Digiqole ad

Yashyize uburozi mu gitsina cye ngo buhitane umugabo we

Umugore mu gihugu cya Brazil akurikiranyweho gushaka kwica umugabo we akoresheje uburozi yashyize mu gitsina cye maze agasaba umugabo we ko akora ibyagombaga gutuma bumuhitana.

Arashinja umugore we gushaka kumuhitana akoresheje uburozi
Arashinja umugore we gushaka kumuhitana akoresheje uburozi/photo Internet

Umugabo w’imyaka 43 ubu akurikiranye umugore we mu nkuko amushinja kugerageza kumwica amuroze ariko Imana igakinga akaboko.

Uyu mugore w’ahitwa Sao Jose do Rio Preto aregwa kuba yarashyize mu gitsina cye ibintu byica (toxic substance) maze akingingira umugabo we ko bagira uko bigenza.

Mu gihe ariko yahatiraga umugabo we gukoresha ururimi (Oral sex) mu gitsina cye, umugabo ngo yagize amacyenga kuko ngo igihe yari agiye kubikora yumvise impumuro idasanzwe.

Uyu mugabo yahise ajyana umugore we mu nkiko amubanje kwa muganga aho ngo abaganga basanze koko yari yishyizemo ibintu bishobora kwica muri we.

The Sun

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish