AMAFOTO: Ahari kubera inama ya AfDB uko hameze
Inama nkuru ngarukamwaka ya Banki Nyafrika itsura amajyambere, ubu iri kwizihiza imyaka 50 ishinzwe yatangiye guteranira i Kigali kuri uyu wa 19 Gicurasi. Abakuru b’ibihugu, abaherwe n’abanyacyubahiro bagera ku 3 000 baje abandi bari kuza kwitabira iyi nama nkuru ya 49 y’iyi Banki.
Mu kiganiro Ministre w’Imari n’igenamigambi Amb Gatete Claver yahaye abanyamakuru kuwa kane w’icyumweru gishize yavuze ko mu gutegura iyi nama ibikenewe byose ari iby’u Rwanda kandi izasiga byinshi ku bukungu bw’u Rwanda.
Iri kubera kuri Hotel Serana, yaguriwe mu kigo cyahoze kitwa Camp Kigali na stade yayo. Aha hubatswe amahema manini azagenda aberamo inama z’ibice bitandukanye by’iyi banki nyafrika yatangiye uyu munsi ikazageza kuwa gatanu.
Aha hateguwe imyanya yihariye ku itangazamakuru, imyanya iteraniramo abayobozi b’amabanki, imyanya yihariye yagenewe abakozi ba BAD, ahagenewe gufatirwa amafunguro ndetse n’imyanya yihariye y’abakuru b’ibihugu n’abanyacyubahiro bo ku rwego rwo hejuru cyane bitabira iyi nama.
Amahoteli hafi yose mu mujyi wa Kigali akaba yarahawe imirimo yo kwakira abanyacyubahiro baje muri iyi nama.
Banki Nyafrika itsura amajyambere itera inkunga imishinga 21 irimo cyane cyane iy’ibikorwa remezo n’ubuhinzi mu Rwanda.
Amb Gatete mu cyumweru gishize yatangaje ko iyi banki imaze guha u Rwanda umutungo usaga miliyari imwe n’igice y’amadorari arimo inguzanyo n’inkunga (grants) bigenewe iterambere ry’u Rwanda.
Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE
Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ayahe marushanwa se?
Oya mujye mushima, buriya kariya kavuga amarushanwa nicyo mwabonye gusa kurusha kutwereka aya mafoto nkaho natwe twari tuhibereye. Se tromper est humain. Mwakoze rata kutigezaho aya makuru nkatwe turi mu Ntara aba nya Kigali ntacyo baturushije.
Thanks Plaisir & Umuseke team for taking us there
Good job umuseke guys!
Umuseke ndabakunda cyane kuko mugira umwihariko wo kwerekana amafoto ya byinshi bitandukanye, kubantu baba batari hafi y’aho biri… rwose mutuma umuntu yiyumvamo kandi yisanga mubibera iwacu i Rwanda! Mukomereze aho kandi grand grand merci!
I LOVE U UM– USEKE GOD BLESS U
Big up our journalists, murahatubera tukabibona. Tubireba nkabahari, mbega amafoto meza kandi muzi niyo dukunda!!!!
Nibyiza cyane bibereye ijisho.ububusitani nibikorwa birimo bizabungwabungwe bizajye bibyazwa umusaruro,kko byagiyeho amafranga menshi.Thanks GOV OF RWANDA.
woww, byiza cyane, mwakoze ku hatubera vraiment, gusa turashaka ko mu makuru akurikira mutubwira muri make ibirimo kuhavugirwa, niba natwe hari ibitekerezo twatanga, bikabanyuzwaho.Yeah thanks a lot of for your contribution in media, shaloom
well done Plaisir. it is a good news in picture
good job man
decor 111% ndayatanze, arrangements ho ni nka 500, gusa abanyafurika AFDB sinzi niba izabamara inzara muri 50 years kuko abakire bazaba bo barataye akabi kera, naho abakene bo bashobora kuzava naho bari inama zitwara menshi ibikorwa concrets nibyo bisigaye
Comments are closed.