawe, maze gusoma kandi inama benshi bakugiriye, inama yanjye nitnyuranye nizo baguhaye. Gusa kuba uri imfubyi byonyine birahagije kumenya ubwenge n’uko wakwitwara mu buzima. Ubupfubyi bwaho sinzi aho buturuka kuko biva kuri byinshi byaba Genocide, bya accident, byaba uburwayi, ndetse n’ibindi. wakagombye kumenya umugani uvuga ngo”” imfubyi yumvira mu rusaku”” . Aba bantu bose bakugiriye inama si uko bakwanga yemwe ntibanakuzi, hari undi mugani uvuga ngo ” Ugira umugira inama aba agira Imana ” . Reka kuba rubebe wihisha urukundo, uyu muryango niwo Imana yakugeneye , ese ye wari uziko hari igihe Imana igushyira umutego imbere yawe kugira ngo ikurinde kugwa mu rwobo ? , reka kugendera ku mutego wa sekibi, haranira kuva mu mwijima, maze umwegere umusabe imbabazi ko wamutereranye, kandi ko wamuteye agahinda kuko kuba byarageze aho ababhyeyi bahaguruka nuko mwebwe ubwanyu mwananiwe kwifatira umwanzuro.Reka nguhe ubuhamya bwanjye . Njye ndi umudamu , umubyeyi wa abana 5, Nashakanye n,umugabo nanjye maze gutwita, rwose nta kuntu twari tumeze habe namba, kuburyo na Fanta muri salle ku munsi w’ubukwe byagoranye kuzibona, twarabanye turashakisha, buri wese atanga imbaraga zishoboka, ubuzima bugenda buza, ubu twarubatse inzu igereranyije, abana biga neza cyane ko ubu dufite 2 muri secondaire, ubuzima bukomeje twongera twubaka Etage niyo dutuyemo kandi dufite revenue zihagije ku buzima hugereranyije, kwibaza ngo si umugore w’ubuzima ubwo ni ubuto bukoshya, umugore ni uwo, kuko umuryango ni ijuru rito, uwo ni umugisha uwiteka yakugeneye, haranira kuba umugabo nyawo kuko uwo wibwira ko ariwo wawe wasanga ari ikirura cyambaye uruhu rw’intama.Nanjye sinkuzi, ariko unshake tuganire , kuri phone 0788403994, kandi nzi neza ko uzabaho neza, utekereza ko urukundo hari aho rugurwa cg ruhingwa ngo utegereje ko rukura, va mu bwana cg ubuswa, aba bantu bose bakugiriye inama bose nabonye bakuze abandi barubatse, abandi ni abasore bo gihe cyawe, uretse ko wowe wavuye mu basore ubu wabaye umugabo have rero wikwiyambura icyubahiro cy’umubyeyi kandi uheshe ishema abakubyaye kuko nubwo batakubonesha amaso y’umubiri umenyeko bakugaya nitewe n’ibitekerezo byawe. Ubu se abahurira kuri Facebook ntibageraho bakazavamo inshuti zikomeye bataramentanye cyane nkanswe wowe wahuje urugwiro kugera n’aho mwemeranya kuryamana mutarebye ibizakurikiraho. Niho Imana ibera igitangaza ubwo ifite umugambi wayo ishaka gusohoza. Garuka utegere Imana amaboko, uyisabe kukurwanirira ngo ube umugabo uhamye, maze ngo urebe ukuntu ibaha umudendezo kandi mukazakundana kko bibereye abandi urugero. Ndagutegereje.
Abantu bamwe na bamwe mubyukuri burya rimwe na rimwe barasetsa : Kuki utatugishije inama mbere yo kuryamana nuriya muntu witeguye guhekera u Rwanda mu minsi ya vuba none ukaba uyitugishije waramaze gupfundura agaseke kabandi ??? Nyamara iyo adasama wari kuryumaho !! Uzaze ngucire imigani ba KAKA baduciraga tukiri bato kandi twicaye iruhande rwiziko twota maze wumve impanuro zirimo … Imwe muri iyo migani nakubwira nkuwa BWIZA BWA MASHIRA BUDASHIRA IRORA NIRONGORWA, Umugani wa NYIRABIRAHUNGA , umugani wa NYABWANGU NA NYABUCUREZA, Umugani wa GATEMERI KABASHYITSI, umugani wa BIKERINKA BYA MAYIRA, umugani wa GATIGANDA KATIGANZE MWISHYAMBA RYA MANYINYA NA MAGANYIRO, umugani wa RUGARAMA RWA MPINGA YA NZOBE,…. et pour finir igitabo cya TRISTAN ET ISEUT kandi nakurokomanda ibitabo bya ALEXANDRE KONSALIK nibitabo by’umupadiri witwa VIRGIL GHIORGHIOU cyane cyane ibyo yise LA VINGT CINQIEME HEURE na ON NE FORCE PAS LA CHANCE…
Muvandimwe inama nakugira nugusubiza amaso inyuma ukibuka ukuntu wamukunze birumvikana ko mwagiye kuryama wabanje kubitekerezaho ukiyemeza gukorera aho muti proteger urumva ko warumwizeye bihagije kdi rwose ishyire mumwanya wuwomukobwa aragukunda pe kdi jyubana numuntu ubona agukunze kuko ushobora gushaka uwo ukunze akazagutesha umutwe senga imana uyisabe imbabazi ubundi uyisabe nokuguha urukundo rwogukunda uwomukobwa nyuma rwose kdi ndabiziko imana yacu iyo uyemereye amakosa wakoze iguha itagabanyije pe kdi mbabarira ureke kwitesha umutwe kdi emera umudamu wawe umuhe nagaciro ko agutwitiye umwana kdi umwana numugisha pe ihangane ubyakire uwomwanya urimo kwitesha uwuharire gutekereza imbereha kdi witegure numwana wenda kwibaruka kuko mwatera umwana uzavuka agahinda kubera maman we nawe adatekanye wihangane ubyakire kdi ndizera ko bizagenda neza abobakobwa bandi ubikuremo urebe uwimana yakugeneye akaba agiye nokukubyarira ukunguka umuryango.
Muvandimwe nanjye ndi umubyeyi ndakuze reka nkugire inama kuko muri izi zose ndabona wabura iyo ufata niyo ureka !banza urebe niba uwo mukobwa yari asanzwe afite iyo ngeso !ese ni wowe wenyine yamenye!abakobwa b,indaya kubamenya biroroshye!ikindi nkurikije uburyo uyu mukobwa yitwaye muri iki kibazo atagushyira kuri stress nibaza ko atari mubi du moins muri caractere noneho wibaze urukundo kuri wowe ni iki! ntumwiyumvamo kuko nta gihe mwari mumaranye ariko urukundo ruzanwa no kuganira kenshi kugirana inama zubaka kwakirana no kwihanganirana mu bibazo !shishoza urebe utware umugore murere umwana wibabaza umwana ,amaraso yawe hato atazakwanga urunuka kandi uri se et puis warimo witegura kurushinga nk,uko wabivuze !humura fata icyemezo nta kibazo uzagira!gusa menya neza niba yari vierge hato utiyitirira umwana utari uwawe kuko havutse impamvu ituma ubimenya ko atari uwawe waremeye kubana na nyina muri situation nk,iyi byaba akaga ariho abantu usanga bicanye !!!urakoze Nyagasani akuyobore
Uyu muhungu ni ikimwamwanya. Yivugiye ko uyu yari umwe mu bo yashakaga kurongora, none ngo ntiyamushakaga kuko amuteye inda?!!
Nkurikije ukuntu uyu mukobwa wamuvuze ni umwana mwiza nuko nyine utamukunda naho ubundi mwakibaniye Ariko sinumva nimpamvu utamukunda, wumva uwundi wabana nawe azaba afite iki uwo udafite? Byongeyeho uri umugabo cyangwa? Ndumva warihaye inkundo zo mu ma film kandi izo ziba ari story. Ku bwange bana nuwo mukobwa kuko nta bikomeye muzagira birenze kuba waramuteye inda atabyiteguye kandi ntiyakugoye, ndumva rero niba uri umugabo ntazakugore na rimwe kuko we ni umugore nyawe.
mwiriwe,uwo muhungu niba hari ikintu kibabaza ni ugukorana ikintu numuntu mwishimye ariko ingaruka zaba ugatererana mugenzi wawe.ni uko abahungu Imana yabimyegutwita ngo mwumve uko bibabaza iyo umuntu akwigaritse.gusa uri umuntu ukuze reka nkubaze ikibazo kd unsubize.mbwira uko wari kubifata iyo nyoko aza kukubwira ko is yamuteye inda yarangiza akamutererana kugeza uvutse unakuze.nzi neza ko wari kubabara bikauviramo no kwanga so .wihemukira undi mwana kuko nziko namara kubyara uzamugarukira umusabe imbabazi umaze kuzenguruko muri abo bakobwa bose ubonye bakunaniye.so plz saba umukobwa imbabazi mubane kd neza urukundo ruzaza nubwo rwari runahari mbere hose.kuki se ariwe hse ariwe wahisemo gutahana nawe iryo joro kd abo bandi wateretaga nabo bari bahari.ntimukababaze abagore ni ba nyoko bababyara.
niba umukunze mujyane
Comments are closed.