Isuku y’u Rwanda yabereye isomo bamwe mu Bashinwa barusura
Mbere yo kuva mu Rwanda ajya mu mirimo mishya yashinzwe, Umujyanama w’Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda mu bya Politiki Chen Dong, yagiye gusezera ku Banyarulindo maze avuga ko mu bintu byamushimishi mu Rwanda harimo isuku itangaje iharangwa.
Chen yabashimiye Abanyarulindo imikoranire myiza yabaranze, abizeza ko ubufatanye basanganywe buzakomeza guhsyigikirwa.
Chen Dong avuga ko mu myaka ibiri yari amaze akorera mu Rwanda, yashimishijwe cyane n’imikoranire Ambasade y’ubushinwa ifitanye n’Akarere ka Rulindo , iyi mibanire ikaba izakomeza gushimangirwa.
Uyu muyobozi avuga ko muri iyi myaka amaze mu Rwanda afite ibintu bine by’ingenzi yashimye muri iki gihugu. Chen avuga ko yatangajwe n’uburyo mu Rwanda hose yaba mu Mijyi no mu byaro usanga harangwa n’isuku. Akaba avuga ko ari isomo Abashinwa bagomba kwigira ku Rwanda.
Icya kabiri yabonye, ngo ni uko yasanze Abanyarwanda bakunda umurimo, bakaba babihurijeho n’Abashinwa, kuko ngo usanga buri wese ashishikajwe n’ibimuteza imbere. Aha, yatanze urugero rw’uburyo Abanyarwanda bitabira igikorwa cyiza cy’umuganda rusange.
Uburinganire n’ubwuzuzanye ni ikintu cyiza cyane Chen avuga ko yabonye ku Rwanda, kuko abona muri iki gihugu umugore yarahawe agaciro ku rwego rugaragara, kugeza no kuba mu Nteko Ishinga Amategeko baruta abagabo ubwinshi.
Iterambere u Rwanda rugezeho, ni ikintu gishimishije yabonye mu gihe amaze mu Rwanda. Akaba yemeza ko uwareba aho u Rwanda rugeze kuva 1994, umuntu yabifata nk’igitangaza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, avuga ko kuba mu Turere 30 twose Ambasade y’Ubushinwa ikorana natwo, uyu muyobozi yahisemo kuza gusezera ku Banyarulindo, ari igikorwa gishimishije.
Ubushinwa bufite ibikorwa bitandukanye buteramo inkunga Akarere ka Rulindo, harimo ishuri ry’abakobwa ry’Inyange( Inyange girls school) inkunga mu bijyanye n’Ubuzima , bakaba bakorana by’umwihariko n’ibitaro bya Kinihira.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
twabaye ikitegererezo hose mu mahanga kandi nibu turactyakataje. tugomba kugera kure hashoboka kandi birashoboka nibi dufite ntawari uzi ko twabigeraho
Comments are closed.