Digiqole ad

Rwamagana: Minisitiri Kanimba yahembye abitwaye neza muri EXPO

Mu imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ryaberaga mu karere ka Rwamagana, ryasojwe kuri uyu wa mbere tariki 29 Nzeri 2014, Minisitiri François Kanimba w’Ubucuruzi n’Inganda akaba yahembye ibigo birimo Ishuri Rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) na BRD kuba byaritwaye neza mu imurikagurisha.

Umuyobozi wa IPRC East (iburyo) asobanurira Ministri Kanimba ibyamuritswe byahesheje IPRC East igihembo .
Umuyobozi wa IPRC East (iburyo) asobanurira Ministri Kanimba ibyamuritswe byahesheje IPRC East igihembo .

Iri murikagurisha ryatangiye tariki 18 Nzeri 2014, ryitabiriwe n’abamurikabikorwa 145 harimo Abanyarwanda 138 n’abanyamahanga barindwi. Iri murikagurisha ryateguwe n’urwego rw’abikorera (PSF ) ku bufatanye n’Intara y’Iburasirazuba.

Ibihugu by’amahanga byitabiriye imurikagurisha byarimo Tanzania, Ubuhinde, Uganda, Kenya na Pakistan.

Muri rusange abamurikaga barimo ibigo by’imari, inganda, abahinzi n’aborozi, ibigo by’imyuga, uturere, ibigo by’ubucuruzi n’abikorera.

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera avuga ko kubona ishuri rye ryarabaye irya mbere mu bigo bya leta ari igikorwa bagezeho kibaha imbaraga mu kugera ku nshingano za z’ishuri.

Ibi kandi ngo bizatuma IPRC East irushaho kumenyekana ndetse benshi bamenye ibyo bashobora kuzangayo nka serivise.

Dipl.-Ing. Musonera ati ”Kuba twabaye aba mbere ni igikorwa gikomeye tugezeho kandi ni igikorwa kiduha imbaraga mu nshingano zacu zo guhanga udushya mu ikoranabuhanga bigamije guteza imbere abaturage bikanabahindurira imibereho yabo. Ibi kandi biratanga imbaraga n’icyizere mu kumenyekanisha agaciro ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba.”

Perezida w’urwego rw’abikorera ku rwego rw’igihugu Gasamagera Benjamin yagaragaje ko udushya twagaragaye mu imurikagurisha dutanga icyizere ko n’Abanyarwanda bashoboye.

Gasamagera ati ”Mwabonye ko amashuri y’imyuga yagaragaje udushya twinshi, ibyo bigaragaza ko n’abana b’u Rwanda bakwikorera ibisanzwe bikorerwa mu mahanga.”

IPRC East yamuritse uburyo bwo gucana no kuzimya amatara yo mu nzu ukoresheje Bluetooth ya telephone. Iri shuri ryanamuritse uburyo bwo gucana no kuzimya amatara yo mu rugo ndetse no gufungura urugi rwo mu rugo cyangwa kurufunga ukoresheje ubutumwa bugufi bwa telephone (SMS).

Irishuri ryigisha imyuga ryanamuritse ikoranabuhanga mu by’imodoka (automobile technology), aho abamurikirwabikorwa basobanuriwe uburyo imodoka ikora, kuyikanika yagize ikibazo, ndetse herekanwe ibikoresho bigezweho bijyane n’ikoranabuhanga mu by’imodoka.

Mu muhango wo gusoza imurikagurisha Guverineri w’intara y’iburasirazuba Odette Uwamariya yasabye IPRC East n’andi mashuri y’imyuga kurushaho kugeza ku baturage utwo dushya kugira ngo tubafashe gusubiza ibibazo bafite mu iterambere.

Mu bigo by’imari byamuritse neza, banki ya BRD niyo yaje ku mwanya wa mbere .

Minisitiri François Kanimba yasabye ko imurikagurisha mu Ntara y’Iburasirazuba ryongerwamo imbaraga, avuga ko nubwo ryitabiriwe n’abanyamahanga, umubare wabo ugomba kwiyongera .

Uko imyaka igenda ishira, niko umubare w’abitabira imurikagurisha ribera mu Ntara y’Iburasirazuba ugenda wiyongera, muri uyu mwaka wiyongereyeho 2,1 % ugereranije n’abitabiriye umwaka ushize.

Abitabiriye imurikagurisha bavuga ko bahungukiye byinshi kuko bamwe bigiye ku bandi cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera (ibumoso) n'umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo Eng. Rita Clemence Mutabazi bishimira ibihembo.
Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera (ibumoso) n’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo Eng. Rita Clemence Mutabazi bishimira ibihembo.
Umuyobozi wa Police mu ntara y'iburasirazuba aha Ephrem Musonera  certificat y'ishimwe igenewe IPRC East
Umuyobozi wa Police mu ntara y’iburasirazuba aha Ephrem Musonera certificat y’ishimwe igenewe IPRC East
Bishimira igikombe
Bishimira igikombe

ISHIMWE Theogene

UM– USEKE.RW

en_USEnglish