Digiqole ad

Ngoma: Ku munsi wabo, Abagore basabye ko Itegeko Nshinga rihindurwa

08 Werurwe 2015 – Iburasirazuba mu karere ka Ngoma kuri stade ya Cyasemakamba niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’igihugu. Uwavuze mu izina ry’abagore muri uyu muhango yavuze ko bifuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa Perezida Kagame akongera gutorerwa indi manda.

Itsinda ry'abagore ba 'Mutima w'urugo' biyerekana kuri stade Cyasemakamba
Itsinda ry’abagore ba ‘Mutima w’urugo’ biyerekana kuri stade Cyasemakamba

Uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Kibungo waranzwe n’akarasisi k’abagore bagize amashyirahamwe atandukanye mu turere rwa Ngoma, Kirehe, Kayonza na Rwamagana bari bateraniye aha.

Umushinga Imbuto Foundation wahembye abana b’abakobwa bo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma ahagaragaye abatsinze mu rwego rwa mbere mu gusoza amashuri abanza n’ayisumbuye. Aba bahembwe ibihembo birimo za mudasobwa zigendanwa n’ibindi.

Gusa mu mirenge 35 iri mu igize iyi Ntara ngo nta mwana wahabonetse watsinze ku rwego rwa mbere (rwo hejuru) ikizamini gisoza amashuri yisumbuye. Ibintu bavuze ko bibabaje.

Muri uyu muhango umushyitsi mukuru yari  Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wari kumwe na Minisitiri w’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa, Olivier Rwamukwaya umunyamabanga muri Minisiteri y’uburezi na Lamin Manneh umuyobozi w’imiryango yegamiye kuri UN mu Rwanda.

Ubwo bari bahawe umwanya, uwavuze ahagarariye amashyirahamwe y’abagore yavuze ko bashimira Perezida Kagame wabahaye umwanya ukomeye, agaciro n’iterambere.

Egidia  Mutuyemariya uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Rukira  wawuze ahagarariye abitwa ba ‘Mutima w’urugo’ ati “Turagutumye (Minisitiri w’Intebe) utubwirire Perezida wacu ko nta kintu kidahinduka kandi Itegeko Nshinga rishyirwaho natwe abaturage, turifuza ko iriya ngingo (101) ihinduka tugasaba n’abadepite bari hano kutubwirira bagenzi babo bagatora kwemera ko Itegeko Nshinga rihinduka.”

Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda ivuga ko “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe”.

Atagnira ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko agiye kubatumikira. Ati “Ibyo mwantumye byose kuri Perezida ndabimubagerezaho.”

Minisitiri w’Intebe mu ijambo rye yagarutse ku bibazo bimwe byavuzweho nk’ikicuruzwa ry’abana b’abakobwa aho yasabye ko abayobozi bose bagishyiramo ingufu ntikizongere kugaraga kuko ngo abakarengeye bakabarera abo bana ari bo babacuruza.

Minisitiri w’Intebe yihanije akandi abantu bakuru bashukisha abana b’abakobwa amafaranga bakabavana mu ishuri cyangwa bakabasambanya.

Nyuma y’uko hagaragajwe ikibazo cy’uko hari abana birukanwa ku mashuri abanza kuko imiryango yabo itabasha kubona amafaranga yo kwishyura ifunguro ryo ku ishuri, Minisitiri w’Intebe yasabye ko umwana w’umukene adakwiye kwirukanwa ku ishuri kubera gusa ko yabuze amafaranga yo kwishyura ifunguro.

Ati “Twumvikanye n’abayobozi ko nta mwana ukwiye kongera kwirukanwa ku ishuri kubera iyo mpamvu.”

Muri uyu muhango habayeho igikorwa cyo guha inka abagore mu rwego rwo korozanya ku bazibonye mbere. Amatsinda y’abagore 600 bo mu karere ka Ngoma bahawe inkunga yo kubafasha mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Lamin Manneh, Olivier Rwamukwaya, Oda Gasinzigwa, Anastase Murekezi na Odette Uwamariya nibo bari abashyitsi bakuru
Lamin Manneh, Olivier Rwamukwaya, Oda Gasinzigwa, Anastase Murekezi na Odette Uwamariya nibo bari abashyitsi bakuru
Abana b'abakobwa babaye aba mbere mu bizamini bya Leta babihembewe
Abana b’abakobwa babaye aba mbere mu bizamini bya Leta babihembewe
Akubise amaso inka ahawe muri gahunda ya Gira Inka byamurenze ajya hasi
Uyu mukobwa ufite ubumuga amurikirwa inka yahembwe
Abayobozi bakuru bamushimiye umuhate we watumye atsindira neza kujya muri Kaminuza, yahembwe inka na mudasobwa igendanwa
Abayobozi bakuru bamushimiye umuhate we watumye atsindira neza kujya muri Kaminuza, yahembwe inka na mudasobwa igendanwa
Abagore batanga ubutumwa bw'uko bifuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa
Abagore batanga ubutumwa bw’uko bifuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma  

46 Comments

  • hahahaha

  • Itegeko nshinga ngo rihinduke harya? Mukomeze mwikubire umugati wigihugu, abantu benshi mu gihugu nta kazi bagira, ubushomeri bumeze nabi, oya pe tureke kumera nka congo, burundi nibindi bihindura utegeko nshinga hakavuka imvururu. Nta kindi gituma abaperezida bahindura itegeko nshinga uretse inda nini no gushaka gukomeza kwigwizaho imitungo. Aba civile hose leta zitubeshyera ko ari twe twahinduye itegeko nshinga ariko mu byukuri sitwe dutora, wabitora utabitora ibisubizo biza bivuga ko ryatowe. Gusa mugore nkubwire ibyo urabivuga kubera umugati udashaka gutakaza ariko urebe inkurikizi zizaba ku bana uzaba usize barwanira ubutegetse kuko guhindura itegeko nshinga nukuraga umuntu umwe, inshya rimwe kugundira ubutegetsi

    • Uravuga ukuli. Aba ni abashaka kukgumya kurya!

      • ko muba mwabategetse kubivuga se babuzwe niki.

  • Ikindi abantu bagomba kwibuka ni uko PK yakoze imirimo yashinzwe nígihugu! Kuvuga ngo yabahaye ibi nibi ibyo nibyo yali ashinzwe. Igihe nikigera cyo gutanga ubutegatsi, azabutange. Naho iby amanda ya gatatu, ni uguhuguza.

    • Komini Kinyamakara ndayizi.

  • Aliko se icyo atakoze nikihe twe tubona ibyakozwe ali indashyikirwa kandi hali nibindi tumutezeho …iryo tegeko nilihinduke ryose .naho mwe muvuga ibyo mushaka muharabika birabareba …nibarihindure….ntabwo tugendera kubyabandi twe dufite ibyacu kandi byiza …

    • Nizereko Kinyamakara ibyo yanditse wabisomye ukanabitekerezaho.Niba mufite ibyanyu mubifite kw’isi yanyu ku kirwa cyanyu mwenyine? Harya mubyo RPF yarwaniraga itangiza intambara demokarasi ntabwo yarimo? Kayibanda yazize iki? Habyarimana nawe yazize kutagenda muri 1988.

  • Uyu munsi ni abagore, ejo ni urubyiruko ejobundi abamotari … Ntibizakunda igihe cyose Amerika na UK bitabikozwa. Muri Afrika ingufu zigushyizeho (US, UK) ni zo zigukuraho, mureke kwitwaza abaturage.

    • ikibazo nuko batanagukuraho neza! iyo abazungu baguhaze, barakureka imbwa zikakurya

    • Wenda ibi byo gutekinika ni UK, an USA byabigiriyemo inama RPF! Who knows?

  • Ntaguhindura,harigihe hazajyaho ukora ibirenze,muzehe ibyo yakoze turabishima,kandi ninshingano yarahiriye,mwe rero mubibona nkaho arimpuhwe

  • Ibi ubundi abasesengura politiki batangiye kubivuga muri 2013.Bavugako bazatangira gushyira abantu mu mihanga 2014 irangiye, hakazakurikiraho imyigaragambyo rusanga isaba ko itegekonshinga rihinduka.Ibi bihe nibyo turimo rero.Turabeshya nde? niba turetse kwibeshya ubwacu?

  • Ariko iyi nkubiri yo guhindura itegeko nciga muri gutera mubaturage ihatse, mureke arangize mandat twamutoreye, hayuma nwe zubahiriza itegeko ncinga , ibyo by’Imico yo kuguma kubutegetsi ntawe ubishyigikiye na gato. Mujye mureka kuturangaza, PK yakoze byinshi byiza, ariko niba kugeza ubu igihe amaze atuyobora tutabasha kubona umusimbura ni failure nini, ntanaho twaba tugana. Murakoze

  • mwitondere ibyo muvuga sha aho abazungu bagerageje kuzana amaheru yabo ngo ni demokarasi tuzi aho bibageze muretse kwirengagiza, bakuyeho Kadaffi ngo yagundiriy ubutegetsi none Libya yabaye indiri yibyihebe,Saddam bamukuyeho ngo ngaho Iraq ibone demokarasi none ISIS ibyihebe kabutindi murebe aho biyigeze none rero nshuti zanjye abashomeri bo no muri amerika babayo yewe n’i burayi muge mubaza cg murebe amakuru.

    Icyo nababwira ibyo HE P.K yakoze kuva yajyaho ndabizi ariko undi wajyaho sinzi ibyo yakora so njye nahitamo ko yagumaho kuko byibura je sais ses ACTIONS kugeza ubwo azatubwira ko ananiwe naho ibyo muvuga ngo “gukora neza nibyo yatorewe ” YES nibyo BUT ntimwirengagize ko hari abatorwa kandi ntibagire icyo bakorera abaturage so niba akora neza THEN WHY do u want him to leave?

    Museveni niwe wabivuze neza ati: “sinasigira igihugu cyanje imbwebwe!!”

    VIVE H.E Paul K.

    • Abo bazungu uvuga batizwa umulindi n’abanyafurika.Reba uwo Kagame uruhande yarariho icyo gihe Kadhafi bamurasa.Yarashyigikiye ko araswa yabaye perezida wa 2 ubishyigikiye muri africa nyuma ya Wade wo muri Sénégal.

    • Ni ukuvuga ko abagande barenze miliyoni 37 ari imbwebwe noneho??!! Jye sinabihamya. Ni gute umuntu yaba ariwe “KAMARA” mu mamiliyoni aba ayoboye? Ese kuba abo bapresident bamaze imyaka ingana kuriya ntawe batoje ngo abasimbure, ibyo twabyita ubutwari cg gukunda igihugu? Nabyo ndahamya ko atari byo. Ntimugafate abantu nk’injiji.

      • Museveni arashaje. Nonenho yadukanye ingofero ingana umutwaro. Ni nka cya gikoni cya Mobutu!

    • Wowe wiyita Qween ubwo uzi ibyo uvuga koko? Urashyigikira igitugu mu buyobozi nkana? Wigeze wumva ku isi umuntu kamara? Iyo ukoze neza urabishimirwa kandi ukanabitoza abazagusimbura. Igihugu si umurima w’umuntu ku giti cye ashobora kugabira uwo ashatse! Abo ba Museveni kimwe n’abandi nkawe (Mugabe, Biya, Nguesso etc.) utanga ho urugero ni abasaza b’inda mbi batakigendana n’ibihe bumva ko barekuye ubutegetsi imbwa zabarya; maze bagahora babeshya isi yose ko nyuma yabo nta wundi washobora kuyobora igihugu nk’aho bo bavukanye imbuto yo gutegeka!

  • Ubujiji sikintu.

  • Kubeshyera abaturage, gusa gusa. Ese ubundi baritoye bataziko mandat zitagomba krenga 2?

    • Kagame ndazi yuko yabaye i Burndi azi neza umugani baca natwe dukwiye kugenderaho nk’abaturanyi babo bagira bati: Umugabo ahindukira m’ubusaswa(uburili) aliko ntahindukira kwijambo, rero Kagame niyibuke koyaturahiriyeko azarinda itegeko nshinga uko ryanditswe.None dore aryahuye abagore ngo nibasabe ko rihinduka, umunyarwanda nawe yagize ati;URUVUZE ABAGORE RUVUGA INGONGO Y’UMUHORO! uzaba akiriho azababwira.

      • Bwenge nongereho Buke! Ubwo nanjye nagucira undi ugirango: ” UKURUSHA UMUGORE AKURUSHA URUGO!

        Iyo ni “IngengaGender”; mu gifaransa baravuga ngo ” L’academie n’a qu’à s’ y prendre!”

  • Ikizakurikira iyi nkubiri muzagitegeshe abiri. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo inda nini yishe ukuze. Nababwira iki!

  • Duharanire ko FPR ikomeza kugirango gahunda z’iterambere zikomeze ariko duhindure umukandida. Ibyo guhindura ingingo z’itegekonshinga tubireke kuko ni umutego amahanga ategereje ko tugwamo.

  • Maze iminsi kurikira ibitekerezo bitangwa m binyamakuru kuguhindura itegeko nshinga. Ku ngingo yokongerera umukuru w’igihugu uruhushya rwo kuyobora Manda ya gatatu. Ariko iyo ndebye uko inzego z’ubuyobozi ubwo hejuru MU Rwanda zibyifatamo wagirango ntizumva ko ikibabaje abaturage twebwe. Ubu turi mugihirahiro turatabaza ariko ubutabazi bwatinze kutugeraho. Reka nkoreshe urugero rworoshye iyo amahindu aguye agasenya amazu abaturage nti dusinzira, cg amapfa ya teye na nabyo ni uko. Ariko iyo ihumure riturutse I bukuru intumwa za Leta zigatanga ikizere nubwo amapfa atashira cg ngo ibyangiritse bigaruke ijambo ry’umuyobozi rigarura ikizere, tukongera imbaraga zo gukora tugatekereza ni icyakorwa ejo maze ubuzima bugakomeza.
    Ibi ntaho bitaniye ni impuruza dutanga buri munsi ahantu hose MU mahuriro. Turashaka ikizere cy’ejo hazaza kandi kiraboneka.
    Abaminisitiri bakuriwe na nya kubahwa Murekezi ni muterane mufate umwanzuro mwemeze umushinga w’ibyifuzo by’abaturage, banyakubahwa abadepite namwe mutore uwo mushinga. Bityo tuzumva ko muri kumva impuruza zacu, erega iyo niyo demokarasi.

  • Maze iminsi kurikira ibitekerezo bitangwa mu binyamakuru kuguhindura itegeko nshinga. Ku ngingo yokongerera umukuru w’igihugu uruhushya rwo kuyobora Manda ya gatatu. Ariko iyo ndebye uko inzego z’ubuyobozi ubwo hejuru MU Rwanda zibyifatamo wagirango ntizumva ko ikibabaje abaturage twebwe. Ubu turi mugihirahiro turatabaza ariko ubutabazi bwatinze kutugeraho. Reka nkoreshe urugero rworoshye iyo amahindu aguye agasenya amazu abaturage nti dusinzira, cg amapfa ya teye na nabyo ni uko. Ariko iyo ihumure riturutse I bukuru intumwa za Leta zigatanga ikizere nubwo amapfa atashira cg ngo ibyangiritse bigaruke ijambo ry’umuyobozi rigarura ikizere, tukongera imbaraga zo gukora tugatekereza ni icyakorwa ejo maze ubuzima bugakomeza.
    Ibi ntaho bitaniye ni impuruza dutanga buri munsi ahantu hose MU mahuriro. Turashaka ikizere cy’ejo hazaza kandi kiraboneka.
    Abaminisitiri bakuriwe na nya kubahwa Murekezi ni muterane mufate umwanzuro mwemeze umushinga w’ibyifuzo by’abaturage, banyakubahwa abadepite namwe mutore uwo mushinga. Bityo tuzumva ko muri kumva impuruza zacu, erega iyo niyo demokarasi.

  • Urujya kwica imbwa ruyiziba amatwi.Abifuza ko Perezida Kagame ava ku butegetsi kandi yaragishoboye iuyobora neza u Rwanda ni babandi bakoze ibara muri 1994 barangije bayabangira ingata bakwira imishwaro isi yose.Igihe cyose bahora bifuza ko u Rwanda rwaba umuyonga kugirango ikimwaro n’icyasha cya jenoside bakoreye abatutsi gisibangane.Turabizi mwanga Perezida Kagame kuberako yabanesheje ariko mu mitima yanyu muramwemera nka Perezida kuko yabahesheje agaciro kandi muri abicanyi.Yabagiriye impuhwe nka Perezida w’umubyeyi none ngo ntimumushaka? Reka azavuge ko abivuyemo maze muzarebe!

    • nkubwo utanze uwuhe muganda koko? Uribasira abanyarwanda bamwe ubatera ubwoba ngo ntibakagire igitekerezo bazahore ari ibicibwa kandi bacecetse?Ese ko usa nuvuga ko hari abafite ubuzima kubera impuhwe? Reka burya umuntu abaho kuko Immana ibyemeye ntabwo ari impuhwe afitiwe n’abo babana.Iyo igihugu ari republika kiba kigomba kugena uburyo abantu basimburana kubutegetsi, bikajya mw’itegeko nshinga. Bitabaye ibyo rero nitwerure tuvuge ko uzajya ayobora uRwanda azajya avaho ananiwe bigire inzira, twe kujya duhora mumatora tuba tuzi ikizayavamo kandi bigatwara ibyamirenge byagakoze ibindi.Njye nashyigikira ko RPF itanga undi mukandida, HE akazamubera umujyanama, iterambere rigakomeza.Njye numva ibyo tugeraho bituruka kunama abantu bajya muri RPF, kandi nshyigikiye aho kugirango itegeko nshinga rihinduke bongera mandats ahubwo bareba uko imyaka yagabanywa ikaba 8(Amerika) cg 10(Ubushinwa).Ndakurahiye abantu bifuza kongera mandats; nabadashaka kuzatakaza imigati yabo nkuko hari ababivuze haruguru.

  • Yampaye inka! Sibwo abagore barikocoye? Uwapfuye yarihuse koko!

    • hahahahh winsetsa man

  • Bwana Tubanambazi, reka kuyobya abantu. Abumva ko itegekonshinga ritahindurwa ntabwo bivuze ko ari abanga cyangwa barwanya Perezida Kagame.Oya rwose. Niba banahari baba ari bakeya.

    Gushaka ko itegekonshinga ritahindurwa ngo tumuhe mandat ya gatatu, ntabwo ari ukumwanga, ahubwo ni uguhama ku mahame twiyemeje kugenderaho no kuyubaha. Ni ugushyigikira umuco wo kubaha amategeko abanyarwanda twishyiriyeho kandi tuyumvikanyeho. Ni umuco wo gushyigikira Demokarasi duharanira twese. Ndetse ni no guhesha ishema umukuru w’igihugu mu byo yakoreye kino gihugu byose bimuhesha ishema mu mahando mpuzamahanga. Perezida wacu arubashywe, ntabwo rero twifuza ko haza ikintu kiza gutokoza ishusho nziza ye, kubera abantu babyihishe inyuma ku nyungu zabo kuruta uko zaba inyungu ze.

    Ntabwo Paul Kagame akeneye indi mandat kuko ntawe yayisabye, we azi ko amategeko agomba kubahirizwa kandi agomba kuba intangarugero muri byose. Ababa bifuza kumuvugira ibyo atavuze barashaka kumuvangira. Nibareke igihe nikigera azatwibwirira icyo atekereza.

    Abayobozi bamwe rero barashaka kumukoresha amakosa, barimo barasaba abaturage ngo ni bafate iyambere mu gusaba ko itegekonshinga rihindurwa. Amakoraniro y’urubyiruko n’ayabagore ubu arimo arabisaba, ariko ntabwo ariyo yabyitekerereje ubwayo, ahubwo ni abayobozi babo barimo kubasunika ngo babivuge mu ruhame, ngo kugira ngo abazungu babone ko ari abaturage babyisabira.

    Ubwo se abo bazungu mwababeshya iki, ko bafite za maneko zabo zikurikirana umunsi ku munsi ibibera hano mu gihugu. Ntabwo umuturage yajya kwitekerereza ngo abe ariwe wica itegeko ryashyizweho n’igihugu, birazwi ko ari abayobozi bababwira ngo bagende babivuge. Uretse ko aho bigeze Perezida nawe yari akwiye kubiyama ibyo bintu bigahagarara, bitabaye ibyo bizamwanduriza isura nziza yari afite mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

    Ntabwo abantu bose Perezida yakoranye nabo (kandi ndizera ko bamufatiyeho urugero rwiza) haburamo umwe wamusimbura ngo akomereze aho yari ageze. Niba ntawe uhari byaba ari akumiro, yaba yarigishije intafata n’intamenya.

    • Kariho mwana w’i Rwanda, ntugapfobye ibitekerezo by’abandi. Ntabwo abasaba ko Perezida w’Igihugu cyabo bafitiye ikizere agumaho babibwirizwa kuko bafite ubwenge kandi bashingira ku ntambwe bateye nkuko babyivugira. Nta nubwo wavuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ahemukirwa n’abaturage basaba ko yakomeza kubayobora kuko igihe babimusabiye cyari gikomeye kuruta icyo turimo ubu, ndavuga abamutanzeho umukandida n’abamuhundagajeho amajwi. Ntiyigeze na rimwe abwira Abanyarwanda ko akeneye kubayobora ahubwo yarabisabwe arabyemera. Kongera kubimusaba ni uburenganzira bw’abamubonamo ikizere kuko ubushobozi uvuga ko n’abandi bagira bwo yarabugaragaje. Naho itegeko ryo rishyirwaho mu gihe runaka bijyanye n’ikibazo rigomba gukemura. Kutavugurwa by’itegeko no kudahindurwa ni ikimenyetso cyo kudindira kw’abaturage mu mitekerereze. Itegeko ntiriberaho kuba ingoyi ku barishyizeho. Icy’ingenzi ni impamvu ishingirwaho ngo rihinduke. Byose mu nyungu z’abenegihugu. Tegereza rero wirambirwa cyangwa ngo usuzugure ibitekerezo by’abandi. Niba ufite ukundi ubibona bisobanure neza wenda ahari wagira abagushyigikira.

  • Kagamé yakoze byinshi (bibi n’ibyiza bicye)cyane ku buryo agomba kuba ananiwe .Kumusimbuza undi ni ngombwa.Bariya bagore bakagombye gusaba ko itegeko nshinga risubirwamo mandat ikava ku myaka 7 ikajya kuri 5 kandi mandats ntizirenge 2. Ariko ko ntawe numva asaba ko Victoire Ingabire afungurwa, ntabwo ari umugore nkabo?

  • Ariko se abavuga ngo nabandi barayobora ibi byose tumaze kugeraho kubuyobozi bwa HE byigeze bibaho,Kayibanda,Mbonyumutwa na Habyarimana ntibayoboye icyiza cyabo nticyari gucamo ibice abanyarwanda higa bamwe,akazi gahabwa bamwe bikarangira bamaze abantu bazira uko bavutse ngo ni abatutsi.None uwaje agahagarika ibyo byose agaha buri munyarwanda agaciro atareba aho aturuka,ubwoko bwe nibindi ngo ntitwamwongera amahirwe imishinga yatangiye akayiturangiriza yiterambere ngo abazungu baravuga bavuga iki se? Abamenyereye guhakwa nabazungu bakomeze bavuge nkabo nkatwe abanyarwanda tuzi aho twavuye,Tugeze naho tugana nitwe twagombye kumenya icyo dushaka,uwo dushaka na democracy itubereye ntabwo urwanda ruzabaho cyangwa ruzayoborwa tunyuze kubazungu cyangwa mwe mwese mugifite umutima wo kwanga urwanda nabanyarwanda bitewe nibyo mwakoze. Aba bagore rero turabashyigikiye nundi munyarwanda wese wumva ko ikibereye abanyarwanda aricyo twashyira imbere nko kongerera umuyobozi wacu Paul Kagame indi mandat jye simvuga nimwe gusa izindi mandat 2 yaba atugejeje aho twese twifuza kugera anadufasha guhangana nabo bagenosideurs batumariye abantu bakaba baturusha kurakara nkaho batidegembya namaraso abari kumutwe.HE mandat zindi 2 abanyarwanda bashyira mugaciro tuzaziguha bahekenya amenyo ashirire munda Vive Paul Kagame and his Family Vive abanyarwanda binyangamugayo.

    • @kamegeri, vana ibinyoma aho, nta muyobozi n’umwe wayoboye u Rwanda utaragize icyo ageraho uhereye no ku bami.Umuntu wese ugiye kuri iriya ntabe aba afite mu nshingano ze guteza imbere abanyarwanda.Kagame ibyo yakoze ni byiza ariko n’abandi barakoze.Harya iyo ugeze kuri péage iryo zina ririho kuva ryari? iriya mihanda banyuzemo binjira i Kigali yubatswe ku butegetsi bwa nde? turetse gutonekana niyo nzira nziza izaha abanyarwanda amahoro arambye.Imana irinde u Rwanda n’abanyarwanda.

  • Ese Kagame ko yivugiye ko adashaka indi manda mwe muri mumaki. Kandi ni umugabo ntiyivuguruza.Bazazane Dr. Donald Kaberuka atuyobore

    https://www.youtube.com/watch?v=Gs_R2IfKh9g

  • Kariho,
    Nyamara ushatse wakwemera ko Kagame ariwe ubashoboye!
    Umunsi mwamubuze n’ibyo mutunze bya Mirenge mushobora kuzabirwaniramo rukabura gica.Mujye mwimenya neza uko muteye!

  • Bwana Kariho,

    OK. Niba ari uko bimeze nk’uko ubivuga kandi ukaba ubizi neza. Reka tureke kujya izindi mpaka. Nyirubwite nawe arashishoza azatwibwirira igikwiye. Twe icyo dushaka ni uko u Rwanda rwagira amahoro, rukagira umutekano, abanyarwanda bakabana mu mahoro no mu rukundo, kandi bagasangira byose ntawe ucuze undi. Ariko cyane cyane tukibagirwa bya bindi bya kera batubwiraga ko hari uvukana imbuto.

    Ese koko n’ubu haba hakiri abantu bavukana imbuto, ntabwo nabyemeza. Nimureke umukuru w’igihugu cyacu arangize mandat ye neza ahasigaye Imana izatuyobora tubone uko tubyifatamo, naho izo ntambara urimo wifuza ntazo tuzabona, hano mu Rwanda hari abakristu benshi basengera amahoro y’igihugu.

    Imana iturinde twese.

  • Bariho,
    Abo uvuga basimbura Kagame muri iki gihe ni bande!? Bari he? Ko tutababona? Ni bariya se bari mu mwiherero w’abayobozi i Gabiro? Yebaba we! Nta nkumi yigaya koko!

    • Niko Bitwenge we, none se mu bayobozi bose bari mu mwihererero habuze umuntu n’umwe ushobora kuvamo umukuru w’Igihugu. Urashaka se kuvuga ko abari mu mwiherero bose ntacyo bavuze ko bose ari bya bifi binini gusa byabyibuhijwe n’ibya rubanda ntacyo bikora. Oya rwose harimo abazima, kandi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arabizi. Burya n’ubwo yabacyamuraga bwose, azi neza ko muri bo hari abakora neza. Ntabwo yigeze avuga ko bose bakora nabi, ko bose nta mumaro bafite, oya ibyo ntabyo yavuze kuko amagambo yavugiwemo yose narayakurikiye.

      Tureke gusebanya rwose, n’ubwo bamwe mu bari mu mwiherero byavuzwe ko bakora nabi bikaba binagaragara, ariko harimo n’abandi bakora neza nabo bigaragara n’ubwo batavuzwe. Ushatse amazina nayakubwira uretse ko atari byiza kuyandika hano mu itangazamakuru kuko wenda byatera amashyari kandi atari ngombwa.

      Abanyarwanda tugomba gushyira hamwe tukubaka iki gihugu cyacu cyiza Imana yaduhaye. Tukirinda amatiku, amakimbirane ariko cyane cyane uburyarya, kuko ntaho buzatugeza. Niba twemera ko dukorera hamwe “as a team” ntabwo wambwira ko mu bantu bose bagize ubuyobozi bukuru bw’igihugu bari mu mwiherero i Gabiro hatarimo abantu bakora neza kandi Nyakubahawa Perezida wa Repubulika yizera.

      Tureke rero gupfobya abantu ku giti cyabo kandi tumenye ko twese twari dukwiye gusenyera umugozi umwe. Ndizera ko mu gihe tugezemo nta munyarwanda wakwishimira gusenya ibyo twagezeho, kereka ari ikiburabwenge. Yego wambwira uti ibyo biburabwenge bishobora kuba bihari, ariko na njye nagusubiza nti abanyarwanda bazi ubwenge bihagije, n’ubwo wenda ibyo biburabwenge byaba bihari ntacyo bishobora konona abanyarwanda bazi ubwenge bahari ngo babyemerere.i.

      Tuve rwose mu maranga mutima. Tuve mu matiku n’inzangano za Politiki tujye mu gukorera u Rwanda rwatubyaye twese hamwe twizerana. Bityo nibwo tuzamenya ko uru Rwanda rwacu rufite abagabo n’abagore bashoboye, ku buryo mu gihe ubakuriye ashatse kuruhuka, yabona umugwa mu ntege wafata “le flambeau” kandi akabikora neza nk’uwamubanjirije.

      Horana Imana.

  • Yee nimukomeze mumwoshye mumubeshya nawe aryoherwe yiyongeze izindi mandats,yibagirwe ibyabaye ku bandi, cyereka niba yanga umuryango we.Aliko rwose ubu amateka atumariye iki koko?
    ubu se umugore wa Kinani n’abana be bari he? Aba Mobutu bari he? Aba Bagbo bari he? Aba Kadafi , aba Kompaoré etc…ntibari kwangara. aliko Mana we!!!!!

  • Kagabo na Kizima ndabashimira cyanee ibitekerezo batanze hamwe n’abandi benshi ! koko ibyo aba bagore basaba ni ibiki ? itegeko nshinga nirihinduke mandat ibe imyaka itanu aho kuba irindwi kandi perezida afate mandats zitarenze ebyiri ! aba bagore ibyo bavuga ntibabizi nyamara amakuba aje nibo bahura n’akaga kurusha abandi !! Ndabyemera Nyakubahwa Kagame yakoze neza akazi pe, ariko atubabarire yirinde gufata indi mandat kuko akaga kaba kongeye kugwira u Rwanda ! naho uvuga ngo udashaka Kagame ni wa wundi wakoze amarorerwa muri 1994, uvuze nabi rwose ! ntabwo aribyo ! ubu se ninde wari uziko Kadhafi yavaho kuriya ? Sadam Husein se ? mujye mumenya ko kuri iyi si ari Imana ikomeye gusa bityo nta muntu utabona umusimbura wanamurusha gukora neza ! twakwemeye tugashyiraho nka Donald Kaberuka ko amaze kumenyekana hose !!! Muligande se ni Docteur !! oya murebe neza kandi mutekereze banyarwanda bavandimwe ibyo aba bagore basaba bagaragaje ko umugore akiri umugore

  • bariyabagore bareke gucinya inkoro kndi harabo wareba nkomumitima yabo ugasanga igiye nkogusandara none barikwivugishwa ubusa

  • Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Yego arashoboye ariko nanone nta muntu irremplaçable ubaho!!! Nonese ko atazaba Président imyaka 100, ubundi bwo izindi mandats nizirangira yanageze mu zabukuru bizagenda bite? Tubitege les yeux.

  • Bavandimwe muvuga ngo Kagame yibuke ibyo yivugiye ngo 2017 azarekura; mwibuke ko nawe atitegeka. Ategekwa n’abaturage,nitumuhitamo ngo komeza utuyobore;nubwo byaba atari ko yabyifuzaga ariko azabikora nk’intore.

    Ese wowe umuryango wawe waguhitamo ngo uwuyobore ukabyanga ngo kuko ufite ibibazo? ubwo ni ubugwari.

    Jyewe mpagijwe kandi nyuzwe na Democratic formula y’u Rwanda. naho za democratie z’abazungu ibyo zazanye ntimubireba?

    Nimutuze atuyobore,ahubwo abadepite nibihutishe guhindura iyo ngingo vuba

Comments are closed.

en_USEnglish