Digiqole ad

Kirehe: Barashinja abayobozi ‘gutekinika’ babashyira mu byiciro by’Ubudehe

Abaturage bo mu kagali ka Nyagasenyi Umurenge wa Gahara mu karere ka Kirehe  Iburasirazuba barashinja ubuyobozi bw’akagali kabo kwicara bakishyirira  abaturage mu byiciro by’ubudehe bashaka (ibyo bita gutekinika)  bagamije kwesa imihigo ku kigero cyo hejuru. Ubuyobozi bw’akagali ka Nyagasenyi burabihakana. Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba arihanangiriza abayobozi mu nzego z’ibanze ko umuntu wese uzafatwa akora ibyo yitwaje imihigo azabiryozwa ndetse ko agiye kwikurikiranira iki kibazo ubwe.

Aho batuye iwabo mu cyaro mu kagali ka Nyahgasenyi, bamwe binubira ko bashyizwe mu byiciro by'ubudehe bahitiwemo n'abayobozi
Aho batuye iwabo mu cyaro mu kagali ka Nyahgasenyi, bamwe binubira ko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe bahitiwemo n’abayobozi

Akagali ka Nyagasenyi ni akagali gaherereye mu gice c’icyaro mu murenge wa Gahara, abahatuye abenshi muri bo ni abahinzi.

Umuseke wabasanze ku mihana batuyeho  ahari amazu aciriritse cyane babwira umunyamakuru ko bababajwe no kuba abenshi muri bo barashyizwe mu kiciro cya gatatu, gishyirwamo abifashoboye, kandi nta bushobozi bafite ngo batunzwe n’ubuhinzi buciriritse.

Umwe muribo twaganiriye w’imyaka 57 ati”Nkanjye ubu banshyize mu kiciro cya gatatu bashingiye kuki koko ? Ndeba nawe. Ubu wowe amaso ntaguha?! Twararenganye nibadutabare kuko  ba Gitifu baraturenganya cyane”.

Bavuga ko ubuyobozi bw’Akagali ka Nyagasenyi bubashyira mu kiciro cya gatatu ku ngufu ‘batekenika’ kugira ngo ngo babashe kwesa imihigo ku kigero kiza berekana ko abaturage bayobora ari abakire.

Bavuga ko iki gikorwa mu kagari kabo cyasubiyemwo inshuro eshatu bikorwa n’abaturage ubwabo bikarangira, nyuma Umuyobozi w’Akagali ngo yakoranye inama mu mwiherero we n’abayobozi b’imidugudu n’abakarani b’ibarura abategeka guhindura amafishi aho abenshi mu baturage bahise bisanga mukiciro cya gatatu.

Ikiciro cya mbere cy’Ubudehe gishyirwamo abaturage badafite aho baba (inzu), babona ifunguro mu buryo bugoye, babona ibikoresho by’ibanze gusa nk’isabune, peteroli, umunyu n’imyambaro mu buryo bugoye. Ikiciro cya kabiri gishyirwamo ufite inzu abamo cyangwa ubushobozi bwo kuyikodesha, ubona ibyo kurya kenshi, afite akazi akorera abandi, cyangwa abakozi ba nyakabyizi. Ikiciro cya gatatu kijyamo umuryango ufite umuntu ukorera Leta cyangwa yikorera, abahinzi borozi basagurira isoko, cyangwa bakora ubucuruzi buciriritse. Ikiciro cya kane gishyirwamo kenshi abayobozi b’ibigo, b’inzego za Leta, b’amasosiyete n’abandi bafatwa nk’abishoboye ku rwego rwo hejuru.

Ubuyobozi bw’akagali ka Nyagasenyi burahakana ko ibi bitabayeho ngo ahubwo abaturage ubwabo nibo bishyize mu byiciro by’ubudehe.

Twagirimana J. Damascent ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka kagali ati “Icyo ni ikinyoma rwose cyambaye ubusa! Ntamuyobozi wahatiye umuturage kujya mukiciro runaka”. Gusa ntasobanura impamvu abaturage ubu binuba.

Gerard Muzungu Umuyobozi w’akarere ka Kirehe ku murongo wa Telefone yabwiye Umuseke  ko adashobora kugira icyo adutangariza kuri telephone ngo cyeretse umuntu amwisangiye ku biro bye. Itegeko rigena itangwa ry’amakuru rinyuranya n’ibi kuko rigena ko ushaka amakuru ku buyobozi ari we ugena uburyo ayahabwamo.

Gusa ariko Umuyobozi w’intara y’u Burasirazuba Odette Uwamaliya  we yabwiye Umuseke kuri Telephone ko ntamuyobozi wemerewe gushyira abaturage mu cyiciro cy’ubudehe kuko abaturage ubwabo aribo bemerewe kubyikorera.

Goverineri Uwamaliya yihanangirije abayobozi mu karere ka Kirehe bavugwaho kwitwaza kwesa imihigo bagahimba  ibitari byo bashyira abaturage mu byiciro by’ubudehe .

Ati “Aho hantu bivugwa turaza gukurikirana turebe uko bimeze. Reka nkubwize n’ukuri nta muhigo dufite wo gushyira mubyiciro by’ubudehe. Uwo muhigo ntawo dufite ndagira ngo mbikubwire nk’umuyobozi w’Intara nibashake ikindi bitwaza ariko bikwitwaza imihigo kuko ntaho bihuriye. Tugiye guhita tubwira abayobozi muri Kirehe bamanuke icyo kintu bagikurikirane”.

Goverineri yongeyeho ko aba baturage bafite ibyo bibazo bashobora kwitabaza ubuyobozi bw’Intara bukabafasha.

Mu mwiherero wa 12 w’abayobozi bakuru b’igihugu uherutse kubera i Gabiro muri iyi Ntara Perezida wa Repulika yaragarutse ku muco mubi wa bamwe mu bayobozi wo guhimba amaraporo hagamijwe kwiyerekana neza.

Mu karere ka Kirehe Iburasirazuba
Mu karere ka Kirehe Iburasirazuba
i Nyagasenyi, mu murenge wa Gihara  mu karere ka Kirehe
i Nyagasenyi, mu murenge wa Gihara mu karere ka Kirehe
Aba baturage bashyizwe mu kiciro cya 3 cy'ubudehe ariko ntubabyishimiye nagato.
Aba baturage bashyizwe mu kiciro cya 3 cy’ubudehe ariko ntubabyishimiye nagato.
Nyiri iyi nzu nawe yashyizwe mukiciro cya 3 cy'ubudehe!
Nyiri iyi nzu nawe yashyizwe mukiciro cya 3 cy’ubudehe!

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • La plupart des institutions gvtales font ces genres techniques pr leurs propres intérêts. Spécialement dans ces puritures soit disant “instituions juridiques”.

  • La plupart des institutions gvtales font ces genres de technicité pr leurs propres intérêts ou couvrir leurs sales images. Spécialement dans ces puritures soit disant “instituions juridiques”.

  • Iyi ni vision 2020 doreko hasigaye imyaka 3.Ngaho abashaka guhindura itegeko nshinga muri 2017, nshaka kumenya ibyo bazaba bashingiyeho.Abantu bose bavugako Kigali isukuye ariko murebe iyo uharenze ukagera mu cyaro.

    • Ibyo ntaho bihuriye. Twunganirane gukemura iki kibazo naho ib’isuku nta banga ni ubwambere abaturage bameze kuriya ubasanga bambaye inketo, n’aho bicaye kandi urahabona ko hari isuku. isuku ya kirehe siyo ya Kigali kuko n’ibikorwaremezo byaho biratandukanye.

      • Ruziga,uri umushinyaguzi!

  • Tureke gutekinika. Twemere ko abanyarwanda hafi ya twese (95%) turi mu cyiciro cya 2 n’icya 1.

  • Ngo muri 2020 abanyarwanda 70% bazaba bafite amashanyarazi Abo ba semuhanuka bakongera bâti 90% bazaba batunzwe n’ubundi bukungu butari ubuhinzi.bati universite zo mu Rwanda umwaka umwe zitanga dipolome ziruta izo u Rwanda rwatanze kuva rwabona ubwigenge.Ibinyoma nk’ibyo biranyagisha.

  • Muzanyarukire no mu KARERE ka KAMONYI kamaze kuba aka kabiri mu rwego rw’igihugu mu kwesa imihigo incuro zirenga ebyiri .Ngiyo VISION 2020.!!!!!.

  • erega mwa bantu mwe vision ni vision nyine ntibivuzeko ibyo wateganyije ariko ubigeraho byose kuko hari ubwo wabigeraho,cg ntubigereho cg ukanabirenza,rero ntimwumveko hari aho twaba dutsinzwe,kuko burya ni byiza kugira intumbero yo kumanura ukwezi kuko niyo utakugezeho umanura inyenyeri cg igicu,ariko iyo utumbereye kugera mubushorishori bw igiti gusa,ushobora kitahagera ugahagama ku ishami rya mbere gusa.ubwo se urumva arihe kure?si ukumanura igicu aho guhera ku ishami rya mbere gusa? rero courage dukomeze dukorere iyo vision niyo tutabigeraho byose tuzakomeza mugihe cyose Imana ikidutije ubuzima

    • yego rata. ubwo se abantu bazatinya kugira intego ngo baratinya ibicantege bidafite icyo bimaze bitegereza gutamikwa bitagaragaza uruhare rwabyo ahubwo kunenga gusa nkaho leta itamika abicaye. Umunyamakuru yakoze akazi ke k’ubuvugizi kugirangi ikibazo kimenyekane abafite icyo babikoraho babikore. wowe niba ukeka ko yayikoreye impfabusa (ibigarasa) waaapi.

  • Ruhira …,bravo.

    Dufite abandi baturarwanda benshi nkawe bumva nkawe ibintu byaba umudiho.

    Umva rero mwe mwese musa nka batitaye ku byiza biranga u Rwanda rwubu…, ni mutemera iterambere tugeze ho muzaribonacg mu ryumve kuko rirahari.

    Ikibazo ni bakeya nkamwe bakora amakosa atudindiza nkayo umuntamakyru avuze kuko abayobozi bose s’abana ba HE Kagame ngo bakore nkawe harimo ababi badindiza igihugu nkuku namwe mumeze.
    Ariko nti bizaca intege abifuza u Rwanda rwiza tuzakataza nubwo byazasaba inzira igiye tuzayinyura mo.

  • Wowe Kimbogo na Kabanda muzi icyo vision bisobanuye????
    Mukure aho amatiku.
    Kandi niba mutishimiye ibyo igihugu cyacu kigeraho mukivemo mujye aho mwishimiye??

  • Ejobundi sinzi ministre waruri kuvugako abanyarwanda bishimiye uburyo bashyizwe mu byiciro by’ubudehe.

  • kirehe nanjye nihonkorera ibyobariya baturage bavuga nibyo nkomumurenge wagatore ebenshi nanonye arikiciro cya3abakire nabakene ngonukwesimihigoda iyimihigo dore kizadukoraho twe tubanda rugufi

  • ntabwo muzi uko mumurenge wa Gahengeli-Rwamagana uko Gitifu DAVID yabijambije!

  • Erega nibakore ibyo bagombaga gukora aho gukomeza kubizambya batekinika kko byagaragaye ko biha amakuru atariyo abadukorera igenamigambi. Rwamagana yakagombye kuza muzammbere kko ifite base. Arko……!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish