Muhanga: Umuvunyi yasabye inzego z’ibanze gutanga amakuru
Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye ejo kuwa gatatu tariki ya 08 Mutarama 2014, yahuje abakozi batandukanye bo mu Karere ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango bashinzwe gutanga amakuru, abanyamabanga nshingwabikorwa n’abandi, urwego rw’umuvunyi rwasabye abakozi bakuriye amashami ko bajya batanga amakuru ku bayakeneye kandi bigakorwa ku gihe.
Uru rwego rw’umuvunyi rwavuze ko rwifuza guhugura zimwe muri izi nzego zagenwe zishinzwe kumenyekanisha amakuru kugira ngo zisobanukirwe neza n’amakuru zigomba gutangaza ndetse n’ayo bakwirinda gushyira ahagaragara cyane cyane afatwa nk’amabanga y’igihugu.
Kabega Karitasi, umukozi ku rwego rw’umuvunyi mu ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi, yavuze ko abakozi bashinzwe gutanga amakuru mu nzego z’ibanze batari bazi neza ibikubiye mu itegeko rirebana no kubona amakuru, bityo kuribabwira ari bwo buryo bwiza buzabafasha gutanga amakuru kubayashaka bose.
Kabega avuga kandi ko iri tegeko ritavanaho burundu inshingano abayobozi basanzwe bafite zerekeranye no gutanga amakuru mu baturage muri rusange no ku banyamakuru basanzwe bakora uyu mwuga by’umwihariko.
Yagize ati “Hari igihe wasangaga umuyobozi uyu n’uyu adahari, bikaba ngombwa ko uwifuza kubona amakuru atayahabwa, izi mbogamizi zose twifuza ko zitakomeza kubaho ahubwo ushaka amakuru akayabona mu buryo bumworoheye.”
Sebashi Claude umuvugizi w’Akarere ka Muhanga yasobanuye ko bari bafite imbogamizi yo kuba barahawe inshingano zo kumenyekanisha amakuru, ariko batazi neza icyo itegeko ribivugaho bigatuma habaho guhuzagurika, gusa ngo kuba basobanukiwe nta rundi rwitwazo bazagira.
Itegeko numero 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 rirebana no kubona amakuru niryo urwego rw’umuvunyi rwifuza ko aba bakozi bashingiraho bamenyekanisha amakuru.
Iri tegeko rigena igihe ntarengwa cyo gutanga amakuru, ndetse n’ibihano bihabwa uwanze gutanga amakuru yayasabwe, usibye abanyamakuru rinateganya mu ngingo zaryo ko n’abandi baturage bifuza kubona amakuru atandukanye atabangamiye umutekano w’igihugu.
Urwego rw’umuvunyi rwifuza ko mu nzego zitandukanye za Leta ko bagena umuntu uhoraho, ushinzwe kumenyekanisha amakuru, bikareka guharirwa gusa abayobozi kubera inshingano nyinshi bafite, hakaba habaho abandi bakozi bahabwa inshingano zo gutanga amakuru.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga.