Digiqole ad

Umurwanashyaka wa Green Party yaburiwe irengero

Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda “Green Party” riratangaza ko ryabuze umurwanashyaka waryo witwa Omar Leo.

Omar Leo wari ushinzwe itumanaho mu ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije ngo yabuze taliki ya 15 Mutarama 2013; asanzwe atuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Omar Leo waburiwe irengero kuva kuwa 15 Mutarama/photo Izubarirashe
Omar Leo waburiwe irengero kuva kuwa 15 Mutarama/photo Izubarirashe

Umuyobozi wa Green Party; Frank Habineza yatangaje ko batewe impungenge nibura ry’umurwanashyaka wabo.

Ati “Impungenge ntizabura ariko ubu twandikiye Polisi kugira badufashe gukora iperereza; abaturanyi be batubwiye ko bamubuze uhereye taliki ya 15 [Mutarama 2013];

Habineza yongeye ho bamenyesheje n’izindi nzego zirimo Ministeri y’umutekano mu gihugu; Ministeri y’ingabo; urwego rushinzwe umutekano w’igihugu(NSS) na Komiseri mukuru wa Polisi y’igihugu.

Polisi ivuga ko itaramenya amakuru y’ibura ry’uwo muntu; Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Supt. Theos Badege yavuze ko umuryango wa Omar Leo utaramenyesha inzego z’umutekano ibura rye.

Supt. Theos Badege ati; “Ayo makuru y’ibura ry’uwo muntu ntabwo tuyazi; twebwe dutangira gushakisha umuntu iyo umuryango we cyangwa undi wese ubifitiye uburenganzira atwiyambaje. Ikibazo cyose tukimenya ari uko binyuze kuri sitasiyo ya Polisi.”

Polisi ivuga ko idakora iperereza ku ibura ry’umuntu iyo nta wabigaragaje bafitanye isano.

©Izuba Rirashe

UM– USEKE.COM

en_USEnglish