Ntamabyariro yatangiye kujuririra igifungo cya burundu yakatiwe kubera Jenoside
Kuri uyu wa 19 Gicurasi ku Rukiko Rukuru hakomeje urubanza rwa Ntamabyariro Agnes wari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma y’Abatabazi akaba yari yarakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Mu rukiko rwari rurimo abantu bacye, Ubushinjacyaha bwafashe umwanya munini muri uru rubanza rwongera kugaragaza ibimenyetso bihamya ibyaha birimo icyo gukora Jenoside uyu mugore.
Agnes Ntamabyariro ari kungangirwa na Me Gatera Gashabana mu bujurire, Ntamabyariro yahamwe n’ibyaha bya Jenoside birimo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, gukora urutonde rw’abagombaga kwicwa no kuba yaratanze intwaro zifashishijwe mu kwica Abatutsi.
Urukiko rwagiye rurangwa no kubaza ibibazo Ubushinjacyaha, impaka ndende zagarutse ku kitwa PL Power uyu Ntamabyariro yari abereye Visi Perezida bituma ubushinjacyaha bumuhamya icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bigendanye n’inama zitandukanye ndetse n’ibiganiro iri shyaka ryagendaga rikora abiyoboye cyangwa ari mu babiyoboye.
Nk’uko byagarutsweho ngo PL Power yari umutwe w’abagizi ba nabi wakwirakwizaga amacakubiri ashingiye ku bwoko ndetse ngo nyinshi mu nyigisho zawo zashyizwe mu bikorwa bigaragara mu buhamya bwagiye bumushinja mu rubanza rwe.
Kuri uyu munsi Ubushinjacyaha bwasubiyemo bimwe mu byaha bikubiye mu bikorwa bitandukanye aho bavuzeko icyaha cya mbere ari gucura umugambi wa Jenoside, gufasha no gushyigikira umugambi wa Jenoside ndetse n’ubwumvikane bugamije gukora Jenoside.
Ahawe umwanya ngo asobanure ubujurire bwe, Ntamabyariro avuga ko yahamijwe ibyaha atakoze ndetse ngo nta n’ibimenyetso bimuhamya ibi byaha Urukiko rwa Nyarugenge rwatanze.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibi byaha yabiburanye ahubwo umucamanza akabihindurira inyito mu buryo bwemewe n’amategeko. Kandi ngo kuba ari mu bashinze PL Power ndetse akagenda akorera inama zitandukanye za PL Power bituma ubushinjacyaha bumuhamya gutegura itsembabwoko, gukangurira gukora Jenoside ndetse n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.
Ntamabyariro avuga ko atari Visi Perezida w’umutwe w’abagizi ba nabi akavuga ko no kugirwa umwere kwa Mugenzi Justin wari Perezida w’ishyaka mu rukiko rw’Arusha muri Tanzania nabyo byakwigwaho.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iryozwacyaha ari gatozi hadakwiye gushingirwa kubya Arusha ngo Ntamabyariro acirwe urubanza.
Urukiko ariko rwagaragaje kutanyurwa n’ibi bisobanuro kuko bombi (Ntamabyariro na Mugenzi) bari mu ishyaka rimwe, rusaba Ubushinjacyaha gutanga ibimenyetso bifatika.
Uruhande rw’ubushinjacyaha rwavuze ko mu nama yabereye i Rutsiro mbere gato ya Jenoside, Ntamabyariro yavuze ko PL atari ishyaka ry’Abatutsi ibintu ngo byemejwe na bamwe mu batangabuhamya, ndetse nyuma mu kiganiro ngo yagiranye n’umunyamakuru witwa Bamwaga yahamagariye Abahutu kwikiza umwanzi (Umututsi).
Mu nama kandi Ntamabyariro yajyanyemo na Perezida Sindikubwabo ku Kibuye ngo yasabye abaturage kumva ibyo Guverinoma y’Abatabazi yabasabaga (Kwica Abatutsi) kuko ngo bari bataratangira.
Ntamabyariro ni we mutegetsi ku rwego rwa ministre wo ku ngoma y’Abatabazi waburanishijwe imbere y’inkiko z’u Rwanda kuko abandi baburanishirijwe mu rugereko rwihariye rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzaniya.
Yakatiwe iki gihano cyo gufungwa burundu muri 2009 n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo gufungwa imyaka 12, urubanza rwe rwari rumaze imyaka itatu ruburanishwa, ubu akaba ari kujurira. Uru rubanza mu bujurire igihe cyo kurusubukura kikazatangazwa nyuma nk’uko byavuzwe n’Urukiko.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Uyu ntamabyariro uvuka kukibuye akaba ari muramukazi wa uwizeye christine ukora kuri radio rwanda ndamwibutse yaje iyo za ngororero aho musaza we yari maneko ,mana wee ,ahaa imana ibabarire ibyo mwakoze ibyo mwapanze mutazi ko hari akanzu imana inyuzamo inzirakarengane ,gerageza uburane nubundi bene wanyu barabarekuye sinzi impamvu wowe utasabye imbabazi.chrisine yabayobeyemo dore ko we byibura yigirira umutima mwiza..
Nubwo wiyise “cas” bwose ugomba kuba urangwa na munyangire. Ubwo se uyu munyamakuru wa radio rda umuzanye ute? Kuba ari muramukazi wa Ntamabyariro se(niba ari nabyo), birungura iki abasoma iyi nkuru? Urashaka se ko nawe ashyirwa mu rubanza kubera Ntamabyariro?Harya wowe benewanyu bose ni ba malayika? icyo ushaka kumvikanisha cyumvikanye n’ubwo bwose urangiza na hypocrisie nyinshi ngo Christine we yabayobeyemo. Hayobye wowe ahubwo kuko usa n’utazi aho igihugu kigeze.
Uyu mudamu anyibukije uko twitaga PL Power:we mu rwenya, we na bagenzi be babili bayoboraga. Rimwe tuti: Mbonampeka nta mabyaliro mugenzi.!!! Ubundi tuti: Mugenzi mbonampeka aliko ntamabyaliro!!!!, Abandi bati:: Ntamabyaliro jye mbonampeka gusa mugenzi!!!. Ngayo nguko.
arko izo manza muca aaaaaaaaahhh namwe ejo nimwe !!!!
Comments are closed.