Digiqole ad

“Sinavuye muri R&B” – King James

Uyu muhanzi yahakanye ko atavuye muri R&B ngo ajye muri Afro Beat nkuko hanze bamwe babivuga. Ni nyuma y’uko uyu muhanzi ashyizwe mu cyiciro cy’abazahatana mu njyana ya Afro Beata mu marushanwa ya Salax 2012.

king James yahakanye ko atavuye muri R&B
king James yahakanye ko atavuye muri R&B

King James avuga ko nta yindi mpamvu ari uko injyana nyinshi yakoze muri uriya mwaka zibanze cyane kuri Afro Beat, ariko bitavuze ko yavuye muri R&B.

We kubwe ngo nta kibi kirimo, kandi ntibivuze ko yavuye muri R&B ahubwo aririmba indirimbo bitewe n’uko we yumva abakunzi be bayikunda imeze.

King James amenyerewe cyane mu njyana ya R&B ndetse akaba yaratwaye Salax Awards ibihembo bigera kuri bine umwaka ushize ariyo njyana arimo.

Uyu mwaka ariko siko bimeze, ubu arahatana mu matora n’abahanzi nka Senderi International Hits, Kamichi, Mico da Best na Elion Victory mu matora ari kuba mu njyana ya Afro Beat.

Uyu muhanzi ariko kandi arahatana na AmaG-The Black, Kamichi, Mani Martin na Urban Boys mu bahanzi b’abagabo bitwaye neza mu mwaka wa 2012.

Usibye kandi ko Album ye “Biracyaza” nayo ihatanye n’izindi nka “Batatu ku Rugamba” ya Urban Boys, “My Destiny” ya Mani Martin, “Ubumuntu” ya Kamichi ndetse na “Intero y’Amahoro” nayo ya Mani Martin.

Abakunzi ba muzika mu Rwanda no hanze nibo bakomeje gutanga amahirwo ku byabanogeye mu 2012 mu matora ubu ari kuba binyuze kuri SMS, no ku mbuga za Internet UM– USEKE.COM na IKIREZI.RW

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish