Gisimba Memorial Center ni ikigo cy’impfubyi kizwi cyane mu Rwanda, cyarerewemo abana b’impfubyi barenga 500. Politiki nshya yo kurerera abana mu miryango no gufunga ibigo by’impfubyi nacyo cyarayikurikije gusa iki kigo ntabwo cyahagaritse imirimo yo kwita ku bana nyuma y’amasomo, mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko. Iki kigo cyabaye ingirakamaro cyane ku gihugu, ubuhamya bw’abakirerewemo […]Irambuye
Nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame, Umuyobozi wa Banki y’Isi Jim Yong Kim yatangaje ko nubwo u Rwanda nta mitungo kamere myinshi rufite rwabashije gucunga neza ubukungu bwarwo, bityo ngo yizeye ko ruzakomeza gutera imbere. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Banki y’isi Jim Yong Kim yavuze ko muri rusange ubukungu bwa Africa yo munsi […]Irambuye
Senateri Tito Rutaremara, wabaye Umuvunyi wa mbere w’u Rwanda, avuga ko kuba Komisiyo y’Abakozi ba Leta na Minisiteri y’Abakozi batekereza gushyiraho Urwego ruzafasha Leta kubona abakozi ari byiza, ariko agasaba ubushishozi ngo rutazaba indiri ya RUSWA. Ubwo Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’abaturage muri Sena yagezaga ku nteko rusange y’Abasenateri isesengura yakoze […]Irambuye
Ku kibuga cy’i Nyamata Rayon sports ibonye amanota atatu mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’. Itsinze Bugesera FC 1-0 cya Tidiane Kone. Rayon ntabwo yatojwe n’umutoza wayo uri mu gihano. Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Werurwe 2017 hakinwe umukino w’umunsi wa 21 utarabereye igihe. Bugesera FC yakiriye […]Irambuye
Mu gutangiza umushinga wa “She Trades” uyu munsi, Mme Jeannette Kagame yavuze ko iyi ari indi ntambwe n’uburyo bwo guha amahirwe abagore/abakobwa bikorera no kubahuza n’isoko ry’ibikorwa byabo. Avuga ko ibanga ryo guteza imbere ubukungu riri mu kwizera, gufasha no gushora imari mu bantu cyane cyane abagore, kugira ngo isi ihinduke nziza kurushaho. “She Trades” […]Irambuye
Umubyeyi w’umwana w’umuhungu witwa Akayezu Constantin wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza avuga ko uyu mwana we yamaze gukira uburwayi budasanzwe bwo kutabasha guhagarika imyanda isohorwa n’umubiri ku buryo yakeneraga ibitambaro byo kwisukura (pampers) bitatu ku munsi. Mu Ukwakira 2015 Umuseke wabagejejeho inkuru y’uyu mwana w’umuhungu wari umaze iminsi afite ikibazo cyo kutabasha guhagarika imyanda […]Irambuye
Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari ibyo yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri irangire, UM– USEKE ukomeje kubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mubyo yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari. Inkuru iheruka yagarutse ku ‘Inkingi ya mbere […]Irambuye
Iki gitekerezo kinyuranya n’icya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage yagejeje ku Nteko Rusange y’Abadepite raporo isesengura raporo y’ibikorwa bya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015-2016 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2016-2017, yo ibona ko hakwiye gushyirwa imbara mu gushyigikira uburyo bwo kubona akazi abantu bapiganwe, bikanozwa hakabamo umucyo kurushaho. Mu isesengura ryakozwe na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage y’Inteko […]Irambuye
Perezida wa Banki y’isi Jim Yong Kim, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda uyu munsi yashimye umushinga wo gutanga amaraso hifashishijwe utudege bita drones. Yari yasuye aho uyu mushinga ukorera mu murenge wa Shyogwe mu kagali ka Ruli mu mudugudu wa Kabeza mu karere ka Muhanga ahari ikibuga zihagurukiraho zitwaye amaraso mu bitaro binyuranye mu […]Irambuye
Abakozi b’uruganda rutunganya ifu y’imyumbati ndetse n’abahinzi bagemura imyumbati muri uru ruganda (Kinazi Cassava Plant) rwo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango rwasezereye abakozi barwo 26 rutabahaye amafaranga y’imishahara y’amezi icyenda (9) ndetse n’ay’imperekeza. Emile Nsanzabaganwa Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, avuga ko amafaranga yabo bazayabona mu gihe cya vuba. Bamwe mu bakozi b’uruganda […]Irambuye