Dr Binagwaho ku bitaro bya Ruhango yahaye amahirwe yo kwiga abakozi bane
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Gicurasi Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho mu ruzinduko rw’akazi, yasuye Ibitaro bya Ruhango biherereye mu murenge wa Kinazi, aho yahaye amahirwe yo gukomeza amashuri abaforormo abakozi bane b’ibi bitaro.
Ibitaro byasuwe na Minisitiri Binagwaho ni bishya, byafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame kuwa 28 Gicurasi 2012, ni ibitaro bihagaze neza ku rwego rw’ibikorwaremezo n’ubwo utarabo umubare uhagije w’abakozi.
Ubwo Dr. Agnes Binagwaho yageraga ku Bitaro bya Ruhango, yakiriwe n’abayobozi b’ibitaro n’abajyanama b’ubuzima bakorera mu gace ka Kinazi n’Amayaga yose.
Yatemberejwe hirya no hino muri za serivisi zitangwa n’ibitaro, yihera ijisho imikorere y’abakozi n’uburyo bafatamo abarwayi, yavuze ko yishimiye cyane imikorere muri ibi bitaro biyoborwa na Dr. Valens Habimana.
Ministre w’Ubuzima amaze kuzenguruka ibitaro byose areba serivisi zihabwa abaturage, yaganiriye n’abakozi b’ibitaro abaza umubare w’abaforomo bafite impamyabumenyi yo ku rwego rwa A2.
Yasubijwe ko muri ibi bitari hari abaforomo bane bafite A2, maze ahita abatangariza ko umwaka utaha aba bane abemereye amahirwe yo gukomeza amashuri yabo mu rwego bakongera ubumenyi mu mwuga wabo.
Kubwimana Onesphore; umugabo w’imyaka 39 ufite umugore wabyariye mu bitaro bya Ruhango yatangarije Umuseke ko bakimara kubona ibi bitaro biruhukije bikomeye ndetse bakaba bashima cyane serivisi bahabona.
Kubwimana ati:”nkatwe nk’abaturage ba hano mu mayaga, tubona inzego z’ubuzima zituba hafi, ubu twifitiye ibitaro byacu hafi, kandi baduha serivisi nziza tukabyishimira“.
Dr. Valens Habimana, yabwiye Minisitiri ko yishimiye uru ruzinduko rwe rwa kabiri agiriye muri ibi bitaro.Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bafite imbogamizi zo kuba ibitaro bibura amikoro biturutse ku bwambu by’imyenda ya za Mitiweli bityo bigatuma ibikorwa by’ibitaro bimwe na bimwe bidindira.
Uyu muganga mukuru w’ibitaro bya Ruhango yabwiye Minisitiri ko nubwo ibi bitaro bifite abakozi nta mukozi n’umwe ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) kandi bakenewe kubera abarwayi bakira n’uko ibi bitaro mu minsi iza bizemezwa nk’ibitaro bikuru by’Intara y’Amajyepfo.
Dr. Agnes Binagwaho yasabye abakozi b’’ibi bitaro kurushaho kunoza imikorere, bakomeza gutanga serivisi nziza ku baturage babagana.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com/Ruhango
0 Comment
Ibi bitaro ndabona ari byiza cyane. Jyenda RWANDA urakataje. Harakabaho ubuyobozi bwiza. Uwaduha izindi manda 2 z’umukuru wacu Nyakubahwa Paul Kagame. Maze abahekenya amenyo bazayamarire mu nda.
yewe umeze nkuwifuza ngo icyamuha ukwezi kukamanuka akagufata mu ntoki!!!! ibyo ntibizaba wikwirirwa ubyifuza nshuti!!!!
Ni byiza cyane ibi bitaro nabigezeho nturutse iburengero bwaryo, rwose batanga service inoze. Ariko kandi birantangaje kubona mu ifoto y’urwibitso ntabonamo abajyanama b’ubuzima n’ukuntu bari baberewe di? Ubu se babahishe he koko, haburemo n’umwe ra!!!!!!!!!!!!
Very nice Minister, I am happy of you and work.
Ibi bitaro ni sawa cyane
Wonderful ibi bitaro ni sawa pe! HE akomeje kutwereka ko ashoboye iyaba umuntu umwe yatangaga amajwi angana n,umubare w,intoki afite ayanjye 10 yaba ayibitseho n,ubutaha ibya constitution out!biranshimisha emotions zikamfata iyo ndeba iterambere ry,igihugu nigeze kwibaza impamvu cyambyaye none Imana ishimwe pe!!ntiyatuvanyeho amaboko
Ibibitaro nibyiza bifite isukupe,nibura burintara izagire nkibi.ikindi babishakire specialiste cyane cyane maternite na pediatrie.ubundi abaganga bongezwe n,agashahara ibintu byagendaneza kurusha.
HE.azahageze n’umuhanda wa Kaburimbo bizarushaho kuba byiza. Ndavuga umuhanda Rugobagoba-Ruhango unyuze ku Mugina
BIG UP Dr. VALENS!!! NTIBITANGAJE KUKO URI UMUHANGA NUBUSANZWE, NIBITARO BYA GITWE WARI UBIGEJEJE KURE. IMANA — USENGA IJYE IKUBA BUGUFI.
Ibitaro nibyiza na service zitangwamo ni nziza ariko kubigeraho nibyo bikaze kubera umuhanda umuntu atatanukanya n’amaterase y’indinganire(ni imikuku gusa) nsabira abarwayi n’abanganga bawugendamo muri ambulance.Akarere ka ruhango ubwo kazavuga iki mu ruhame rwutundi turere igihe tuzaba twitabiriye imihigo????
Ndashimira byimazeyo uyu muyobozi ko akora ibyo yasezeranije abaturage gusa muzadusurire NYANZA DISTRICT HOSPITAL murebe ibihakorerwa ndetse ninyubakoko zishaje maze mubakorere ubuvugizi kuko bakira abarwayi bava muri HEALTH CENTER 16 bityo inyubako zihari na service batanga ntizinogeye abahagana. kandi bashakirwe MEDECIN DIRECT.
kuki se bagikomeza kohereza abarwayi iKabgayi n’iButare, nta baganga b’inzobere bagira?
Nge ndabona ntacyo birusha ibindi .