UNDP ishyigikiye ingamba zikaze z'umutekano za Leta y’u Rwanda
Mu gihe habura umwaka umwe ngo igihe umuryango mpuzamahanga zo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi kirangire, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Rwanda riratangaza ko ryishimira ibipimo by’u Rwand amu kwesa intego z’ikinyagihumbi kandi ngo ushyigikiye ingamba zo gukaza umutekano Leta yafashe kabone n’ubwo ngo haba hari ibindi bihugu bitabishyigikiye.
Umwaka utaha wa 2015, nicyo gihe Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu biwubarizwamo byari byihaye kugira ngo bibe byesheje intego z’ikinyagihumbi zigamije guteza imbere ubukungu bw’ibihugu ariko bukanazamukana n’iterambere ry’abibituye, imibare ikagaragaza ko iki gihe kizarangira nibura intego eshanu mu ntego umunaini zitagezweho bishimishije.
Nyuma yo kubona ko ikibazo cy’umutekano mucye aricyo kiza ku isonga ry’ibyatumye izi ntego z’Ikinyagihumbi (MDG) zitagerwaho neza, ubu Ujuryango w’Abibumbye watangiye gutegura izindi ntego zigamije kurinda ibyagezweho no gufasha ibihugu bikiri inyuma kuzamuka (SDG).
Intego y’Imiyoborere myiza ikubiyemo n’ibijyanye no kwimakaza amahoro, umutekano no kurinda amakimbirane ni imwe mu ntego nyamukuru izaba iri mu ntego nshya zizayobora Isi nyuma ya 2015.
U Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu bibazo byinshi ariko kimaze no kugera kuri byinshi mu iterambere ni kimwe mu bihugu bitanu (5) bizakusanyirizwamo ibitekerezo by’uko iyi ntego nshya yo kurinda mu buryo buramye ibyagezweho yashyirwa mu bikorwa yagerwaho, ibyo bitekerezo nibimara gukusanywa bizatoranywamo ibikora umurongo mugari ibihugu bizagenderaho mu gucunga umutekano, amahoro no kurinda amakimbirane.
Schadrack Dusabe ushinzwe umushinga w’iterambere muri UNDP mu Rwanda, avuga ko kuba UN yaratoranyije u Rwanda rube arirwo rutanga ibitekerezo by’uko iyi ntego yazashyirwa mu bikorwa ngo ni ukubera icyizere n’inararibonye mu miyoborere myiza rufite.
Dusabe avuga ko inararibonye y’u Rwanda ishingira ahanini kubyo rwagezeho kubera umutekano rufite.
Ati “Ingamba zifatwa kugira ngo habeho kwimakaza amahoro n’umutekano cyane cyane bikozwe na Leta y’u Rwanda bizagaragara ku Isi yose ko ari ingamba koko zihamye kandi n’abandi bashobora gukoresha, wabyemera ubungubu wabyanga amaherezo bizagaragara.”
N’ubwo hari impungenge ko umutekano n’amahoro bizagorana kuboneka muri Afurika no mu burasirazuba bw’Isi kubera inyungu ibihugu bikomeye bikura mu kuhateza umutekano mucye.
Dusabe avuga ko afitiye icyizere ko iyi ntego izagerwaho kuko ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda aribyo bizatanga imirongo migari izagenga iyi ntego binyuze ku cyiswe “Inclusive dialogue” kigamije guha ijambo abaturage bose bo ku Isi kugira ngo bagaragaze Isi y’Ejo bifuza uko yaba imeze.
Dusabe kandi asanga n’ubwo impungenge z’uko iyi ntego nshya itagerwaho ari nyinshi kimwe n’uko na MDGs zitagezweho, ngo abantu bakwiye kuyibona mo ibyiza aho kuyibona mu isura y’ikibi n’ibihugu by’ibihangange ari nabwo igitangira.
Umuryango “United Nations Association-Rwanda (UNA)” ushinzwe kumenyekanisha imikorere n’ibikorwa by’umuryango w’Abibumbye uvuga ko nibura intego eshatu muri umunani (8) ibihugu byari byihaye arizo zishobora kugerwaho nabyo bishobora kutaba 100%.
Celine Mukamurenzi, umuyobozi wa UNA-Rwanda wungirije avuga ko u Rwanda ruza mu bihugu 22 ku Isi bifite ibipimo biri hejuru kuri buri ntego uko ari umunani.
Umuryango w’abibumbye uvuga ko imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye u Rwanda rubigeraho ari umutekano uhamye, mu gihe usanga ibihugu byashegeshwe n’intambara n’ibibazo by’umutekano mucye bifite ibipimo bito mu kwesa intego z’ikinyagihumbi.
Vénuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
erega nubusanzwe umuti urarura cyane! ingamba zikaze nizo zigomba gukoreshwa kugirango umutekano w’iigihugu ukomeze ucungwe nushaka kuwuhungabanya abone ibihano bikaze bibere abandi urugero, uwo muyobozi wa UNDP azi ubwenge rwose kuko ntabwo dushobora kugera ku ntego zikinyagihumbi nkuko twabyiyemeje tudafite umutekano ndetse usesuye.
Erega ba rusahurira mu nduru ba mbere ni abazungu; hari umutekano se iriya miryango yabo mubona ku isi yose yakora iki? Ntibakunda rero igihugu kitarimo akavuyo, iyo ukora ibishoboka mu kukirinda bavuga ko uri umunyagitugu, ko nta bwisanzure n’ibindi. Ikibazo ni uko benshi muri bene wacu batabyumva, bagashukwa ko bashyigikiwe, ko ari impirimbanyi za demokrasi, kumbi nta habari ku nyungu bakoreshwamo. Biteye agahinda cyane.
Umutekano ntibivuze gushorearabantu nimbunda.Umutekano uhamye nabantu bishyirabakizana bakavugibyo batekereza nta nkomyi.Gupfukirabanabantu nibyo bituma bamwe biheba bagatezumutekano muke.Kubarasa, kubafunga ntacyo bikemura ahubow bituma biyongera.Ngo la violence attire la violence.
ntiwumva se ko hari ababona ko ibyo tugezeho ari ingenzi, ntituzatezuka mu gucunga umutekano w;igihugu cyacu kuko nitwe tuzi inyungu zawo
kukibazo cyumutekano rwose, ndumva atari na ngombwa ko abantu bagira ibyo bashyigikira, njye nemeranya na President ikiri ngombwa cyose ngo umutekano wabanyarwanda miliyoni 12 ugerwweho kizakorwa, UNDP ibyo ivuga rwose nibyo ni ngombwa ko umutekano ukazwa ngo iterambere twifuza rigerweho.