Nyarugenge: Hamenwe litiro 410 z’inzoga z’ inkorano
Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa kigali kuri uyu wa Kane tariki 6 Gashyantare, yamenye inzoga z’ inkorano litiro 410, izi nzoga zikaba zizwi ku izina rya Muriture. Ibindi byangijwe hakaba harimo udupfunyika tw’ urumogi 870.
Polisi itangza ko Ibi izi nzoga n’urumogi u byafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi iki cy’umweru.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kanyinya, Akagali ka Nyamweru, mu Mudugudu w’ Agatare, iki gikorwa kandi kitabiriwe n’abaturage batuye mu Midugudu y’ Agatare na Nyabikoni yo muri uwo Murenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kanyinya Karangwa Johnson, yasabye abaturage bo muri uyu Murenge cyane cyane urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge, avuga ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ umuntu.
Yasabye kandi by’ umwihariko ababyeyi kugira inshingano yo kurinda abana babo ibiyobyabwenge, yagize ati:‘’ Abana ni amaboko y’ igihugu kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza, ni ngombwa rero ko barindwa ikintu icyo ari cyo cyose cyakwangiza ubuzima bwa bo, kugira ngo bazavemo Abanyarwanda bafite ubumenyi n’ ubushobozi , bazanafasha mu iterambere ry’ u Rwanda.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Chief Superintendant Dismas Rutaganira we yasabye abatuye kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge kimwe n’ ibindi byaha ibyo ari byo byose, bahanahana amakuru n’inzego z’ umutekano kugira ngo abenga bene izo nzoga, abazicuruza ndetse n’ abanywa ibiyobyabwenge bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.
RNP
ububiko.umusekehost.com