Digiqole ad

Muhanga: Ibura ry’amashanyarazi nimugoroba riteye ikibazo

Hashize igihe kigera ku umwaka mu mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo umuriro w’amashanyarazi uburira amasaha amwe na mwe cyane nimugoroba, abaturage bakibaza impamvu ikigo gishinzwe ingufu kidahinduranya aya masaha ahubwo bigaharirwa gusa aka karere.

Mugiraneza Jean Bosco, Umuyobozi mukuru wa REG
Mugiraneza Jean Bosco, Umuyobozi mukuru wa REG

Ubusanzwe ikibazo cy’ibura ry’umuriro gikunze kuvugwa mu duce dutandukanye tw’igihugu,   ariko abaturage ba Muhanga bavuga ko ibura ry’umuriro mu masaha amwe n’amwe ari umwihariko mu mujyi wabo no mu karere ka Muhanga muri rusange.

Ayo masaha ngo ntahinduka, akenshi iyo bigeze saa kumi nimwe n’igice (17h30), abakorera mu mujyi wa Muhanga barimo abacuruzi n’abakozi ba leta batanguranwa no kugira ngo ibura ry’umuriro risange bageze mu rugo.

Ku ruhande rw’abacuruzi bo bavuga ko aya masaha umuriro uburiraho, ariyo abakozi bakorera hirya no hino bahahiraho, ndetse ko iyo umuriro ubuze bibatera ibihombo.

Ndetse ngo hari abajura bihisha muri iryo bura ry’umuriro bakambura abagore n’abakobwa telefone zigendanwa, ibikapu, n’ibindi bikoresho bitandukanye baba batahanye.

Abaturage ba Muhanga ngo barifuza ko mu gihe ingufu z’amashanyarazi zitari ziyongera mu gihugu, kigo cyibishinzwe cyabafasha kugira ngo ibura ry’umuriro rizajye rihindagurika bityo amasaha amashanyarazi agenderaho abe yahinduka nk’uko Munyaneza Augustin, umwe mu baturage abivuga.

Yagize ati “Umwijima iyo ubaye nibwo ibisambo byisuganya ku buryo mu duce dutandukanye two muri uyu mujyi, utangira kumva induru z’abaturage batabaza bitewe n’abujura.”

Urugomero rwa Nyabarongo  nirwuzura  ruzakemura ibura ry'umuriro mu duce twinshi tw'igihugu
Urugomero rwa Nyabarongo nirwuzura ruzakemura ibura ry’umuriro mu duce twinshi tw’igihugu

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda, Mugiraneza Jean Bosco yavuze ko   iri bura ry’umuriro rikunze kubera amasaha amwe, bituruka ku bakozi baba bari ku izamu usanga buri gihe babiharira akarere kamwe.

Avuga ko byagombye guhinduka bitewe n’ingano y’umuriro uhari, ibira rikajya risaranganywa bibe mu karere kamwe gusa. Mugiraneza avuga ko iki kibazo bagiye kugikemura bashingiye ku byifuzo by’abaturage, yongeyeho ko izi mbogamizi z’ibura ry’umuriro zizakemuka urugomero rwa Nyabarongo rwuzuye.

Kugeza ubu mu gihugu abaturage 22% nibo bafite umuriro w’amashanyarazi, naho mu karere ka Muhanga abaturage ibihumbi 16 nibo bafite umuriro, mu rwego rwo kubonera igisubizo hari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo ruzatanga Megawatts 28 nk’uko bivugwa na REG.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

1 Comment

  • murakoze kutuvugira kuko biteye ikibazo

Comments are closed.

en_USEnglish