Digiqole ad

Abanyamakuru na Contact FM ruracyageretse mu rukiko

Uyu munsi kuwa 10 Mutarama ku rukiko rukuru ku Kimihurura urubanza mu bujurire bwa Contact FM yarezwe n’abanyamakuru rwaburanishijwe. Hafashwe umwanzuro wo kuvanaho amafaranga agera kuri miliyoni 12 yagombaga guhabwa abanyamakuru batsinze Contact FM mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge umwaka ushize.

Untitled

Urukiko Rukuru uyu munsi rwanzuye ko umwuganizi w’abanyamakuru Jean pierre Twizeyezu na Silidio Sebuharara atabashije gusobanura imvano y’ibirarane bigera kuri miliyoni 12 baregeye bakabyemererwa n’Urukiko Rwisumbuye, bityo ubu bikaba bivanyweho.

Umwaka ushize aba banyamakaru bari batsinze Contact FM iyoborwa na Albert Rudatsimburwa, ndetse iyi Radio yategetswe kwishyura miliyoni 35 aba banyamakuru.

Umwanzuro wa none w’Urukiko rukuru aho Contact FM yajuririye ukaba uvanaho gusa miliyoni 12 z’ibirarane aba banyamakuru baregeye.

Jean pierre Twizeyezu na Silidio Sebuharara abanyamakuru bakoreraga Contact FM bayireze kubambura no kutubahiriza amasezerano bagiranye

Jean pierre Twizeyezu uyu munsi yabwiye Umuseke ko ku mafaranga yagombaga guhabwa na Contact FM urukiko ruvanyeho miliyoni icyenda (9) ndetse na miliyoni 3 ku yagombaga guhabwa mugenzi we Sebuharara.

Ku bizakurikiraho yagize ati “ Tuzabanza turebe impapuro z’irangizarubanza turebe ingingo dutsindwaho kuko natwe hari ibimenyetso dufite nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwabibonye, nyuma tuzareba icyo gukora kuri uyu mwanzuro.”

Twagirayezu agomba kwishyurwa miliyoni 11 n’ibihumbi magana abiri na makumyabiri havanywemo ibyo birarane, naho mugenzi we Sebuharara akishyurwa miliyoni esheshatu bavanyemo ibyo birarane batsinzweho none mu Rukiko Rukuru ku Kimihurura.

Daddy Sadiki Rubangura
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish