Uko umwaka utashye tariki ya mbere Gashyantare, u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari. Intwari z’igihugu zifite ibikorwa by’ubutwari zakoze bituma zishyirwa mu nzego z’Intwari z’Igihugu zinyuranye nk’uko twabigarutse ho mu nkuru yacu y’ubushize. Mu nkuru twabagejejeho kuwa 29 Mutarama 2013 (kanda hano uyisome) twavuze inzego z’intwari z’igihugu arizo Imanzi, Imena n’Ingenzi. Twanabaviriye imuzingo ibintu 9 biziranga […]Irambuye
Umugabo yabonye akayabo k’ibihumbi 10,000 by’amadolari bitewe no kuba ariwe ufite isura mbi ku isi kandi ariwe ubyikoreye atariko yavutse. Tang Shuquan wo mu Mujyi wa Chengdu mi gihugu cy’u Bushinwa yabonye aka kayabo ndetse anabona umudari w’uko afite isura mbi ugereranyije n’abantu bose baba ku isi. Uwo mudari ukaba utangwa na Guiness de Record […]Irambuye
Uyu muhanzi yahakanye ko atavuye muri R&B ngo ajye muri Afro Beat nkuko hanze bamwe babivuga. Ni nyuma y’uko uyu muhanzi ashyizwe mu cyiciro cy’abazahatana mu njyana ya Afro Beata mu marushanwa ya Salax 2012. King James avuga ko nta yindi mpamvu ari uko injyana nyinshi yakoze muri uriya mwaka zibanze cyane kuri Afro Beat, […]Irambuye
Umugore mu gihugu cya Brazil akurikiranyweho gushaka kwica umugabo we akoresheje uburozi yashyize mu gitsina cye maze agasaba umugabo we ko akora ibyagombaga gutuma bumuhitana. Umugabo w’imyaka 43 ubu akurikiranye umugore we mu nkuko amushinja kugerageza kumwica amuroze ariko Imana igakinga akaboko. Uyu mugore w’ahitwa Sao Jose do Rio Preto aregwa kuba yarashyize mu gitsina […]Irambuye
Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda “Green Party” riratangaza ko ryabuze umurwanashyaka waryo witwa Omar Leo. Omar Leo wari ushinzwe itumanaho mu ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije ngo yabuze taliki ya 15 Mutarama 2013; asanzwe atuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Umuyobozi wa Green Party; Frank Habineza yatangaje ko batewe impungenge nibura ry’umurwanashyaka wabo. Ati “Impungenge ntizabura […]Irambuye
Ahagana mu 1960 abanyamabanki batangiye gutekereza uburyo bwo korohereza abakiliya babo, ndetse n’abakozi babo kuko abantu benshi baganaga za banki bamwe bakirirwa ku mirongo bategereje gufashwa. Batekerezaga kandi uburyo umukiliya yabona Servisi ya banki ye nibura yo kubona amafaranga mu minsi y’ikiruhuko igihe abakozi ba Bank nabo baruhutse. Umunya Ecosse Eng James Goodfellow wakoreraga muri […]Irambuye
Nyuma yo guhabwa iminsi itanu ngo yivuze, Mugesera kuri uyu wa 28 Mutarama yongeye kwisobanura ku byaha aregwa. Uyu munsi yavuze ko Genocide atari we wayiteye ndetse ko no kuba yarabaye ntibatabare byabazwa bariya bagabo babaye abanyamabanga bakuru ba Loni. Mu kwisobanura kwe, Mugesera yavuze ko mu bakwiye kubazwa ibyabaye mu Rwanda harimo kandi igihugu […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo byatangiye kuvugwa hanze, ariko nta rwego rwa Leta ruratangaza aya makuru, kuri uyu wa 28 Mutarama nibwo muri Belgique iyi nkuru yatangajwe ko umusirikare w’Umubiligi wakoraga muri Ambassade yabo i Kigali yahawe amasaha 48 ngo abe yavuye mu Rwanda. Ikinyamakuru Le Vif cyo muri Belgique, cyatangaje ko u Rwanda rwabwiye […]Irambuye
Itsinda ry’abanyarwanda munani riyobowe na Padiri Thomas Nahimana, umwanditsi mukuru w’urubuga Leprophete.fr, ryatangaje kuri uyu wa 28 Mutarama ko nyuma y’iminsi itatu y’umwiherero i Paris muri France ryashinze umutwe wa Politiki bise ‘Parti Ishema’. Mu mpamvu zatumye bashinga iri shyaka, abo bagabo barindwi n’umugore umwe, bavuze ko bagamije kuvanaho ishyaka rya FPR-Inkotanyi bashinja kwikubira ubutegetsi. […]Irambuye
Mu Murenge wa Kanama muri Centre ya Mahoko abajura bibasiye inyubako batwara ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo amaterefoni n’ibindi bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni cumi n’imwe, abatungwa urutoki n’inkeragutabara zirinda umutekano muri uwo Murenge. Mu cyumweru gishije, mu ijoro ryo kuwa kane, nibwo mu Murenge wa Kanama, abajura badukiriye imiryango itatu y’iduka batwara ibicuruzwa bitandukanye […]Irambuye