Digiqole ad

Umusirikare w’Umubiligi yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo byatangiye kuvugwa hanze, ariko nta rwego rwa Leta ruratangaza aya makuru, kuri uyu wa 28 Mutarama nibwo muri Belgique iyi nkuru yatangajwe ko umusirikare w’Umubiligi wakoraga muri Ambassade yabo i Kigali yahawe amasaha 48 ngo abe yavuye mu Rwanda.

Uwo musoda yaba yarazize imyitwarire ye i Kigali
Uwo musoda yaba yarazize imyitwarire ye i Kigali

Ikinyamakuru Le Vif cyo muri Belgique, cyatangaje ko u Rwanda rwabwiye abayobozi b’Ububiligi ko yirukanywe mu gihugu kubera “ Ibikorwa bitajyanye n’ibyamuzanye mu Rwanda.”

Uwo musirikare utatangajwe, ngo yari amaze imyaka ibiri n’igice mu Rwanda, yari umu ‘Sous-officier” wari mu bashinzwe kwita ku mutekano w’ababiligi baba mu Rwanda.

Ambasade y’Ububiligi i Kigali iyobowe na Marc Pecsteen ndetse na Leta y’u Rwanda nta kinini batangaje kuri uku kwirukanwa k’uyu musirikare.

Amakuru agera k’Umuseke.com avuga ko uyu mubiligi wirukanwa yaba yitwaraga uko yishakiye mu tubari i Kigali ndetse avuga amagambo asebya Leta y’u Rwanda. Ibintu ngo bitari kwihanganirwa nkuko bamwe mu bazi neza iby’uyu musoda babidutangarije.

Imibanire y’Ububiligi n’u Rwanda mu minsi ishize yajemo agatotsi ubwo Belgique yatangazaga ko ihagaritse ubufatanye n’igisirikare cy’u Rwanda kubera ko u Rwanda rwashinjwaga n’impuguke zoherejwe na UN ko rufasha umutwe wa M23.

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish