Digiqole ad

Kigali: Abayobozi bashya ba EAR basabwe gushyira imbere inyungu z’abakristo

Mu muhango wo gusengera abashumba 12 b’itorero ry’ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangelique des Amis au Rwanda) wabereye mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama, Umuyobozi mukuru w’iri torero mu Mujyi wa Kigali, Pasteur Bucyana Bernard yasabye abahawe inshingano nshya gushyira imbere inyungu z’abo bayobora, harimo no kubigishiga gukora no kwiteza imbere.

Ubwo abashumba basengerwaga
Ubwo abashumba basengerwaga

Mu kiganiro Pasteur Bucyana Bernard yahaye UM– USEKE kuri iki cyumweru, yavuze ko muri iki gihe usanga bamwe mu bakritso bashishikajwe no guharanira kuba abayobozi b’amatorero n’amadini bakumva ko nibagera muri iyi myanya bazabona umushahara utubutse, icyubahiro n’ibindi bakibagirwa ko inshingano z’umuyobozi mu nzego zitandukanye ari ukuba umugaragu w’abo uyobora kandi akicisha bugufi.

Bucyana yemeje ko muri iyi minsi hari bamwe mu bayobozi b’amatorero batita ku ntama bayoboye ahubwo bakarwanira imyanya ikomeye n’amafaranga, ibi bigateza imvururu mu bayobozi no mu Itorero muri rusange.

Yagize ati: “Hari abahamagarwa na benewabo, hari abihamagaye, hari abahamagawe no gushaka amafaranga, hari n’abahamagawe n’Imana. Muri aba dusengeye tugiye kureba amahamagawe bashingiye kuri bimwe muri ibi.’’

Pasiteri Sebaravuga Sebastien umwe mu bahawe izi nshingano, yavuze ko yakuriye mu muryango wa gikristo bituma nawe yubaha Imana kandi ayikorera, ariko ko kuba Pasiteri atigeze abisaba byatewe n’abantu   basengana bamugiriye icyizere bagenda bamuha inshingano z’ubuyobozi butandukanye bwo mu itorero,   byanatumye ahabwa kuyobora Itorero uyu munsi.

Yongeyeho ko kubimusaba inshuro nyinshi byamuhaye imbaraga zo kutazatenguha abamugiriye icyizere kandi ko kuri we ibizateza imbere abakristo ari byo azitaho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama Manevure Emmanuel yasabye abahawe inshingano kwigisha Abakritso gukora bakivana mu bukene kuko hari abo usanga bamara iminsi myinshi mu byumba by’amasengesho, bakibagirwa ibyateza imiryango yabo imbere.

Umuvugizi w’Itorero ry’ivugabutumwa ry’inshuti mu Rwanda,   Bucura David yavuze ko igihe amaze ayobora iri torero,   yabanje kwibanda cyane  mu kwigisha abo ayobora kuva mu byaha no kujijuka, nyuma ashyiraho   amashyirahamwe afasha impfubyi, abapfakazi.

Yatangarije UM– USEKE ko muri uyu mwaka bakusanyije miliyoni icumi n’imwe z’amafaranga y’u Rwanda zo kwishyurira abaturage bafite ubushobozi buke ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé.

Itorero ry’ivugabutumwa ry’inshuti mu Rwanda( EAR) mu Rwanda ryatangiye mu mwaka w’1986 riza guhabwa ubuzima gatozi mu mwaka w’1987, rikaba rifite abayoboke barenga ibihumbi 6.

Mu bihe byashize mu matorero ya Gikristo yakunze kuvugwa ko hari bamwe mu bashumba b’ayo barya amafaranga aba yatanzwe n’abakristo.

Ibi byagiye bigira ingaruka mbi zirimo gushinjanya ubujura no gucikamo ibice kw’amadini amwe n’amwe

Muhizi Elizee
UM– USEKE RW/Muhanga

1 Comment

  • Duklmeze twishakire imirimo!
    Ubuzima ntibworoshye muri iyi Kigali!

Comments are closed.

en_USEnglish