7 bari bagize akanama k’Amasoko ka Rubavu batangiye kuburana
Urukiko rwisumbuye i Rubavu kuri uyu wa kane rwatangiye kuburanisha ku ifunga n’ifungurwary’agateganyo abagabo batandatu n’umugore umwe bari bagize akanama gashinzwe amasoko k’Akarere ka Rubavu ku byaha baregwa bya ruswa bishingiye ku buryo bagurishije inyubako y’isoko rya kijyambere rya Rubavu.
Ubushinjacyaha bwafashe umwanya butanga ibimenyetso, abaregwa nabo bafata undi bariregura bagaragaza ko ari abere ndetse bashyira icyaha kuri Christopher Kalisa wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ngo nk’uko abishinjwa mu rubanza nawe ari kuburana rufitanye isano n’uru.
Abari kuregwa muri uru rubanza ni; Senzoga Emmanuel wari uyoboye akanama gashinzwe amasoko, Basile Tuyisenge, Beatha Mugiraneza, Aimble Ndahayo, Diogene, Gerard Mbarushimana wari procurement officer w’Akarere na Justin Shema bose bari mu cyumba cy’iburanisha cyarimo abantu bagera kuri 200 baje kumva urubanza rwabo.
Ubushinjacyaha burabashinja kugira uruhare mu igurishwa ry’isoko rya kijyambere rya Rubavu mu buryo butemewe n’amategeko ku itariki 20/08/2014 bafatanyije n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Christopher Kalisa, ubu wirukanwe burundu mu kazi.
Umushinjacyaha yavuze ko kubera politi ya kwegurira abikorera ibikorwa bya Leta, Akarere ka Rubavu kagishije inama ikigo RDB ku buryo igurishwa rya ririya soko ryakorwamo hoherejweyo Gerard Mbarushimana, uyu anoherezwa i Nyagatare kureba uko ho Leta yagurishije abikorera isoko nk’iri yubakaga. Aha hose ngo Mbarushimana yahavanye inama z’uko bikorwa.
Umushinjacyaha avuga ko igihe kigeze ako kanama kashyizeho igiciro cy’iryo soko ariko ngo kagakora amakosa yo gushyiraho ibiciro bibiri, kimwe cya 1 325 096 228 n’ikindi cya 1 838 917 437, ndetse bashyira mu hagurishwa ahari isoko rishaje n’ahubatse isoko rishya.
Kugura iri soko byapiganiwe na ABBA Ltd, PSF na CAMER aba ngo basuye inyubako isanzwe y’isoko rishya ngo ntabwo basuye ahari isoko rishaje, Mbarushimana Gerard ngo niwe wari uyoboye imirimo yo gusura isoko nk’uko umushinjacyaha abivuga.
Umushinjacyaha avuga ko tariki 20/10/2014 akanama k’amasoko kafashe icyemezo cyo guha ABBA Ltd isoko bashingiye ku mafaranga macye ugereranyije n’igiciro cyari cyagenwe.
Umushinjacyaha avuga ko ABBA Ltd yahawe isoko kandi ariyo yatanze ibiciro gito kandi ngo iyo bigenze bityo ipiganwa riseswa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko rigenga igurishwa ry’amasoko
Avuga kandi ko ari amakosa akomeye kuba ABBA Ltd yarahawe amasoko yombi (irishaje n’irishya) kandi bitari mu gitabo cy’isoko.
Akomeza gutanga ibimenyetso bishinja abaregwa umushinjacyaha avuga ko ingingo ya 15 y’iteka rya Minisitiri ryo mu 2014 iteganya ko isoko rirenze miliyari imwe na miliyoni 200 rigomba gutangazwa ku rwego rw’igihugu no mu rwego mpuzamahanga bitazitiye abashoramari. Ariko ngo iri soko ryatangajwe ku rwego rw’igihugu gusa kubera inyungu zabo.
Umushinjacyaha avuga ko Tuyisenge Basile na Gerard Mbarushimana bateguye igitabo cy’isoko nabi bagambiriye gufasha Kalisa Christopher guha isoko ABBA Ltd ndetse ngo ntibareba
ko umushoramari afite ubushozi bwo kugura ririya soko kuko atishyuye amafaranga kuri konti y’Akarere.
Umushinja cyaha asaba ko Urukiko rwa Rubavu rwafata icyemezo cyo gufunga abaregwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe bagikora iperereza.
Abaregwa bavuze ko ibi byaha byabazwa komite nyobozi na gitifu
Uruhande rw’abaregwa rwunganiwe na Me Thadee yavuze ko Inshingano z’abagize akanama k’amasoko ari ugusuzuma inyandiko z’ipiganwa no gusesengura isoko hakaba n’akanama kemeza isoko.
Itegeko kandi ngo rietganya ko abatanga isoko ari komite nyobozi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere
Uyu mwunganizi avuga ko impamvu bemeye kugurisha isoko rya mbere n’irishya ngo ari uko byose byari mu kibanza kimwe.
Akavuga ko komite yari yarashyizweho ngo igene agaciro k’isoko iyobowe na Kasuku Gaspard nayo yemeje ko nta mupaka uri hagati y’amasoko yombi kuko ikibanza ari kimwe.
Ku kuvuga iby’ipiganwa mpuzamahanga, ngo ingingo ya 47 mu mategeko agena iby’amasoko nk’aya, ivuga ko isoko ritangwa hakurikijwe ipiganwa mpuzamahanga mu gihe mu gihugu imbere nta bushobozi buhari bwo gupiganirwa iryo soko.
Avuga ko ABBA Ltd yatanze miliyari imwe na miliyoni 280, ngo koko bagombaga gusesa iryo soko gusa bakabikora ari uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere abyanze kuko ari ko itegeko rivuga.
Ngo kuba baremeye igiciro ABBA Ltd yazanye kandi kiri munsi y’ayari yemejwe bo ngo nta bushobozi bari bafite bwo kubihindura kuko biteganywa n’itegeko, ndetse ngo nta makuru y’igiciro cyashyizweho n’abakoze ‘Expertise’ bari bafite, akaba ariyo mpamvu isoko ryagurishijwe kuri icyo giciro.
Urwego rutanga amasoko ari rwo nyobozi y’Akarere ngo nirwo rufata icyemezo bo icyo bakora ni ugutanga ‘ibitekerezo’ by’uko byagenda.
Abaregwa mu ijwi ry’ubunganira bavuga ko igitabo cy’isoko cyahinduwe na ‘gitifu’ w’Akarere bityo ko ariwe wabibazwa kuko icyaha ari gatozi.
Gitifu w’Akarere (Christopher Kalisa) ngo niwe wahinduye icyo gitabo n’ibiciro by’isoko ntawe abajije mu babishinzwe. Ibi ngo byavuzwe n’ubushinjacyaha mu rubanza ku ifungwa n’ifungura rya Gitifu.
Inama Njyanama y’Akarere yo kuwa 06/03/2015 ngo yari izi ko inyubako y’isoko ryatanzwe ari imwe, Njyanama ngo isaba komite nyobozi gukora ‘negotiation’ na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ngo abasubize igice kindi cy’isoko ryaguzwe. Ariko ibi ngo nyibozi ntabyo yakoze bityo ntibyabazwa aba baregwa.
Uwunganira aba, avuga ko ibimenyetso bigaragara bihari kandi abakiliya be badashobora guhunga ubutabera kuko bibarengera bityo ngo barekurwa bakaburana bari hanze.
Aba baregwa bahamwe n’ibyo bashinjwa bafungwa kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni.
Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’aba baregwa ruzasomwa kuri uyu wa 08 Gicurasi saa cyenda z’amanywa.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
1 Comment
Ko numva ko n’ubundi isoko ryinditswe kandi ku mafaranga make, ni kuki Leta itasubirana umutungo wayo noneho uriya ABBA Ltd waguze agasubizwa avance yari yatanze cg se agakurikirana abamugurishije?Njye ndabona harabaye kwitiranya guha isoko uwatanze make (nk’uko bigenda mu kugemurira Leta ibikoresho, kubaka imihanda, amazu n’ibindi) n’uwatanze menshi iyo Leta igurisha!Kaminuza ziracyafite umurimo wo kwigisha pe kuko ibi ntibibaho!!!Murakoze
Comments are closed.