Muhanga: Umurenge wa Nyamabuye wasenyeye inkeragutabara
Nsabimana Emmanuel acumbitse mu mudugudu wa Nyabisindu mu kagari ka Gitarama mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yavuze ko yatunguwe no kubona Ubuyobozi bw’umurenge buje kumusenyera kandi yarubatse ku manywa y’ihangu.
Nsabimana Emmanuel amaze imyaka hafi ibiri ahungutse ngo, yageze mu Rwanda aturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho atahukiye Komisiyo ishinzwe gusubiza abasirikare mu buzima busanzwe, yamwigishije umwuga wo gusudira imuha n’amafaranga ibihumbi 120 aheraho.
Nsabimana yavuze ko aya mafaranga yanze kuyapfusha ubusa akayashyira hamwe n’andi yaramaze iminsi akorera akigira inama yo kubaka icyo yise anegise (Annexe) iruhande rw’inzu y’umubyeyi we ugeze mu zabukuru kubera ko ngo yangaga kujya kure nawe, asaba ubuyobozi bw’Umudugudu n’Akagari bumwemera ko yubaka.
Kuri we akavuga ko n’ikimenyimenyi yubakaga izuba riva ntihagire n’ijambo na rimwe yumva rimubuza gukomeza imirimo yo kubaka, gusa ngo bamwe muri aba bayobozi mu nzego z’ibanze ngo bamusabye ko yatanga ‘akantu’ kugirango bamuvuganire ku buyobozi bukuru aranga bahita bamuhamagarira Abayobozi ku rwego rw’Umurenge baraza baramusenyera.
Nsabimana yabwiye Umuseke ko atari gukomeza kubaka iyo ajya kubona amabwiriza mbere yuko asakara, ati: ‘’ Iyo bajya gukurikiza amabwiriza asanzwe agenga imyubakire mu mujyi n’abagenzi banjye ntibari kuba muri aya mazu, kuko twese twubatse kimwe kandi ubushobozi mfite ntibunyemerera kubaka birenze ibi, iyo bansaba amande nari kuyatanga aho kunsenyera inzu maze gusakara. Aka ni akarengane.’’
Mugunga Jean Baptiste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye ahakana ko Nsabimana yahawe uruhusa rwo kubaka kuko ngo bamwandikiye amabaruwa abiri ariko akomeza kubaka.
Mugunga akavuga ko hari igihe bamwe mu bayobozi ku rwego r’imidugudu n’utugari bafata ruswa y’umuntu utubahirije amategeko bakamubeshya ko nta cyo bazamutwara nyuma bikaza kumugiraho ingaruka zitari nziza.
Yagize ati: ‘’Ndagira inama abaturage bose harimo n’uyu Nsabimana ko mbere yo kubaka bajya babanza gusaba ibyangombwa bitangirwa ku rwego rw’Akarere kugirango batazajya bahura n’ibihombo bya hato na hato baterwa n’imyumvire mike’’
Icyangombwa cyo kubaka gitangwa n’akarere kigura ibihumbi kuva kuri 30 kugeza ku bihumbi 45 by’amafaranga y’uRwanda, muri uyu murenge kandi hari umuturage uherutse gucibwa amande ingana n’ibihumbi 500 by’uRwanda kubera ko yubatse binyuranije n’amategeko.
Inzego z’ibanze zivugwa cyane mu kwaka ruswa abaturage ngo zibakingire ikibaba mu kubaka binyuranyije n’amategeko yagenwe. Nubwo abaturage akenshi babihomberamo, abo bayobozi bon go usanga nta ngaruka n’imwe bibagiraho.
MUHIZI Elisee
ububiko.umusekehost.com/MUHANGA
0 Comment
yagiye kubaka muri Congo aho avuye se cg akajya mu ishyamba ,iyo mbwa bayivuye amaso none itangiye kuyakanura koko!!!
Ariko sha kuki mwibagirwako natwe twarimpunzi ejobundi? Njyewe ibibinti ntabwo mbyemera umunyarwanda wese afite uburenganzira mugihugu cye ntawugomba kumvako abufite kurushabandi.
@Kabaka, inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo … abantu nkawe nibo boretse iki gihugu. wakwitonze sha ko bucya bucyana ayandi.
Ahhaaaa ahubwo batinze kumusenyera kuko iyo utabakinze akantu ngo
basangire kuva ku mudugudu banayisenya bakanagutabamo. Ni abaryi b’inda
nini kandi baba babiziranyeho. Twarumiwe ahubwo wagirango ntibari muri
Leta cg nibo babohoye igihugu bonyine.
ibi nukwisurira ibintu bibi kweri? ntimuzi gusenyerwa aho byatugeze mubihe byashize? mwaretse abandi bakubaka se?
Ngobutabemo kuko ahungutde kandi Akaba umuhutu imana ntabwo arumuntu mutegereze imgengas yanyu izabonigisubizo
Kuki mwumvako burigihe umuntu wese wahunze afite ingengas?Ese mupima ingengas mukoresheje iki?Abirukanwe muri Tanzaniya se nta ngengas bafite?Biteyurujijo ejo bizamera nkibyo kwa Habyarimana birukanaga abantu bagera mu Rwanda bakabatuza mu mahema ngo kuko arabatutsi.
yashenye nyinshi none we imwe iramubabaza?
Njye nkeka ko kuba inkeragutabara cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose bidaha umuntu kubaka atubahirije inzira binyuramo mu mijyi hose! Ikibazo rero si ukuba basenyeye Inkeragutabara mu gihe yaba yararenze ku mabwiririza, ikibazo cyaba yarabikoze koko bamuhaye uburenganzira nyuma abashaka akantu bakabura abagahitamo kumusenyera!
Niba dushaka imiyoborere myiza ntitukivuguruze ,umunyarwanda wese ni nkundi kandi mumenye ko guhana atari ukwihanukira ,Ex Nyamabuye arakabije
Sha jye sindemera ko umuntu ashobora kwegera inzu y’umuntu yuzuye akayisenya ubwo se yaba agira umutima umeze gute? ese muri 1994 yaba yaranganaga gute? cg se yaba atarigeze agera mubiganiro cg ngo akurikirane imanza za Gacaca ngo yumve niba uwasenye abitegetswe na leta yaba yarababariwe bajye bazisenya banarunda amafaranga kuri compte yo kuzazishyura mu gihe kizaza ni biba ngombwa kuko ubamba is ntakurura kandi iby’ is ni zunguruka.
Comments are closed.