Digiqole ad

Mfite umugabo utanganiriza na rimwe kandi birambabaza cyane

Ndi umudamu w’imyaka 35 y’amavuko. Mfite umugabo n’abana 3 tumaze imyaka 8 dushakanye, ariko kuva namenyana nawe na mbere y’uko tubana yavugaga make nkagira ngo ni ukwitonda.

Na nyuma y’uko tubanye ni uko yagumye kuburyo tudashobora kwicara ngo tuganire amenye ibyange nanjye menye ibye.

Twabaho ntiturasangirira ku meza  na rimwe. Niyo turi kumwe aba acecetse ubundi akigira kuryama. Mu cyumba ashobora kumara amezi na mezi nta kabariro  aratera kandi turarana.

Iyo hari cyo nkeneye mu rugo ndamubwira ntansubize  yaba abishoboye akabikora atavuze ku buryo iyo binyobeye nkoresha SMS rimwe na rimwe akansubiza cyangwa ntansubize.

Nagiye musaba akanya ngo tuganire akemera nkamubwira uko mbyumva na mubaza niba hari ikosa ngo nikosore akambwira ko ntaryo ngo niko  ameze. Ntashobora ku mbwira gahunda, amafaranga ahembwa uko angana ahembwa nicyo ayakoresha…

Mbega mubyumve nta nzoga nywa, nta ngeso mbi ndamubonamo, si ndamubona tuganira yishimye aseka duhuje urugwiro.

Ndasaba inama kugira ngo niba hari ibindi mukeneye ko mwambaza kugirango mungire inama.

Murakoze

Umusomyi wa ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • yayayayaya! Igitangaje rero njye mfite umugore umeze nk’uwo mugabo wawe, n’ubwo njye rimwe na rimwe amvugisha! hari ubwo numva nahunga ariko nkareba akana kanjye nkumva urukundo ruraje, basi ngahebera urwaje. Iyo mubajije ikintu ansubiza nyuma y’iminsi rimwe na rimwe ndetse narabyibagiwe! Ihangane buriya wasanga umuntu yagushakagamo atariwe yakubonyemo! umunsi bizamushiriramo azakuvugisha.

  • Erega trauma ni nyinshi zihishe mu mibiri y’abanyarwanda!Umuti nta wundi n’umwe gusa: kwiyegurira Yezu Kristu.Ntubifate nk’urwenya! Musengere, wifashishe abandi banyamasengesho kugeza igihe n’umugabo wawe azinjirira muri gahunda y’isengesho rivugiwe mu ruhame.Bizageraho afunguke ku mutima maze yature avuge igikomere yagize ku mutima.Kwatura biruhura umutima kandi bigatanga ibyishimo kubikoze no ku bandi babana.Ngiyo inama yanjye nguhaye mbikuye ku mutima.Imana ikugirire neza.

  • Ndumiwe! Uwo mugabo naho ataniye nuwanjye, neza neza wagirango n’umuntu umwe. Jyewe rero byarananiye ndamuhunga kuko byari bisigaye bintera isoni mu bandi. Nta nshuti tugira duhuriyeho, agira iziwe nkagira inanjye. Hari ibintu akora nkibaza niba ari agasuzuguro cyangwa ubuturage bikanyobera, urugero ni nkiyo asanze abashyitsi mu rugo, ashobora kubasuhuza yarangiza agahita asohoka akagenda atabasezeyeho. Byarandenze kuko narinsigaye mfite complex mu bandi badamu b’inshuti nzanjye. Sinshobora kusaba divorce kuko nta mafuti mubonaho, ataha kare iyo avuye ku kazi muri macye nta ngeso mbi wamubonaho uretse imyifatireye imeze ukwayo. Urakoze kuba wanditse usaba inama, nanjye ndabigenderaho kuko ndabona duhuje ibibazo. Ubu narigendeye mu mahanga, njyana n’abana kuko byarananiye kubana n’umuntu utamenya niba yishimye cyangwa ababaye. Birambabaza cyane kuko mfite abana bakeneye kurerwa na babyeyi bombi ariko ntibishoboke; hari igihe nibaza statut yanjye simbone igisubizo. Umugabo wanjye ndamukunda ariko kubana nawe byageze aho binanira! Murakoze 

    • yewe,ruri hose najyaga nirira none hari abo duhuje ibibazo. jyewe narangije kubyakira mbifata nk’ibisanzwe.ubu akora imishinga ye nange ngakora iyange.gusa nizera ko Imana nibishaka azabumbura umunwa akavuga.nawe rero inama nakugira Senga, YEZU ashobora byose,ishyire mu mutuzo kuko atavuga ku mbaraga zawe ahubwo iz’Imana.

  • Umugabo aravuga mu rugo bikitwa ko yabujije amahoro abantu bose bo mu rugo.Yakwicecekera ngo yaciye inka amabere.None niba umugabo atanga ibyangombwa byose by’urugo kandi ntiyiyandarike, kuba yicecekera nibyo biteye ikibazo cyaaaaneeee! Iyo binaniranye urabyihanganira.None se ko hari abagabo bakubita abagore babo, abandi ntibahahire urugo, ntibishyurire amashuri abana, ntibambike umugore n’abana, abandi bakamarira amafaranga mu nzoga n’indaya, abandi bakaba baramugaye batava aho bari, n’ibindi bigoranye ariko abagore babo bagabo bakabyihanganira.Niba umugabo akunze guceceka, yego n’ingorane k’uwo bashakanye ariko ntabwo ari ishyano ryaguye.Madame rero, ihangane kandi uzifashishe inshuti cyangwa se abavandimwe b’umugabo wawe ndetse n’abakozi b’Imana.

    • Umuntu nkuyu nshuti ntushobora kwemezako ntangeso mbi abamo.byonyine uko guceceka bihishe ikintu.kumarayo mezi yose ntakabariro atera nikindi kibazo.kereka niba afite ikibazo d,order sexuel kuko biters abagabo complex.nonese iyo atera akabariro wumva ntakibazo nta defaut afite?hari abagabo bagira defaut agatera akabariro ntibigende neza agahora yibwirako umugaya ko nta gaciro afite kandi wowe ubyihanganira.so jyusenga cyane nijoro nasinzira use numufumbase maze utokeshe abo bazimu b,urujunjamo bucece.ujye ugotesha urugo rwose amaraso yayesu uzashake abantu b,Imana bagufashe

    • Madam,Ibyo bibaho cyane, ariko birashira. Abantu baba baranyuze mubintu bikabakomerera. Nakugira inama yo kumusengera niba warakiriye Yesu nkumwami numukiza wawe. Ubundi guhinduka neza birashoboka cyane. Menya icyakunda ibimukorere kubwinshi, baza famille ye amateka y’ubuzima bwe, ubundi mushake couple yinshuti cyane yiyumvamo maze musabane warababwiye ikibazo mufite. Mujye muhura kenshi. Azisanga yarafungutse avuga. With God all things are possible

  • Kuki mudashyiraho ibitekerezo byanjye?dupfiki?

  • MAMA nukuri pe iyo ubana numuntu mutaganira nikibazo pe! gusa ujye ugerageza buhoro buhoro bizaza.jyugerageza uhindure uko wamumenyereje ,nkurugero nkubu atashye ugahita umusanganira uti muriyi minsi shahu nsigaye ngukumbura cyaneeee, uti ese ku kazi byagenze bite?uti noneho hano munzu jye nabana twakoze agashya!……..jyugerageza kumuvugisha nkaho ari umwana muto urimo gukuyakuya bizaza pe! ikibazo njye ndumva ari wowe utaramenya inzira nziza wanyuramo kugirango umufungure atangire kujya yifuza buri kanya kuganira nawe! erega buriya abagabo bameze nkabana!

  • ushaka kumenya UMUSHAHARA AHEMBWA RATA nuko awukoresha, mwanga amahoro ntacyo abatwaye!!

    • Banga amahoro ntacyo atwaye rata.Hari abantu murebera urukundo mu ndorerwamo imwe gusa:ngo affection,kukwitaho,kugutetesha,kukuguyaguya nutundi nkutwo.dore inama rata mama:umuntu nkuyu hari ibintu mushobora kuba mudahuriyeho biranga sosiete.urugero: 1.cote politique,la politique nous influence dans tous les cotes. Ntashobora kuganira nawe byinshi niba akuziho ingeso yo kubaza utuntu twinshi kandi azi neza ko mudahuje umurongo nimyumvire.

      2.ashobora kuba yarumvise wowe cyangwa famille yawe munegura,musuzugura byaba mwibanga cyangwa mweruye abakene kandi wenda azi neza ko akomoka mu muryango ukennye.uzagenzure.burya umugabo iyo yumvise usuzugura ikintu runaka wenda afitanye isano nacyo byanga byakunda byakugora kumwumvisha ko ibyo uvuga we bitamwerekeyeho kuko burya abantu bavuga make bafata umwanya munini wo gusesengura akantu kose kabanyuze mujisho cyangwa mu bwonko.

      Ikindi kandi hari bimwe abantu basuzugura nyamara bifite agaciro mu buzima.uyu muntu afite iyihe groupe sanguin.ndakubwiza ukuri hari abantu badakunda imikino nkuko mwe abagore mu bitekereza kandi akagushimisha mu marenga ntubibone.Nusanga afite groupe B, ntuzabaze ibindi byinshi.uyu ni calme et merancoriqueuyu muntu ashobora kuba yarahuye nubugome bwumuntu gore nkuko namwe mu byiyiziho ko muri babi ntubimenye kandi akumva ntiyabikwerurira kuri we akumva ikimuraje ishinga ari ukurangiza ibibazo bifatika byurugo:kurihira urubyaro rwe,guhahira urugo rwe,mbese kumva ko concentration iri mu ntekrezo ze ari ibibazo bifatika byurugo.

  • ihangane mama, ariko wowe banza ubaze kukazi aho akora niba aavuga noneho wowe shaka uko wabigira atashye  mutegurire utuntu wamuganiriza ,umusetsekandi ujye umubaza umureba mu maso umufate amaboko umwitegereze umwigireho nkumwana muri ahiherereye ujye umubwira udukuru dushekeje tube twinshi buruko atashye azakwibonamo,avuge nonese ko umugore yakuye urwanwa kumunwa wintare kora practice yibyo nkubwiye uzabona impinduka.

  • Birumvikana ko
    kubana n’umugabo utakuvugisha kandi musangiye gupfa no gukira bivunanye pe. Gusa
    ikiza nabonyemo ni uko uvuga ko na mbere ari ko yari ameze kandi nta ngeso mbi
    umuziho. Ibi bivuga ko atahinduwe n’ikintu runaka kiguturutseho ko ahubwo ariko
    ateye. Ariko nibajije niba niba no mu bavandimwe, ababyeyi cyangwa mu
    ncuti ze za hafi ariko yitwara cg bakubwira ko ariko bamuzi cyangwa se niba
    hari aho agera ukabona yisanzuye kurusha iyo muri kumwe. Ese abana bo
    abafata ate ? aba ameze gute iyo ari kumwe nabo?

    Abantu dufite personnalité
    zitandukanye. Hari abantu bari introvertis hakaba n’abari extrovertis. Ibi
    nabyo bigira inzego zisumbana bitewe n’impamvu nyinshi: ibyo akomora ku
    babyeyi, uburyo yarezwemo, aho yize, ubuzima yabayemo, ibikomere yahuye nabyo
    n’ibindi. Ibi rero uretse kugerageza kubyadapta kuri societe ntabwo bipfa
    guhinduka gutyo gusa. Hari n’imyifatire imwe n’imwe iterwa na troubles za personnalité ugasanga umuntu yikundira ubuzima bwa wenyine, ntakunde gusabana,
    agashimishwa n’ibintu bicye cyane, ntashake ko hari umwinjirira muri intimite,
    ibimushimisha n’ibimubabaje byose ukabona abifata kimwe,..

    Nusanga rero iyo myifatire ayigira mu rugo iwanyu gusa ariko ukabona ahandi
    aseka atera ibiparu asabana hazaba hari ikibazo kiri hagati yanyu gituma nta
    kizere akugirira cg se gituma yumva agomba kwiprotegea. Wenda ugira amatsiko
    akabije, wenda utagira ibanga, wenda uvuga menshi, wenda umutera icyugazi
    (envahir) wenda hari deception yakugizeho mu buryo ubu n’ubu akamenya nk’ikintu
    atagukekagaho  n’ibindi. Ibi byose ni ibyo ntekereza mu mpamvu zatuma aba
    ikiragi mu rugo kandi ahandi avuga.

    Ari uku bimeze rero wagerageza mukaganira kandi ugashaka uko yongera kukubonamo umwizerwa.

    Niba rero  n’ahandi hose ariko ameze (mu kazi, mu nshuti za hafi, mu bana be, mu
    bavandimwe,…) azaba ariko ateye yewe no guhinduka kwe bizaba bitoroshye. Icyo
    gihe rero ni wowe ugomba guhinduka ukiga kumwumva atavuze cyangwa ukumva
    byinshi muri bike akubwiye. Ukarushaho kumugaragariza urukundo ntumwongerere
    umutwaro. Ubaha guhitamo kwe mu gihe yifuza kumara umwanya ari wenyine ariko
    kandi ntutume ahera mu bwigunge. Igihe ubonye ameze neza afite ibinezaneza,
    mupropose ibikorwa ubona bimushimisha mubifatanye (gusura inshuti, gusohoka mukajya ahantu, kureba match niba ayikunda,…) mbese ugerageze kwinjira mubyo akunda mwereke ko uhari kandi umwumva, wimubaza
    byinshi, wimubwira byinshi kandi ugerageze gushaka umubano n’abandi ntutume
    inshuti zibacikaho kuko uziko gusabana atari ibye.Mu buzima ntitubona ibyo twifuza gusa none mu bashakanye ho rero abantu bahura bakuze buri wese afite ubuzima bwe, imiterere ye, imico ye n’ibikomere bye ntibiba byoroshye. Gusa ni ukwibuka ko nyine ibyo biri muri bimwe wamusezeraniye ko uzamukunda yaba muzima cyangwa arwaye. Ubwo rero nibwo burwayi bwe wicika intege saba Imana imufashe guhinduka niba kandi ari ko ateye muri kamere ye ari nako yabayeho nabwo uyisabe kubyakira no kuba ari wowe uhinduka kugirango muhuze. Amahoro

    • Uransekeje rwose, ubwo se uramugira inama yo guhinduka nawe akajunjama? buri gihe abenshi hano batanga inama zo kuvictimisa (gushyira mucyaha) abagore. Muri couple buri wese agomba gukora efforts zo kubanira undi neza, kuko buri wese afite inyungu muri couple igenda neza, iganira, isabana, ifashanya, harimo ubwisanzure no kwizerana, naho baba badakize. Ntabwo rero mugoma gusaba umugore niba afite umugabo mubi ngo nahinduke nawe abe mubi kugirango bahuze! Ikibi ni kibi nyine, mwishakisha. Ahubwo yamureka agakora gahunda ze, ibyo atamubwiye akabireka justement ntashake kubimenya byanga bikunda, ahubwo amwereke ko rwose atabikeneye. Ubwo se umuntu mwahuye mukuze, warabaga wenyine ufite uko ujera ubuzima bwawe, byakunanira gute kubaho ubuzima bwawe mugaturana. Jye ndumva uwo mugabo afite undi cyangwa abandi bagore. Ariko mureke niwe wisenyera. Ikibazo nuko azashaka kukugarukira bikanga igihe uzaba waramaze kumuvana mumutima wawe. Ndizera ko ariho abisoma akisubiraho niba ntakizere akigufitiye akabivuga, mugatandukana neza, naho kubana nurukuta wapi, na sentiments zigenda zishira mpaka kuri 0.

  • Urakoze Lily umva nshuti uyu Lily afite inama nziza jyewe nkongeraho ngo kunda umugabo wawe kuko akeneye gukundwa malgré tout kandi ndabibona uramukunda gusa wimugereranya n’abandi uzi hanyuma uzarebe ko mutazabana akaramata. umugabo utagutonganya ngo aguhoze kunkeke kandi ko aricyo kiranga umugabo utaha muzindi ngo ! yewe saba Imana iguhe kumenya kwihangana kandi uzajye ugisha inama abantu bakuru kuko abato bo bagusenyera hari uwo wabwira ati uwazana ngo batandukane mwifatire cyangwa se ngo amere nkanjye utamufite. kubyerekeranye rero no gutera akabariro nyuma y’iminsi myinshi abagabo bagera mumyaka ya za 40-45 no hejuru bagasigara barungurukira ubucyacya mumadirishya kubera guhangayikira urugo ibyo gutera akabariro ntibaba bakibinezwe ariko rero simbishima kuko bakagombye kumenya ko uwo bashatse ababa akeneye imibonano mpuzabitsina bityo akabikora ashimisha uwo bashakanye aho kubikora wishimisha. ngaho rero tuza ntuzabe nka mugenzi wawe warutaye akigira iburayi nawe niba ariho ansoma niyihangane agaruke mu rugo Imana niyo itwubakira kandi noneho kubaka sukwishimisha ahubwo ni ugukora umurimo w’Imana kuko iyo ugize urugo bikuvuyeho ubarwa nkucumuye.

  • Niyemera uzamujyane i Ndera kuko afite akabazo. Umuntu utera akabariro atavuga kandi atari ikiragi urumva akomeye?

  • yewe mada kwibarize nzabone kuguha igitecyarezo wowe uramukunda?

  • Kuba adatera akabariro nicyo kibazo cyonyine mbona gikomeye! Ibindi bizoza buhoro buhoro, bishoboke ko afite trauma!

  • ndabasuhuje mwese abatanze ibitekerezo byiza mungira inama ubwo nabagezagaho ikibazo mbana nacyo cy’umugabo utavuga mfite. gusa byinshi  mwabwiye nsa nkaho  nabikoze pe murumva imyaka 8 tumaranye  si mike .abavandimwe ba bi bangiriye inama,inshuti ze ni zanjye za hafi nizeye zangiriye inama nyinshi zisa ni zanyu.umugabo wanjye ndamukunda pe niyo mpamvu nanditse nsaba imana nukugirango mbane nawe twishimye. gusa birakomeye kubana nu muntu utavuga kandi ntacyo uzi mwapfuye ubura nicyo usengera abantu bubatse murabyumva.uwiteka abahe umugisha

Comments are closed.

en_USEnglish