Abafaransa muri Gereza ya Kigali gushaka uruhare rw’igihugu cyabo
Itsinda ry’urubyiruko rw’abafaransa riri mu Rwanda rishakisha uruhare rwa Leta y’igihugu cyabo muri Jenoside yabaye mu Rwanda, ku buryo bwihariye ryageze muri Gereza ya Kigali riganira na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside, bavuga ku ruhare rw’Ubufaransa babonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki kiganiro cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Kamena 2014.
Umuseke wabashije kugera ku byatangarijwe muri iki kiganiro aba bafaransa bagiranye n’abagororwa bane aribo; Nkubito Isaac wari umuyobozi wa MRND muri Komine Kacyiru akaza no kuba Burugumestre wayo, Jean Bizimana wari burugumestre wa komine Nyarugenge, Mwamini Nyirandegeya wari umukozi wa Air Rwanda na Valerie Bemeriki wakoze mu biro by’umuyobozi w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu nyuma akaba umunyamakuru kuri RTLM.
Aba uko ari bane, bavuganaga n’aba bazungu mu gifaransa, ururimi bavuga neza cyane.
Aba bafaransa babonye umwanya uhagije wo kubabaza ibindi bibazo byinshi byerekeranye n’uruhare rw’aba ubwabo by’umwihariko ndetse n’uruhare rw’igihugu cyabo.
Nkubito Isaac
Avuga ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yatanze urugero ngo rutari ibya politiki, avuga ko umunsi umwe aho yari atuye ku Kimihurura, muri 500m uvuye iwe ngo hari ingabo z’Inkotanyi, muri 50m uvuye iwe hari ingabo z’abarinda umukuru w’igihugu (GP), hagati y’ingabo zombi ngo hari imirambo igera kuri 20 y’abishwe n’interahamwe n’abo ba GP.
Maze ngo icyamutangaje abona ingabo z’abafaransa ziciye aho mu modoka zibona iyo mirambo ziritambukira ntizagira na kimwe zibwira aba bari babishe, avuga ko abo basirikare b’abafaransa ngo basaga n’abazi ibyabaye kandi bashyigikiye urupfu rw’abo bantu b’abasivili.
Urundi rugero yatanze mu byo yabwiye aba bafaransa yagize ati: Mu mpera z’ukwezi kwa gatanu nahungiye ku Gisenyi kuko Kigali yari yafashwe, nca izindi nzira nerekeza Kibuye kuko ntabashije guhita ninjira muri Goma (Ex Zaire). Ngeze i Rubengera n’abo twari kumwe twahasanze ikicaro cy’ingabo z’Ubufaransa, batubwira ko dusiga intwaro twari dufite tugakomeza. Twarazisize dukomeza iya Cyangugu tujya muri Zaire.
Icyantangaje ni uko za mbunda twasigiye abasirikare b’abafaransa bazituzaniye i Bukavu tuzikoresha mu myitozo baduhaye yo kuzagaruka kwica abatutsi no gukuraho Inkotanyi.”
Jean Bizimana
Nk’uko yatangiye abisobanura, nawe mu gifaransa, mu 1990 yari ashinzwe ububanyi n’amahanga mu buyobozi bw’ishyaka rya MRND, mu 1992 yagizwe Burugumetsre wa Nyarugenge muri Prefecture y’umujyi wa Kigali, avuga ko Jenoside yateguwe neza, igashishikarizwa abaturage, igashyirwa mu bikorwa. Ikimubabaza cyane ubu ngo ni uko yari mu bakoze ibi byose akaba ariyo mpamvu uko abonye ‘occasion’ abisabira imbabazi.
Ati “Soutien y’ubufaransa yari politico-militaire kuko banatoje abasirikare n’Interahamwe.” Atanga urugero rw’uko hari imyitozo yatanzwe n’abafaransa n’ingabo z’u Rwanda bayiha abitwaga CRAP (Compagnie de Reconnaissance et d’Action en Profondeur) iyi myitozo ngo yatangirwaga i Gabiro, aba ngo baragaruka bagatoza izindi interahamwe mu gihugu.
Ubwo Bizimana yari abajijwe amazina y’abo yibuka batojwe yavuzemo; Nzabanterura André, Hakizimana Pascal, Sinumvayo, Jean Nepomscene…maze akomeje gusa n’ubiyibutsa Valerie Bemeriki ahita amuca mu ijambo ngo avuge ibyo azi kuri iyo myitozo kuko ngo yakoraga mu biro by’umukuru w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu.
Uyu mugore Bemeriki wo mu kigero cy’imyaka 50 ufite ubumuga buto, avuga ko muri Jenoside yari umunyamakuru kuri RTLM, yemera icyaha cyo gushishikariza, abicishije kuri Radio, abahutu kwica abatutsi. Gusa ngo mbere yakoraga mu biro bya Kajuga Robert Perezida w’Interahamwe mu gihugu aho yabonye n’amaso ye ibyategurwaga mbere ya Jenoside.
Bemeriki afite ubumuga yatewe na mine yaturikanye imodoka barimo mu myaka ya mbere gato ya Jenoside mu Bugesera hafi y’ikiraro cya Nyabarongo nk’uko yabivuze. Ati “Abasirikare batubwiye ko iyo mine yatezwe n’Inkotanyi ngo izice abahutu, urwango rukiyongera gutyo.”
Akora mu biro bya Kajuga Robert, avuga ko yabonye amaliste, yavaga ku rwego rwa Commune, y’Interahamwe zagombaga kujya muri ‘formation militaire’. Ayo maliste nyuma yoherezwaga no muri ambasade y’Ubufaransa.
Ati “ Igihe cyo gutwara abo bajeune bari ku ma liste, bahagurukiraga ku biro bya MRND akenshi nijoro, nabaga mpibereye. Habaga hari abasirikare b’abaGP hamwe n’abasirikare b’Abafaransa ari nabo baherekezaga urwo rubyiruko mu bigo by’imyitozo bya Bigogwe na Gabiro. Aha ni mbere ya Jenoside.
Ibi byashimangirwa na Perezida w’Interahamwe ku Gisenyi kuko nawe byose arabizi nawe ari hano muri Gereza, icyo gihe bamusangaga mu Bigogwe n’abo basirikare b’Abafaransa arabizi, byose sinzi niba yabivuga.
Nyuma y’igihe Matayo Ngirumpatse (yari Perezida wa MRND) yansanze mu biro bya Kajuga maze abwira Kajuga ati kuki ukoresha ikimuga kandi gahunda dutegura ari ukwica? Ibi byahise bituma menya neza icyo iyo myitozo batozwaga n’abafaransa yari igamije.
Bemeriki yemera neza ko Ubufaransa bwari bufite ijambo (influence) kuri Leta y’u Rwanda, bukaba (Ubufaransa) ngo bwarashakaga kugumana iri jambo n’inyungu zabwo mu Rwanda no muri Zaire, budashaka ko Inkotanyi ziza mu Rwanda. Yibuka ndetse ko ngo habayeho gushyamirana hagati y’abasirikare b’Abafaransa ubwo bari baje mu Rwanda n’ababiligi bari bahasanze. Ntashidikanya uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mwamini Nyirandegeya
Nawe mu gifaransa, avuga ko mu gihe cya Jenoside we yari umukozi wa Air Rwanda (yaje kuba Rwandair), ngo yibuka ko mu 1973 ubwo yari afite imyaka 13 Habyarimana ajya ku butegetsi yatangiye kumva bavuga ko Abatutsi bakwiye kwicwa. Nyamara nyina yari umututsikazi se ari umuhutu, gusa ngo agahita aba umuhutu ku ishuri kubera se.
Mu 1993 avuga ko hari imyigaragambyo yateguwe n’inzego za Leta na MRND, basaba abagore benshi kujya mu mihanda, bava i Nyamirambo icyo gihe bakora ‘Marché’ bagana kuri Ambasade y’Ubufaransa, bamagana Inkotanyi ngo zica abagore n’abana.
Ati “Icyo rero twasabaga kuri ambasade y’Ubufaransa ni uko icyo gihugu gifasha u Rwanda kwikiza Inkotanyi. Nibaza impamvu batatubwiye ngo tujye kuri ambasade ya Amerika cyangwa y’ububiligi cyangwa indi, ahubwo bakatubwira ngo tujye ku y’Ubufaransa. Nyuma nibwo naje kumva neza ko ari ibintu byabaga byateguwe ngo Ubufaransa bubone urwitwazo.”
Mu kazi ke kuri Air Rwanda, avuga ko yabonaga Abafaransa benshi cyane baza mu Rwanda, barimo n’abasirikare. Gusa ngo icyo gihe ntabwo yabaga azi neza ikibagenza n’ibyo babaga baje gufasha Leta.
Yibuka kandi ko ubwo bahungaga berekeje muri Zaire, bageze i Goma ngo imiryango ikomeye yafashe indege yerekeza i Nairobi aho bavuye abenshi berekeza mu Bufaransa, ibi ngo ni ikindi cyamugaragarije ubufatanye bwariho, mu gutegura no gukora Jenoside ndetse no guhunga, hagati za Leta z’u Rwanda icyo gihe n’Ubufaransa.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ubumuga bwa Bemeriki ntabwo bwatewe na mine kuko kuva na kera yari arwaye imbasa. Pole Nkubito Isaac, Bizimana Jean na Mwamini. Ndumva harabaye ubushishozi mu gutoranya abavuganye n’abafaransa. Mwamini ko mperuka yarafunguwe byaje kumugendekera bite?Politiki yo kubeshya irakomeje. Mushake ikiganiro Kanyamibwa aherutse kugirana na BBC ku ruhare rw’abafaransa mu Rwanda.murasobanukirwa.
Biriya Isaac avuga nanjye narabibonye i Rubengera niho nagarukiye,ingabo z’ubu franca twazisanze mukigo cy’amashuri irubengera niho zabaga,gusa sinarinzi iyobiva n’iyobijya,ariko nziko Narinahunganye na AKAYEZU wari BURUGUMESTRE wa komine TABA n’umuryangowe kuko aribo baribarampishe muntambara,baraduhunganye mumodoka ya komine tujyeze irubengera byose Abafransa barabibambura,Akayezu ahita atwara umuryangowe mukamodokake kagasuzuki bakomeza urugendo, twebwe twasigaye aho muri icyo kigo cy’ishuri,ariko n’ubwo narimfite imyaka 12 ibyabafransa bakoraga aho irubengera ndabizi kuko bajyaga bafata abakobwa kungufu ninaho biciye mubyara wanjye bamutumye umuhungu wajyaga mukigo cyabo witwaga Juma akajya ajyayo bakamukora amabiyabo kuko baribaramumenye ko ari umututsikazi bukeye agiye yo ntegereza ko agaruka ndaheba nyuma menya ko ngo bamwishe ninabo ninterahamwe bari bari kuri barier y’i rubengera bahiga umututsi wese wihishe muba hutu bahunga.
aha barahakura amakuru afatika kuko aba babourgoumestres bari abantu ba hafi b’ibyakorwa muri jenoside, byanze bikunze uruhare rw’abafransa rugiye ujya ahagaragara, ahubwo ubufransa bwitegure uko bugiye kubyitwaramo
Wenda mwari no guhamagara abafunze bahakana uruhare rw’abafransa muri Janoside, noneho mukazabihuza ,mugakora indi raoporo. Gusa ndabona raporo zimaze kuba nyinshi kandi ntacyo zimariye abacitse kw’icumu!!!
Hali ibindi bimenyetso mukeneye hali inkuru mfite yerekeye abafransa nuruhare rwabo
Ariko kuki mutavuga abazayirwa cyangwa ababiligi? Nta munsi numwe ushira batavuze Twagiramungu,FDLR,France Kongo, Nyamwasa.Ibibishobora kuba bihatsikintu
ni hatari
ese ngo ni kagabo abantu bbaravuga ibyo b anyuzemo kandi ndizerako aho bagiye bavuga hose utari uriyo buretse kubyumva kuki wumva umuntu umwe ngo ni uko yavugiye kuri BBC , ukumva yarusha ukuri abari bibereye kuri terrain babinyuramo, ese muzemera ryari? ngo baratoranyije , haters will die of heart attack , naho kwigira abahakanyi byo ntaho bizahagera , ukuri kwabafaransa kuzajy ahagaragara kandi nabo erega barakuzi niba se koko ibi ari ibinyoma nkuko uri kubivuga ,kuki abafaransa bo batiregura?
mwe ntimuzi aba fransa barashaka kongera ku tujijisha tugirengo baradukunze rero,
Bariya bantu bane, Bemeriki, Mwamini, Isaac na Jean Bizimana ndabazi neza, nanze kubashyira hanze. Ntimugashake gukanga abantu, muri 1994 natwe twari mu Rwanda tuzi ibyahakorewe. Igituma nabohereje ku kiganiro cya Kanyamibwa ni ko avuga ibyo azi neza, urugamba yararurwanye ndetse hélico ye inkotanyi zarayirashe ariko we ashobora kurokoka. Amateka atagoretse azafata benshi bashaka kuyakurura bishyira. Abafaransa mu Rwanda ntabwo bigeze barenga 300 uretse muri opération turquoise. Iyo abafaransa bashaka kurwanya inkotanyi baba barazanye abasirikare benshi bagera nko 3000, inkotanyi ntizari guhita zitsindwa kuko zari zishyigikiwe na coalition nini: Uganda, Tanzanie, Burundi, Burkina Faso, Mali, Erythrea,Ethiopia,USA, UK, Canada, Israel n’abandi ntarondoye. Ahubwo intambara ya kane y’isi iba yararose muri kariya karere. Abafaransa ntibashakaga ko hagira uruhande rutsinda. Mu bantu bahatiye abantu kujya ARUSHA abafaransa bari abambere, ntibakamenye ko byose byari cinéma, nta ruhande na rumwe rwemeraga Arusha, Habyara yari yizeye ko azatsinda amatora, naho Kagame we yabonaga atazigera atsinda amatora.
Comments are closed.