Digiqole ad

Iyo Iterambere, Amafaranga, Amategeko n’Umuco bishyamiranye!

Icyapa kiriho ba Miss Rwanda babiri basoma ku itama umuhanzi King James cyateje urunyurane rw’ibitekerezo n’impaka ndende ku bakurikiye ibyacyo. Nakurikiye izi mpaka nzisangamo ukuri ku ruhande rw’abumva kuba iki cyapa cyamanuwe nta mpamvu ifatika no ku ruhande rw’abumva ko icyapa nka kiriya kidakwiye mpasanga ukuri.

Ubivugaho iki wowe?
Ubivugaho iki wowe?

Ndagerageza kugereranya impande zombi uko nabonye zivuga kuri iki kibazo nshyizemo n’uko najye nkibona, namwe muramfasha bitewe n’uruhande muriho kuri iyi ngingo ireba umuco n’iterambere kugirango dufatanye gutera imbere tudahutaje icyo twita umuco.

Iki cyapa njye narakibonye mbona ko ari Pub ikurura abantu cyane rwose, uwagikubitaga ijisho yahitaga yifuza kumenya ngo ni iki cyanditseho, ari nabyo uwagikoze aba yifuza, akarusho noneho kubona King James ba Miss Rwanda bamusoma!!!! Umuntu akarushaho guhangaho ijisho. Nyir’icyapa rwose yari yabibaze neza, kuko abantu bo bari kukireba cyane pe.

Gusomana ku itama ni ibintu bisanzwe cyane, nta tegeko ribihanira, nta bwiriza ribibuzanya ndetse benshi akabisous ko kwitama ni ibintu bisanzwe cyane.

Kwamamaza ni uburenganzira bw’ubikora iyo abifitiye ubushobozi. Miss Rwanda gusoma King James ku itama, igikorwa gisanzwe cyane ntacyo bihindura usibye kukurangaza ukareba icyo cyapa kuko gusomana ku matama ni ibisanzwe.

Bamwe bavuga ko iriya foto ihamagarira urubyiruko ubusambanyi, imyitwarire mibi n’ibindi biganisha hano, gusa ugasanga nanone mu Rwanda hari amasite menshi amaze kumenyekana ko aba ariho amashusho mabi cyane ndetse rwose asa na pornographie yeruye kandi ayo ma website ari ku karubanda aho umwana n’umukuru bari mu Rwanda rwose bakaba bajya kuri Internet bashobora kuyageraho nkaswe icyapa kimanitse ku Kimihurura n’i Nyarugenge ahantu hatageze ku 10 mu Rwanda.

Kwerekana ba Nyampinga bombi basoma King James ku itama si igitangaza ku munyarwanda umaze nakwita w’umusirimu muri iki gihe, nta ngingo y’amategeko ibihanira nta n’ingingo irengera umuco igaragazwa n’inteko y’ururimi n’umuco bibuza pub nk’iriya.

Abahagaze kuri uru ruhande bavuga ko kumanura iki cyapa harimo kumva ko abanyarwanda bagitekereza nka cyera, aho Televiziyo y’u Rwanda yashyiragamo indirimbo z’amashusho z’abanyarwanda gusa n’iz’abanyamahanga bambaye bakikwiza ariko ntawamenye aho abana bavanye imico iteye ubwoba y’ubusambanyi burenze kure gusomana ku itama. Ubu hari ibigusha byinshi byica umuco kurenza kure cyane icyapa nk’iki kimanitse ku muhanda kiriho abakobwa babiri basoma umusore.

Abo kuri uru ruhande bibaza umuco ngo ni iki? Ni nde wo kwemeza ko umuco wahohotewe cyangwa uri gucibwa? Ministeri y’Umuco ko nta tangazo yasohoye rigaragaza amakosa ya kiriya cyapa yamanuwe kubera iki? Ko MIGEPROF y’iterambere ry’Umutegarugori itigeze igaragaza impamvu zitomoye mu ijwi rya Ministre agaragaza impamvu icyapa nk’iki kidakwiye? Usibye Public Relation waho nabonye abwira Umuseke ko ngo kiriya cyapa kidahesha agaciro umugore w’umunyarwandakazi.

Ibi rero bituma uruhande rw’abatumva ihanurwa ry’iki cyapa babona ko ibyakozwe byo kukimanura bitari bikwiye kuko nta tegeko cyari kishe kandi nta n’igisobanuro gifatika cyo kukimanura gihari cyangwa cyatanzwe ku rwego rukuru nka Ministeri.

Urundi ruhande

Abo ku rundi ruhande, bagaragaza cyane ko kiriya cyapa ahubwo giteye inkeke cyane, cyandagaje umugore w’umunyarwandakazi noneho by’umwihariko bikozwe n’abakobwa b’ikitegererezo mu gihugu.

Abo kuri uru ruhande bavuga ko umuco nyarwanda utemera igikorwa nk’iki kigaragaza imyitwarire ubundi y’ibanga ko ijya ku karubanda, aho umwana n’umukuru babona abantu basomana.

Miss Rwanda ni umuntu wihariye ni isura y’igihugu ni indorerwamo y’ababyiruka benshi cyane. Kumushyira ku cyapa asoma umusore ku itama umuntu ungana nanjye yakumva ko ntacyo bitwaye kuko nzi ibirenze biriya byinshi, ariko ku mwana ubonye iki cyapa iyi shusho ya ba Miss Rwanda imusigira isomo rikomeye muri we ashobora kugenderaho cyane ko uburezi bw’iki gihe umubyeyi aha umwana nabwo butakibonerwa umwanya uhagije.

Kugaragaza umukobwa w’itara mu bandi asoma umusore ku itama ahumirije nk’uwashyizweyo biha agaciro ki umunyarwandakazi? Ikibazo nk’iki nicyo cyibazwa n’abadashyigikiye kwamamaza nka kuriya.

Iterambere ntabwo rivuga guhindukirira imico yo gushyira ku karubanda ibidasanzwe mu muco wa Kinyarwanda. Umuco wa nyarwanda ugizwe n’indagagaciro, ibiranga agaciro kacu ni ibikorwa byacu, muri macye uwo ni umuco.

Ibikorwa byacu rero niwo muco wacu, umuco wacu ukaba ibikorwa byacu, mu bikorwa byacu ntabwo kwiyandarika (kwishyira ku karubanda ukora ibintu bidakorerwa ahabona hose) biba mu muco wacu nk’abanyarwanda, n’ubwo gusomana tubikora bisanzwe no mu muhanda ariko si igikorwa cyo kwamamaza imbere y’abahisi n’abagenzi, si umuco wacu.

Igikorwa nk’iki kibangamiye cyane uwo muco wacu urimo indangagaciro yo kwiyubaha mu bikorwa byo ku karubanda. Iwawe aho abantu batareba ushobora gusomana n’umuntu uko mubyifuza kose, ariko iyo mugeze mumuhanda ntimusomana kwakundi, gusa mu mihanda y’i Paris cyangwa i Londres uzasanga abantu basomana uko twe dushobora kubikora mu ibanga, niho dutandukaniye nabo, niho umuco wacu utaniye n’uwabo. Ariko nabo bagira aho bagarukira bitewe n’umuco wabo. Icyapa nk’iki i Paris ntabwo gitangaje cyane, ariko i Huye ni urukozasoni kubera umuco wacu urimo indagagaciro yo kwiyubaha no kudashyira ku karubanda ibitahakwiye, cyane cyane ku mukobwa, umwari, umunyarwandakazi noneho w’itara rimurikira benshi nka Nyampinga w’u Rwanda.

Byakwitwa iterambere, byakwitwa gushaka ubuzima (amafaranga), ugasanga nta n’itegeko ribibuza ariko ugasanga bishyira umuco mu kaga.

Iki cyapa kitubere intangiriro yo gutekereza kure no kureba aho u Rwanda rugana ku ngingo nk’izi no gusaba ababishinzwe gushyiraho ingamba zikwiye zo kutarenga ngo barengere mu kwamamaza, ku ma website ya hano mu Rwanda asigaye ashyiraho ibimeze nka pornographie ndetse n’ibindi usanga rimwe na rimwe mugiye mu nzira z’amategeko utatsinda ababikora.

Nguko uko impande zombi usanga zihagarara kuri iyi ngingo, nagerageje kuzishyigikira zombi kugirango namwe basomyi bagenzi banjye twugurane ibitekerezo bishobora gufasha u Rwanda kujya rwigobotora ibindi nk’ibi biri imbere bikomeye kurusha iki cyapa.

Ndabashimiye

Inyandiko ya Karasira George
Umusomyi w’Umuseke

0 Comment

  • Nkunze cyane uko uyu mwanditsi agiye ku mpande zose, gusa njye ndi kuruhande rwa mbere, Airtel yararenganyijwe ishatse yanarega. Kiriya cyapa se cyari gitwaye iki? Ubuse ibyo abana babona ko aribyo bibi cyane kurusha inshuro 800 kiriya cyapa?
    Naho ibyo kuvuga ngo umuco….umuco se ni inde uwugena? gusomana kw’itama se ni ukwica umuco hehe ko babikora no kuri stade ahubwo?
    Njye mboma biriya byo kukimanura ari ubuturage ni imitekerereze iri hasi cyane imeze wamugani nka cyagihe TVR idacishaho indirimbo za ba Beyoncé ngo ni urukozasoni kandi abana bazidownloading buri munsi ahubwo bikabaha n’ubumenyi bwo kudownloadinga na za Porno.

    Buriya + uhisha ikintu umwana ukita ngo ni umuco + agira amatsiko yo gushakisha byimbitse kuri cyo. Nawe ukaguma aho ngo urarengera umuco kandi umwana ari gushaka kwiga ibyo wamuhishe.

    Kirya cyapa rero cyararenganye rwose yari Publicité nziza cyane

  • buriya ubona ubutumwa bujyanye n’itumanaho ari ubuhe?

    • Mbega imyumvire weee!muziko turi 2014…uwakimanuje niwe ukora ibibi ahubwo bitajyanye n’umuco, atubabarire wasanga yirirwa akuna abana be hhhh

  • Turambiwe iyo mico batuzanira,nuko urubyiruka rugiye kumarwa na sida kubera ababyeyi bagifite mind zo guhisha abana imyanya myibarukiro,aho umuntu arinda agira 20 years aziko umwana avukira mumukondo!!!Abantu basomanye ngo byacitse!!arikoye!!igitangaje niki muri biriya?

  • Ahubwose halikindi mutabonye, uliyamusore we king James wari wimakiye (se maquiller) kuliya yashizeho tiro na rouge à lèvres yarembujamaso kuliya byo sukwamamaza ubutinganyi koko!!! Ikindikandi bararengereye rwose muitegerezeneza miss colombe we sukumusoma gusa yashizeho nakalimi nibantibeshye wendala amaso yubusaza

  • Nibyo iyo publicite bakwiye kuyimanura, kuko isebya cyane ba Miss Rwanda kandi bari bakwiye kwiyubaha, kugira ngo ba nyampinga bo mu Rwanda babarebereho.Ubwo se koko ba Miss Rwanda baba batanga sura ki ku munyarwandakazi, mu gihe barimo basomana n’umuhungu umwe ari babiri kandi babikorera ku karubanda. Barimo baratesha ishema igihugu, muri rusange ndetse bagatesha ishema abanyarwandakazi by’umwihariko.

  • mwarangiza ngo murashaka abashoramari mu gihe nabahari muri kubababuza amahwemo ngo ni umuco,ubu se kiriya cyapa cyangije umuco kurusha ibya prudence mpora mbona?ahubwo muhame hamwe twigumanire ubukene bwacu ngo ni umuco gusa igisekeje nuko abayobozi mu guha ba miss ibihe,mbo ntanumwe ukimuhereza atamusomye barangiza ngo ni umuco ngaho se musubire kwambara inkanda n’impu

Comments are closed.

en_USEnglish