Abanyeshuri baturutse muri EAC basuye Urwibutso rwa Murambi
Abanyeshuri baturutse muri za kaminuza zitandukanye zo mu bihugu biri mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba mu ntangiriro z’uku kwezi basuye urwibutso rwa Murambi ruherereye mu Karerer ka Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyaruguru.
Aba banyeshuri Bari mu ruzinduko rw’ibyumweru biri mu Rwanda biga muri za Kaminuza zitandukanye mu bihugu bya Tanzaniya, u Burundi , Uganda , Congo Kinshasa n’u Rwanda
Bakigera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Murambi babanje gutemberezwa ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ari n’ako basobanurirwa amateka ya Jenoside i Murambi akenshi yanagaragayemo uruhare rw’Abafaransa bari mu Rwanda mu cyiswe ‘Zone Turquoise’.
Bamaze kuzengurutswa urwibutso ndetse no kunamira inzirakarengane zigera ku bihumbi 50 aba banyeshuri batangaje ko ibyo babonye byakorewe ikiremwa muntu mu Rwanda bibahaye amasomo akomeye azabafasha guharanira amahoro.
Bavuga ko kandi ibyo babonye bizabafasha kwigisha abo bazasanga mu bihugu bya bo guharanira ko buri muntu yagira uburenganzira nk’ubwa mugenzi we kandi akamuha agaciro.
Niyogeko Florienne ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yavuze ko nibagera mu bihugu bya bo bazigisha abo basize ko kwambura mugenzi wawe ubuzima atari ibintu bikwiye kuranga ikiremwa muntu kuko buri wese aba akeneye kubaho kandi ko ibyo babonye bizabafasha cyane.
Niyogeko yagize ati: “Nitugera mu bihugu byacu tuzakorana n’urubyiruko tubabwira ibyo twabonye kuko kubibona byonyine birigisha. Tukabwira abandi bantu ko kwaka ubuzima undi muntu atari byiza, twese dukeneye kubaho”.
Omar Ndizeye ushinzwe gahunda ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu wari uhagarariye Never Again Rwanda avuga ko uru rubyiruko rwifuzwaho kuba impinduka nziza mu bihugu bakomokamo, mu kubungabunga amahoro akaba ari yo mpamvu bigira ku mateka yaranze u Rwanda.
Ndizeye yagize ati: “Uru rubyiruko ruza ahangaha ruturutse mu bihugu byose ruje mu by’ukuri kwibaza no gusubiza iki kibazo: ‘Ni iki u Rwanda rwakwigisha Isi?’ Nyuma y’ibyo babonye aha ngaha n’iki bagiye kubaka i wabo? Icyo ni cyo kibazo , tubafasha gutekereza kugira ngo mu by’ukuri babe impinduka twifuza ko Isi iba”.
Aba banyeshuri kandi bari gukurikirana amasomo atandukanye agamije kubaka amahoro ategurwa n’umuryango Never Again Rwanda.
Aya masomo yibanda cyane ku miyoborere myiza, Ubutabera, Iterambere, Amateka y’u Rwanda n’ibindi.
Uru rubyiruko rwasuye urwibutso rwa Murambi nyuma yo gusura Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu Karere ka Huye mu rwego rwo kumenya amateka y’u Rwanda rwo hambere.
ububiko.umusekehost.com