Digiqole ad

Umuyobozi w’ibikorwa by’ubuvuzi mu ngabo z’u Rwanda yitabye Imana

Dr Charles Murego wari umaze imyaka irenga 10 ari umuyobozi w’ibikorwa by’ubuvuzi  mu ngabo z’u Rwanda yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka yabereye mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’amajyepfo  ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

muganga Charles Murego ubwo yakiraga abaganga bo mu ngabo za Amerika i Kigali abamurikira ibikorwa by'ubuganga bikorwa n'ingabo z'u Rwanda
muganga Charles Murego mu ntangiriro za 2010 ubwo yakiraga abaganga bo mu ngabo za Amerika i Kigali abamurikira ibikorwa by’ubuganga bikorwa n’ingabo z’u Rwanda

Nubwo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butaragira icyo butangaza kuri iyi nkuru, amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu muganga wari inzobere mu kubaga amagufa yitabye Imana avuye mu bikorwa Ingabo z’u Rwanda zirimo bya ‘Army week’ aho ziri guha ubuvuzi abaturage zibasanze hafi y’aho batuye.

Amakuru ava ku bamuzi bavuga ko yari umuganga witanga cyane kandi wakundaga umurimo we.

Yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka ya RDF ku muhanda wa Musange – Gasaka uva ku bitaro bya Kaduha.

Amakuru y’impanuka yahitanye Dr Murego yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi, wavuze ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu imodoka ya Toyota Hilux yakoze impanuka mu muhanda uva ku bitaro bya Kaduha, aho yarenze umuhanda ikagonga igiti.

Amakuru Umuseke ukesha inzego z’ibanze mu murenge wa Kaduha aravuga ko imodoka yari itwaye uyu muganga yagonze igiti cyari cyatemwe kigasigwa mu muhanda kandi mu ikorosi. Nyuma yo kugonga iki giti yaguye munsi y’umuhanda mu murima w’amasaka.

Iyi mpanuka niyo yahitanye Dr Charles Murego wagejejwe ku bitaro bya Kaduha ariko akitaba Imana hari gukorwa ubutabazi ngo agezwe n’indege ku bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kigali.

Uwari umutwaye akaba nawe yakomeretse cyane.

Igice cy’ibikorwa by’ubuvuzi cy’ingabo z’u Rwanda muri iyi minsi kiri mu bikorwa by’ubuvuzi ku buntu ku baturage mu bice bitandukanye by’igihugu. Ibikorwa uyu muganga yarimo nk’umuyobozi.

Dr Charles Murego yabaye mu buyobozi bw’icyari ishuri rikuru ry’ubuzima rya Kigali (KHI) ubu kinjijwe muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Murego yize iby’ubuganga muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda. Aza gukora amasomo  yihariye nk’umuganga mukuru mu buvuzi bwo kubaga udutsi duto tw’impuzangingo no kubaga imvune zitandukanye zirimo n’iz’aba ‘sportif’(ibyitwa Orthopedic surgery) yigiye muri Kaminuza ya Pavia mu Ubutaliyani, kubaga udutsi duto cyane hakoreshejwe ibyuma bya microscope, yigiye muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa.

Uyu muganga yari afite kandi impamyabushobozi zitandukanye muri gahunda zo kuranya no kwita ku bafashwe n’icyorezo cya SIDA  yavanye muri Africa y’Epfo n’i San Diego muri California, USA.

Mu myaka irenga 10 ishize, yari umuyobozi wa serivisi z’ubuvuzi mu ngabo z’u Rwanda. Akaba by’umwihariko yakurikiranaga ibikorwa byerekeranye no kurwanya SIDA bikorwa na serivisi z’ubuvuzi bw’ingabo z’u Rwanda.

Dr Murego, yakoraga kandi nk’umujyanama mu by’ubuvuzi wa Ministre w’ingabo mu Rwanda, akaba yari n’umwe mu bagize ihuriro ry’inzobere mu kubaga ryo mu duce tw’uburasirazuba, hagati n’amajyepfo ya Africa.

Nubwo yari mu bayobozi bakuru b’iyi gahunda, Dr Murego yitabye Imana ava mu bikorwa by’ubuvuzi ku buntu ingabo z’u Rwanda ziri gukora zisanze abaturage iwabo mu byaro.

Yari inzobere mu kubaga imitsi, amagufa, imvune ndetse no kurwanya icyorezo cya SIDA
Yari inzobere mu kubaga imitsi, amagufa, imvune ndetse no kurwanya icyorezo cya SIDA

 

Photos/Usarmyafrica

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • yoooooooooooo, iMANA  imuhe irihuko ridashira kandi tuzakomeza kumwibukira kubyon yakoze

  • Tubuze umuganga w’inzobere pe! Abo yavuye benshi barimo n’ingabo babihamya Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • Igihugu kibuze umuntu wingira kamaro cyane, kongera kubona umuntu nk’uyu ntabwo biba byoroshye, Imana ikomeze abumuryango we n’ingabo z’Urwanda muri rusange

  • yooo Murego yari umuhanga cyane igihugu cyacu kirahombye pe Imana imuhe iruhuko ridashira ntituzibagirwa ubwitange n’urukundo yakoranaga akazi ke Murego uwiteka akwakire uruhukire mumahoro

  • Tubuze intwari,tubuze umubyeyi mu gihugu cyose.Ariko nge ku goti cyange,ansigiye umurage w,urukundo,kwitanga,gukunda akazi,nibindi…..Imana imwakire mubayo.Igihugu n,Abanyarwanda bose  muri rusange twihangane.

  • Uyumusaza Allah amwakire mube,njye yamfashije kwiga kaminuza,kdi sinjye njyenyine turibenshi,twaranakoranye yarumuntu witanga cyane mukazi akunda abarwayicyane.tubuze umuntu wingirakamaro

  • yoooooooo que Dieu proteger son Ame!! abo mumuryango mukomeze kwihangana Uwiteka yamukunze aramwisubiza

    • Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • abo bantu batemyi igiti bakagisiga mwikorosi eh, any way RIP

  • Imana imwakire mubayo, najye ndimurabo yafashije kwivuza icyo izi nuko Imana iribumwakire mubayo kubwimirimo myiza yakoreye abantu n’igihugu.Abagize umuryago we mukomeze kwihagana.

    • Imana imwakire kandi ikomeze kubana n’umuryango we

  • tubuze umuntu w’umugabo  Imana imwakire ubwo ntakundi byari kugenda Imana yamukunze kuturusha.

    • Imana ikwakire mubayo muvandimwe kandi ikomeze abawe ! Abantu bingirakamaro nkamwe n’imana iba ibashaka. Ubwo twihangane. Ariko Humura  ntituzakwibagirwa kuko aho kwibuka urupfu rwawe gusa, tuzajya twibuka ko wabayeho nakamaro wagize.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira igihugu kibuze umuntu wingenzi abanyarwanda twese tumwunamire

  • Iki n’igihombo gikomeye ku muryango we, ku gihugu ndetse no ku karere muri rusange! Tubabajwe cyane n’urupfu ariko asezeye ku isi ari mubikorwa by’ubutabazi. Nigahunda ya Sekibi, ariko urupfu ntabwo rufite ijambo rya nyuma! Imana ifashe abasigaye!

  • Dr Murego Charles abamuzi neza bavuga ko ali umuntu wangaga icyubahiro cyo ku isi cyane,hamwe ngo yanahawe ama grades akayanga aho bamwe bemeza ko ubu aba ali mu bandi ba Generali !Jye twarakoranye kandi ndamuvuga nkumuntu wanfashije mi buzima aho yashoboraga kwakira ikibazo cy;umuntu uwo ali we wese nubwo mwahulira mu muhanda atali mu bureau yashoboraga kugutega amatwi.Hali ahagana muli za 1998 ubwo yali yungilijwe na Dr Zuber nabandi nka Col Rudakubana wayoboraga i Bitaro.Nyamara wasangaga nubwo we [Murego ]ali we wali Kibamba muli DMS ,niwe abasilikare bato bisangagaho bakisanzura bitangaje !!!!!Ushobora kuba utazi Dr Murego ahali mu buryo busanzwe.Nyamara Dr Charles Murego ni umuntu utangaje!!!!IMANA IMIHE IRUHUKO RIDASHIRA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • kuburirwa irengero , impanuka zabajenerali nabantu nkaba bakomeye … ibi byose ni ukureba ikiri kubitera 

    • umva njye sindabishyikira gusa MANA sinkugoye DR murego arihe ?PAPA ni ibiki ukoze? Aducitse ate? kuki ubyemeye  unyibukije GENOCIDE mbwira tabita agiye ate? twarakoranye yadufataga nka abana yabyaye hano mu bitaro.nizereko umuhaye ijuru utitaye ku bindi.DR murego charles yali nka tabita muli Biblia kumuvuga ntabwo bihagije yambereye icyitegererezo njya kumusengera musabira umugisha kuko kwitanga kwali kurenze MANA hali icyo TWAVUGANYE nonese bite?nizere  hahirwa abanyembabazi kuko aribo bazazigirirwa,gusa nkwisabire umpere urubyaro rwe umugisha uko yitaga ku mfubyi z’abandi nawe umusigarire  aho atali.uri IMANA ikomeye ubugingo bwe bulihe? ntabwo nkurusha kumukunda ariko yakoze imilimo y’ubutwali bubashwa na bake.gukunda abantu,guca bugufi,kwitanga,n’ibindi hali ibyo musaho.ukomezewihanganishe umulyango we,tubuze umugabo w’IMFURA nyamfura n’intwali bye aheza ni mu ijuru,wanditse amateka ku buzima mu mulyango wanjye ntacyo nshoboye uretse kurira,no kuzajya nsabira umulyango wawe uko nzashobozwa

      • Ahubwo vuga uti ” …………….no kuzajya mfasha umuryango we uko nshoboye”. Abo yagiriye neza NIMUBIMWISHYURIRE MUBO ASIZE NAHO UBUNDI  AMAGAMBO NTIWAYASHYIRA MUNSI Y’ IMBAVU (IGIFU NTICYAYASHYA !!!!!). Anyway RIP 

  • Imana imwakire mubayo tuzahora tumwibuka ntituzamwibagirwa ubutwari numurava yari afite nur’ukundo bye R.I.P Charles!

Comments are closed.

en_USEnglish