Ubwo bahabwaga impamyabumenyi zo kudoda bamaze amezi atandatu bigishwa, urubyiruko rw’abakobwa bagera kuri 35 bo mu murenge wa Rugerero i Rubavu bavuze ko aho kujya gukora uburaya cyangwa izindi ngeso mbo bazibeshaho kandi bagatera imbere. Aya mahugurwa bateguriwe n’inama y’Igihugu y’urubyiruko, kuri aba bakobwa bari hagati y’imyaka 20 na 35 ngo ni umusingi bahawe wo […]Irambuye
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Congo Brazzaville. Uru ruzinduko yatangiye kuri uyu wa 16 ruzarangira kuri uyu wa 17 Gashyantare 2013. Akigera muri iki gihugu yakiriwe n’Umukuru wa Repubulika Iharanira Rubanda ya Congo Denis Sassou N’guesso mu Mujyi witwa Oyo uherereye mu Majyaruguru n’Umurwa Mukuru w’Iki gihugu […]Irambuye
Mu rubanza rwe kuri uyu wa kane mu gitondo, ubwo ubushinjacyaha bwari bugiye gushyira CD iriho amajwi y’ijambo rya Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu 1992 uyu mugabo yazamuye akaboko asabako urubanza rwasubikwa kuko yumva arwaye. Ubushinjacyaha buhagarariwe na Martin Ngoga bwamubajije impamvu yaje kuburana arwaye kandi agomba kubitangaza mbereyo kuva kuri Gereza. Mugesera ati […]Irambuye
Abasirikare bane barimo aba Kaporari 2 n’abasorda 2 babarizwaga muri FDLR batahutse mu Rwanda bazanye n’imiryango yabo nyuma y’imyaka 18 bari bamaze baba mu mashyamba ya Congo. Bakigera ku mupaka wa Rusizi tariki 13/02/2013 batangaje ko aribwo bari bakiyumvamo umuhamagaro wo gutaha. Kaporari Niyomugabo Daniel yavuze ko kuva akigera mu gisirikare cya FDLR akiri muto […]Irambuye
Mu ruzinduko muri USA, Ministre w’Intebe wa Congo Kinshasa yavuze ko igihugu cye kidatera imbere ngo kuko u Rwanda rukibangamira. Mu ijambo yavugiye ahitwa Wilson Center Institut i Washington, Augustin Matata Ponyo yavuze ko imbaraga nyinshi Leta ye izishyira mu guhangana n’ikibazo ngo baterwa n’u Rwanda rufasha ababarwanya. “gukoresha ubukungu bwacu mu bikorwa bya gisirikare […]Irambuye
Abaturage begereye ishyamba riri munsi y’isoko rya Kora ahahoze Agakinjiro mu karere ka Nyarugenge, bavuga ko nta muntu wanika umwenda ngo awuve iruhande cg ngo asige inkono hanze kuko akenshi asanga bamwibye. Abashinjwa ubu bujura ni urubyiruko ruba muri iryo shyamba ruvuga ko ibyo bikorwa n’abavuye ahandi bagahungira muri iryo shyamba, kuko bo ngo bahamenyereye […]Irambuye
Ku munsi w’ejo tariki ya 8 Gashyantare 2013, Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Paul Bucyana, igihano cyo gufungwa amezi atanu rumuziza gukoresha amagambo y’iterabwoba yabwiye umuturanyi we Yankurije Saidat. Paul Bucyana ni umworozi w’Inkoko ukorera uwo mwuga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, naho Umuturanyi we Saidat Yankurije ni umuhinzi w’inyanya […]Irambuye
Mu mudugudu wa Nyarunyinya, Akagari ka Gitisi mu karere ka Ruhango abahatuye bagaragaje ikibazo gikomeye cy’amazi meza bamaranye iminsi mu gihe ubuyobozi bwabijeje ko kizacyemuka vuba. Hagenimana Francois utuye hafi y’iriba twagezemo mu kabande yabwiye Umuseke.com ko ‘Leta yigeze kubashyiriraho za caneaux z’amazi ariko ubu zose zangiritse hashize igihe kinini’ Hagenimana ati “ AMazi turi […]Irambuye
Kimwe n’ahandi mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 01/02/2013, mu karere ka Kirehe bizihije umunsi w’intwari, wizihirijwe mu mu murenge wa Gahara uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, aho bahembye umurundi wahishe abanyarwanda bagera kuri 35 akabakiza interahamwe zashakaga kubasanga hakurya ngo zibivugane. Akarere ka Kirehe gafatanije n’umurenge wa Gahara bafashe umwanya wo gushimira Umurundi […]Irambuye
Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imiyoborere ubwo yari i Rubavu kuri uyu wa 31 Mutarama, yavuze ko ashimishijwe n’ibyo abatuye aka karere bagezeho mu kwiyubaka ahamya ko byose byaturutse ku miyoborere myiza nabo ubwabo bagizemo uruhare rukomeye. Hari mu bikorwa byahariwe by’ukwezi kwahariwe Imiyoborere myiza mu karere ka Rubavu nyuma y’uko uyu muyobozi […]Irambuye