Digiqole ad

Abakozi bo mu ngo barashaka itegeko rigenga umurimo wabo

Nyuma yo gukora ubushakashatsi ku kazi ko murugo n’imibereho y’abagakora, umuryango ADBEF (Association pour la Defense des  droits, de developpement durable et du Bien-Etre familial)” ugasanga abakozi bo mungo bahohoterwa cyane, uyu uryango watangiye guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo bafatikanye guhashya iri hohoterwa n’ubwo ngo basanga hanakenewe itegeko rigenga akazi ko murugo.

Abayobozi b'inzego zibanze bari bitabiriye aya mahugurwa.
Abayobozi b’inzego zibanze bari bitabiriye aya mahugurwa.

Mu kiganiro, Ndagijimana Lyhotely, umuyobozi ADBEF yagiranye n’UM– USEKE yadutangarije ko mu bakozi bo mungo 130 baganiriye ubwo bakoraga ubushakashatsi bwabo, baje gusanga bahura n’ihohoterwa rishingiye ku muburi, ku mutima no kugitsina.

Ihohoterwa bahura naryo akenshi ngo ni nko kwirukanwa nta nteguzo bahawe, gukubitwa, kubatoteza mu mvugo, kubita amazina yo kubatesha agaciron’ibindi byinshi.

Ndagijimana asanga umuti w’iki kibazo, ari uko Leta yabishyiraho amategeko ahamye yo kurwanya iri hohoterwa, ariko kandi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakagaragaza ubushake mu kurwanya iri hohoterwa.

Agira ati “Turasaba ko hashyirwaho itegeko rirengera abakozi bo mungo ku rwego rw’igihugu, ku buryo batazongera guhohoterwa.” 

Hategekimana Vedaste, umukozi wo murugo we yadutangarije ko ibibazo bahura nabyo ari byinshi cyane.

Yagize ati “Turakubitwa mu ngo, yewe no kwamburwa baratwambura amafaranga yacu, no kwitabira gahunda za Leta kuri twe n’inzozi bitewe n’uko nta mwanya duhabwa wo kubyitabira.”

 

Ubuyobozi bwa ADBEF ngo burateganye ko nyuma y’aya mahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze hazakurikiraho amahugurwa y’abakozi bo mungo ku buryo bazajya bacunga neza amafaranga bakorera, kwikorera udushinga tubabyarira inyungu nabo bakagira uruhare mu iterambere ryabo, n’ibindi.

Ifoto y'urwibutso y'abari bitabiriye aya mahugurwa.
Ifoto y’urwibutso y’abari bitabiriye aya mahugurwa.

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ushaka kumenya byinshi kuri ADBEF wasura iyi paje: https://www.facebook.com/Adbefrwanda

  • Murakoze gushyira hanze iki kibazo. Mukwiye kukijya mu mizi ariko. Hagombye kujyaho umushahara muke uzwi umukozi wo mu rugo agomba guhembwa. Ugiye munsi yawo akabihanirwa.

    Hagombye kandi kubarurwa mu gihugu hose umubare w’abakozi bo mu ngo. Ibi byahita binerekana umubare w’abakoresha bikanagaragaza umubare w’abanyarwanda bafite akazi kabahesha ubushobozi bwo gutunga abakozi bo mu ngo.

    Umushahara kandi w’umukozi wo mu rugo ugomba kuba uhagije ku buryo arangiza akazi k’umunsi agataha iwe akaba yashinga urwe rugo agatunga abana be n’uwo bashakanye.

    • Rebero we ,uzi neza ko uwo mushahara w’ifatizo uvuga na ba shebuja batawugira.icecekere.
      Gusa aho bishya bishyira ,aba bakozi bagomba kuzavaho nk’uko bimeze i Burayi.
      none se ko tubanenga gukorana na bi nabo bakavuga ko badahembwa cyangwa se bagahohoterwa ,ubwo ni nde wunguka kuri izo mpande zombi?

  • Kuki mbona bavuga uruhande rumwe sibyo nagato, nibavuge ihohoterwa abakozi bakorera ba shebuja cyangwa abana babo. IKI KIBAZO KIRAKOMEYE MU RWANDA KURUTA UKO ABANTU BAGITEKEREZA.

  • ndagushimira Rebero iki gitekerezo utanze !
    umukozi wo mu rugo yagombye kugira agaciro ku murimo we nk’undi muntu wese ! agahabwa umushahari ufatika kuko hari abagihembwa ibihumbi 2 cyangwa 3, kandi umukozi wo mu rugo yagombye gukora ataha iwe, akazinduka ku kazi nk’abandi, ibyo ndabishima rwose.

  • HELLO? ARIKO SIMPAKANYE KO HARI ABAKORESHA BATOTEZA ABAKOZI ARIKO MUGERAGEZE MUREBE IMPANDE ZOMBI KUKO UMUKOZI ARAGUHEMUKIRA UKUMIRWA AKAGENDA AGATA ABANA MUNZU CYANGWA HARI NABABICA IBYO BYOSE MUZABIREBE KANDI UMUKOZI BARAMUFUNGA YENDA IGIHE YAROZE CYANGWA YAMUKOREYE IBINDI BIBI ARIKO POLISI IKAMUREKURA KANDI IGIHE AMUREKUYE WA MUKOZI ARAGENDA AGASHAKA HANDI AKAZI UBWO SE NTAZAGENDA AKONGERA GAKORA MABI NKAYO YAKOZE > SAWA MURAKOZE

  • uwuvuga ngo abakozi gukora bataha iwabo , menya utazi uburyo aba bakozi bacucura abakoresha babo, uvuze gutaha nukuvuga ngo ibitekwa ibyo kurya babaha wajya ubigabana n’umukozi wawe. itegeko ryo ni ngombwa ari umukozi ndetse numukorehsa bose bakumvako hari immbibi batagomba kurenga kandi buri wese akumva anyuzwe nicyo undi yamukoreye

  • ni ngombwa ko harebwa ku mpande zombi, mutarengeye umukozi wo murugo , ni ngombwa ko bashyiraho ikigega ubwabo cyo kuriha abakoresha mu gihe bazaba babona ibyangombwa byose byumukozi sinon umukoreha azajya abihomberamo , muzi ubujura bwabo , ubugome bakorera abana keretse nimubaha namahugurwa

  • bazareke kwirirwa ku materefone

  • Ibyo muvuga ahubwo murenda gutera ibibazo kubyari bisanzwe. Ninde wakoze ubushakashatsi kubakozi bakura mumashyirahamwe!!! Ntabwo wamumarana kabiri. Ngo uburenganzira iyo umuhaye amafaranga ntakugarurira umusigira abana ugasanga yabashyize kukiziriko yigendeye. Ese ntimwari mwumva inkinamico ivuga kuri bakaryarugo? Uko bihereza amasukari bagakoroga bashyiramo ibiyiko icumi. Imiceri bakagurisha nibindi byinshi? Waruziko kubona umukozi muzima muri ikigihe bigoye cyaneee. Uragenda ukamukura mugiturage uziko ari umwana muzima wamusiga murugo kabiri ugasanga abandi bakozi bamwanduje yabaye mubi. Nukuri hari koko nabakoresha babi peeee. Ariko ugereranyije abakozi bo mungo muri ikigihe baragoye saanaaaa. Rero ntimugahimbe ibintu byamashyirahamwe ngo ni ADBEF ngo murashaka ama aide ariko muriho muteza ikibazomuri societe nyarwanda. Ndababwiza ukuri ibintu byamashyirahamwe y’abakozi bitari byaza abakozi bari bazima. Aho rero mutangiye kwigisha uburenganzira biba bihumiye kumirari. Sinanze uburenganzira. Ariko ikibazo aho kiri ni management yibyo wigishwa. Plz nimukoma urusyo mujye mukoma ningasire. Urateza ikibazo maze abana bawe uhite ubajyana muri creche. Nuko ikibazo cyabakozi mungo mubihugu by’iburayi na america cyaje bati uburenganzira bagiye kureba basanga umukozi wo murugo arahembwa amafaranga aruta ayo shebuja ahembwa mukazi. Bityo ibyo abakozi biba birananiranye bayoboka creche. None bigeze nino iwacu. Erega ikibazo gifite abantu bafite abana bato. Naho abantu bakuru banitekera bakanimesera yewe niyo rwaserera y’abakozi ikavaho.
    Mugire amahoro

  • Ndasubiza Twagira na Rebero ku byerekeye umudhahara ufatika w’umukozi wo murugo. Ubundi nibyo ariko ugomba kujyana n’ubumenyi bw’uwo mukozi sugupfa kuwuzamura gusa. Kandi ntago umuntu ahembwa hakueikijwe ibibazo afite murugo ahubwo bitetwa
    n’ubushobozi bwe’imiterere y’akazi ndetse nizindi mpamvu nyinshi. Gutaha mu ngo zabo nyawubyanze nibura byagabanya ijagarararyabo no kwiritwa bakora ubusa kwabo biringiye gutobanga bihuta ibyo bakora bwije arikobse bo ugirango barabyifuza,ko baba bashaka aho bibera bakabamenyera byose ubundi bamabambara kurengwa nabi bikigoreka. Gukora bataha rwosevbyafasha nabakoresha. Ndemeranya n’Uwera kandi wagize ATI barebe impande zombi nibyo koko abakozi bo mû ngo ntiboroshye nabo,naho bafatwa nez à usanga akenshi batabaye reconnaissants. Baritakisha ngo babirukana nta nteguza,kandi nabo bata akazi nta nteguza,yewe banahenda udahari banakwiba. Ikindi kandi bariva,barangiza,batangaguza ibya bâ sebuja uko bashatse,barazerzra,bakazana abantu rugo abakoresha badahari,baragavura,barabeshya barasambana. Rose uziga ibyabo azarebe impande zose wenda bazahinduka bakaba bazima. Hari abakoresha babibariko hari nabakozi bo mungo kandi benshi cyane bakora bibi byinshi,wenda byatuma bajya ku murongo,bakajya babanza nom kwihugura aho kuza kujandajanda gusa. Njyebubabwira ibi nta hohoterwa nkorzra abakozi kandi sinshyigukiye ubafata nnabi ariko sinjya nanihanganira imyigatire yaba bakozi,iwanjye iyo bahari bakora akazu Kano bagataha kandi ku cyumweru ntibakora,ariko Bose ni bamwe.

Comments are closed.

en_USEnglish