Digiqole ad

Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kwiminjiramo agafu

Mu nama yahuje abayobozi b’Akarere ka Rulindo n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yo muri aka akarere, umuyobozi w’Akarere yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwiminjiramo agafu bakarushaho gushyira ingufu mu myigire y’abanyeshuri. Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko bafite ingamba zo gukora cyane, bakazagaragaza umusaruro mwiza mu bizamini bya Leta bitaha.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo asaba abarimu kwikubuta agashyi
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo asaba abarimu kwikubuta agashyi

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yasabye aba bayobozi gukora impinduka mu bigo bayobora, abanyeshuri bagahabwa amasomo uko bikwiye, kandi bagafatanyiriza hamwe n’ababyeyi gukumira ko hari umwana uva mu ishuri akajya gushaka akazi ko mu rugo.

Umuyobozi w’Akarere yanenze abarimu n’abayobozi b’amashuri badakora inshingano za bo uko bikwiye, bakarutisha akazi bashinzwe inyungu za bo bwite bakabura umwanya wo gukurikirana abanyeshuri barangariye mu bindi.

Bamwe mu barimu bari bitabiriye iyi nama
Bamwe mu barimu bari bitabiriye iyi nama

Mureramanzi Jeremy, ni umuyobozi w’ishuri ry’imyaka ry’ibanze  ry’imyaka icyenda rya Gitare,  Avuga ko umwaka ushize ikigo cye kititwaye neza, bitewe n’uko ari mushya kuri iki kigo. Uyu muyobozi avuga ko abanyeshuri batsinzwe kuko batazamutse neza mu myaka yo hasi.

Mureramanzi yemeza ko afite ingamba zizatuma  ubutaha ikigo cye gitsinda ku buryo bushimishije. Zimwe muri izo ngamba harimo kujya akorana inama kenshi n’abarimu bagakosora ahari intege nke, kandi umwarimu uzajya agaragarwaho ubunebwe cyangwa kutubahiriza inshingano ze uko bikwiye ahwiturwe.

Mu karere ka Rulindo habarirwa amashuri abanza 82, n’amashuri yisumbuye 63 . Muri uyu mwaka, abarangije amashuri abanza batsinze ku kigero cya 62,6% n’aho icyiciro rusange  batsinda ku kigero cya 86,4%.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ireme ry’uburezi riri mu maboko yabo nibabifata nimbaraga nyeya ntabwo abanyeshuri bazatsinda ariko nibashyiramo kime ibintu bizagenda neza.

Comments are closed.

en_USEnglish