Rulindo: Basuwe n'abanyeshuri ba kaminuza ya Wharton muri Amerika
Baherekejwe na bamwe mu bayobozi ba kaminuza ya Wharton yo muri leta zunze ubumwe z’Amerika , abanyeshuri bo muri iyi kaminuza basuye ibikorwa by’iterambere bitandukanye mu Karere ka Rulindo maze bashima intera abaturage bagezeho mu iterambere
Aba bashyitsi bagera 32 basuye ibkorwa binyuranya muri aka Karere harimo n’ibyo mu kigo nderabuza cya Shyorongi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus n’umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Soeur Mukeshimana Donatille babasobanuriye aba bashyitsi uburyo Leta yashyize urwego rw’ubuvuzi mu by’ibanze byo kwitabwaho, bikaba byaragabanyije ku buryo bugaragara impfu z’abagore bapfa babyara n’izabana.
Basobanuriwe mu myaka irindwi ishize ari nta mugore cyangwa umwana bari bapfira kuri iki kigondera buzima.
Ubwisunganye mu kwivuza biri mu byateje imbere urwego rw’ubuvuzi, kuko bifasha buri muturage mu bushobozi bwa buri wese kuba yabasha kwivuza nk’uko aba bayobozi babishimangira.
Nyuma yo gusura iki kigo nderabuzima, aba banyeshuri basuye umushinga witwa ‘water for people’ ukwirakwiza amazi meza mu batuye Rulindo.
Basobanurirwa n’uyihagarariye muri aka karere Eugene Dusingizumuremyi, uburyo ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage bwarushijeho kuba bwiza babikesha kuvoma hafi kandi bakanavoma amazi meza.
Urugendo rwakomerejwe ku ishuri ry’abakobwa ‘Inyange girls school’, baganira n’abanyeshuri biga kuri iki kigo ndetse n’abarezi babo.
Basoreje ku Murenge SACCO wa Rusiga, banasura amatsinda y’abaturage yo kubitsa no kugurizanya. Basobanuriwe uburyo iyi Mirenge SACCO igira uruhare mu iterambere ry’ubukungu mu baturage bafite ubushobozi buciriritse.
ububiko.umusekehost.com