Digiqole ad

Amerika yishimira ibikorwa by’ingabo za RDF

Col (Rtd) Dr Timothy Rainey, Umuyobozi mukuru wa (ACOTA) umutwe w’ingabo z’Amerika zikorera ku mugabane w’Afurika mu bikorwa byo gutoza abasirikare bajya mu butuma bw’amahoro hirya no hino ku Isi ari mu mahurwa y’iminsi ibiri uyu mutwe wagiranye na RDF yatangaje ko bishimira gukorana na RDF ngo kuko bakora igisirikare cy’umwuga.

Umuyobozi wa ACOTA n'umuyobozi w'ingabo z'u Rwanda
Umuyobozi wa ACOTA n’umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda RDF batangiza amahugurwa

Col (Rtd) Dr Rainey yavuze ko ingabo za RDF zikora neza akazi ko kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi.
Yagarutse ku ngabo z’u Rwanda ziherutse koherezwa muri Centreafrique avuga ko kugerageza gushyira ibintu mu buryo n’ubwo bitoroshye, ibi kandi ngo bikomeza umubano u Rwanda rufitanye na Amerika mu bijyanye n’ umutekano w’Akarere.

Aya mahugurwa ngaruka mwaka yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 3 Gashyantare agamije gusubiramo amasomo ajyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro byafashije ingabo z’u Rwanda kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Brig Gen Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko kuva mu mwaka w’2004 u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi nko mu Ntara ya Darfur k’ubufatanye n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ndetse n’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwiswe UNAMID.

Bamwe mu bari bitabiriye amahugurwa
Bamwe mu bari bitabiriye amahugurwa

Avuga ko kandi ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo mu butumwa bwiswe UNMISS , muri Mali no muri Ntara ya Abeyei .

Yagize ati:”kuri ubu u Rwanda rufite ingabo zisaga 5200 ziri mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi. Kandi rwanashyizwe ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu bihugu bifite umubare munini w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro”.

ACOTA yashinzwe kandi ishyirwaho na Amerika mu rwego rwo gufasha abasirikare b’Afurika mu bijyanye n’amahugurwa ibikoresho bya gisirikare ku ngabo zigiye mu butumwa bw’amahoro mu gihe bibaye ngombwa.
Uyu mutwe kandi urigisha ugahugura ndetse ukanatanga inama ku basirikare b’Afurika baba bagiye mu butumwa bw’amahoro ubisabwe n’Amerika.

ACOTA ukorana n’ibihugu 25 biri munsi y’ubutayu bwa Sahara biri ku rutonde rw’ibihugu bigomba kwitabira ibikorwa by’amahoro hirya no hino ku Isi.

Gen Patrick Nyamvumba ari kumwe bagize ACOTA
Gen Patrick Nyamvumba ari kumwe bagize ACOTA
Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso

 

MOD
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish