Kuri uyu wa kane, mu nama y’ibigo bifite uruhare mu kwimakaza uburenganzira bwa muntu na minisiteri zitandukanye, igamije gusuzuma imyanzuro u Rwanda rwahawe n’Umuryango w’Abibumbye (UN), Minisiteri y’ubutabera yavuze ko imyanzuro 12 itarabonerwa raporo kandi igihe ntarengwa ari ukugeza muri Kamena, gusa ngo bari burebere hamwe icyabiteye kugira ngo babashe kutarenza icyo gihe. Buri nyuma […]Irambuye
Kicukiro – Abapesikopi ba Kiliziya Gatolika n’abapesikopi b’itorero Anglican mu Rwanda kuri uyu wa 07 Gicurasi bagiranye inama igamije kurebera hamwe impamvu z’amakimbirane avugwa mu ngo bigatuma zitana, ndetse bareba uruhare rw’amadini bayoboye mu kubaka amahoro mu ibihugu byo mu karere, aha bakaba basabye abakirisitu nk’abavandimwe impunzi z’Abarundi no gusabira iki gihugu ngo kibone amahoro […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye i Rubavu kuri uyu wa kane rwatangiye kuburanisha ku ifunga n’ifungurwary’agateganyo abagabo batandatu n’umugore umwe bari bagize akanama gashinzwe amasoko k’Akarere ka Rubavu ku byaha baregwa bya ruswa bishingiye ku buryo bagurishije inyubako y’isoko rya kijyambere rya Rubavu. Ubushinjacyaha bwafashe umwanya butanga ibimenyetso, abaregwa nabo bafata undi bariregura bagaragaza ko ari abere ndetse […]Irambuye
Umusaza utishoboye Gashaza Celestin yari amaze igihe kinini mu karuri yagondagonze munsi y’igiti. Nyuma y’inkuru ku mibereho ye yari iteye inkeke yavanywe muri ako kazu aracumbikirwa atangira kubakirwa n’Umurenge wa Nyabimata aho atuye. Nubwo byafashe amezi atatu ariko ubu inzu ye azayitaha mu cyumweru gitaha nk’uko umuyobozi w’uyu murenge yabitangarije Umuseke. Uyu musaza amaze kubakirwa inzu […]Irambuye
Perezida Pierre Nkurunziza mu ijambo yaraye atangaje yavuze ko hakurikijwe ingingo ya 228 y’Itegeko Nshinga ry’Uburundi, Inteko Ishinga Amategeko yasabye Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kugenzura ibiteganywa, uru rukiko rukemeza ko kongera kwiyamamaza kwa Perezida uriho bitanyuranyije n’amategeko, bityo Abarundi batuza hakaba amatora. Gusa yarahiye ko aramutse atowe yaba ariyo manda ye ya nyuma. Ingingo ya 228 […]Irambuye
“Si vis pacem, para bellum”. ni imvugo y’Ikilatini yakoreshejwe cyera ivuga ko ‘ushaka amahoro ategura intambara’. Ibi byagiye bigarukwaho kenshi mu kwibaza niba koko intambara ariyo itanga amahoro cyangwa hari amahoro yabaho nta ntambara yabaye. Umuntu umwe wese avuga ko nta keza k’intambara ariko ibihugu byose bigahora biyiteuye. Abanyamateka bavuga iyi mvugo yavanywe mu gitabo […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Gicurasi 2015; Urukiko Mbonezamubano rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ku bujurire bwatanzwe n’umuhungu wa Rubangura Vedaste (Rubangura Denis) yifuza ko ikirego yashyikirije urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rukagisubiza inyuma cyakwakirwa bityo ibyemezo by’ubutaka byahawe mukase (Kayitesi Immaculee) bigakosorwa. Ni nyuma y’aho Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwanze gusuzuma ikirego cyatanzwe na […]Irambuye
Mu biganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’itsinda ry’abantu bari boherejwe na kompanyi y’Abanyamerika ‘Starbucks Coffe Company’ icuruza n’ikawa y’u Rwanda, umuyobozi wungirije muri iyo kampani, Craig Russell yavuze ko bazakomeza guteza imbere iki gihingwa kandi bagateza imbere n’aho gihingwa. Perezida Kagame yakiriye iri tsinda ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu tariki 6 […]Irambuye
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yerekeje i Bujumbura mu Burundi aho ari buhurire n’abandi ba Minisitiri bakora umurimo nk’uwe mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC). Ni mu rwego rwo gushaka umuti ku kibazo kiri i Burundi nk’uko babisabwe na Perezida wa EAC ubu […]Irambuye
Nyuma y’aho itegeko rijyanye no gucunga imitungo yasizwe na beneyo bakajya hanze, ryari ryatowe rikajyanwa imbere ya Perezida Paul Kagame ngo arishyireho umukono, mbere yo kurisinya yasabye ko Minisiteri y’Ubutabera yongera kwicarana na Komisiyo bakarinoza. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2015, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yasubiye muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana umutungo wa […]Irambuye