Digiqole ad

Abahanzi mu gukundisha abanyarwanda ibishyimbo bidasanzwe

Bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda barimo King James, Riderman na Urban Boys, bagiye kwifashishwa mu bitaramo byo kuzenguruka Intara z’igihugu bashishikariza abanyarwanda gukunda igihingwa cy’ibishyimbo cy’ibishyimbo bikungahaye ku butare.

Umuyobozi wa Harvest Plus mu Rwanda asobanura iki gikorwa cyo gukundisha abanyarwanda ibishyimbo bikungahaye ku butare
Lister Katsvairo, umuyobozi wa Harvest Plus mu Rwanda asobanura iki gikorwa cyo gukundisha abanyarwanda ibishyimbo bikungahaye ku butare

Umushinga utegamiye kuri Leta wa Harvest Plus ufatanyije n’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi “RAB”, wateguye ibitaramo bitanu bizabera mu turere twa Nyagatare, Nyanza, Rusizi, Kirehe na Nyarugenge aho abaturage bazaba basobanurirwa kurushaho ibyiza by’ibishyimbo bikungahaye ku butare.

Ibishyimbo bikungahaye ku butare ni ubwoko bw’ibishyimbo butamenyerewe mu Rwanda birimo ubutare (Iron) burimo bwihariye bukenerwa cyane n’umubiri w’umuntu mu gutembera kw’amaraso neza no gukomeza umubiri kubera intungamubiri ziri muri ibi bishyimbo.

Ibi bishyimbo bikungahaye ku butare aba bahanzi bazaba bakundisha abanyarwanda bigira akamaro cyane ku mikurire y’abana bato, bikabarinda kubura amaraso ndetse bikagirira akamaro abagore bonsa kuko umubiri wabo ukenera cyane ubutare, 40% by’ubutare umubiri w’umuntu ukenera ikaba ishobora kuboneka muri ibi bishyimbo.

Kuva kuri uyu wa 30 Nzeri 2014 igitaramo cya mbere cy’aba bahanzi kirabera i Nyanza mu mujyi mu Ntara y’Amajyepfo, aho abatuye aha bazerekwa ubu bwoko bushya bw’ibishyimbo bagasobanurirwa akamaro kabyo ku mubiri n’uko babihinga iwabo.

Dr Muvunyi Telesphore umuyobozi wungirije muri RAB, yatangarije abanyamakuru ko mu gihembwe cya mbere cyo guhinga gisanzwe gitangira kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza aricyo gihingwa kigiye kwitabwaho cyane.

Ati “Kugeza ubu mu Rwanda abaturage bagera ku bihumbi Magana arindwi nibo bamaze kubona iyo mbuto, ibi bitaramo twateguye bizafasha abanyarwanda benshi gusobonukirwa neza akamaro k’ibi bishyimbo bishya”.

Abahanzi bazaba bifashishwa mu gukangurira abanyarwanda kurya no guhinga ibishyimbi bikungahaye ku butare, batangaje ko nabo basanzwe bakunda ibishyimbo kuko bitabura mu mafunguro yabo, ariko kandi bishimiye kumenyekanisha ibi bishyimbo bishya bifite akamaro gakomeye ku mubiri w’umuntu.

Kuri gahunda y’ibitaramo by’aba bahanzi, tariki 30 Nzeri 2014 bazaba bari i Nyanza, tariki 2 Ukwakira bazaba bari i Rusizi mu Burengerazuba, tariki 06 Ukwakira bazajya Kirehe mu Burasirazuba, tariki 08 Ukwakira bajye Nyagatare naho kuwa 11 Ukwakira 2014 basoreze i Kigali.

Safi na Riderman mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 29 Nzeri
Safi na Riderman mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Nzeri
Riderman ugiye kongera kugaragara muri 'Roadshows' ariko ubu abwira abanyarwanda ibyiza by'ibishyimbo
Riderman ugiye kongera kugaragara muri ‘Roadshows’ ariko ubu abwira abanyarwanda ibyiza by’ibishyimbo
King James umaze iminsi avuye muri Rwanda Day muri Amerika
King James umaze iminsi avuye muri Rwanda Day muri Amerika
Safi wari uhagarariye Urban Boys muri iyi nama
Safi wari uhagarariye Urban Boys muri iyi nama

 

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • NUMVAGA BAVUGA SAFI NKAGIRA NGO YAVUKIYE MU MUJYI! UZI KO AFITE IMYOTSO??? NI BYO MU CYARO

    • MU CYARO!UWOSE UVUZE IKI?

Comments are closed.

en_USEnglish