*Hari abavuga ko ari igitutu Leta yashyize kuri Muvunyi, *Ubwumvikane buke mu bakomiseri bagize urwego rw’abanyamakuru bigenzura, *Kwegura kwa Muvunyi ni ugutera intambwe itangazamakuru risubira inyuma, *Raporo ku buryo itangazamakuru rihagaze, ntiyasohotse, RMC yasabye imbabazi MINALOC, *RMC yo isanga Muvunyi yeguye ku mpamvu ze bwite kuko ntiyagaragaje icyabimuteye, *RMC ntizi aho Muvunyi aherereye gusa yizeye ko […]Irambuye
Stromae yageze i Dakar muri Senegal aho kuri uyu wa gatatu ari butangirire ibitaramo bye yateguye ku mugabane wa Africa. Mu byo yatangarije abanyamakuru akihagera yavuze ko afitanye isano na Africa by’umwihariko u Rwanda, ariko yumva atazi ikimutegereje mu Rwanda kuko afite igishyika n’ubwoba byo kugera ku butaka bw’abasekuru be bwa mbere. Muri Senegal, aho […]Irambuye
Iburasirazuba – Jean de Dieu Tihabyona umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w’Akarere ka Kirehe, yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda. Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko akekwaho ruswa. Bamwe mu bakozi ku karere batifuje gutangazwa babwiye Umuseke ko uyu muyobozi afunze kuva kuri uyu wa 12 Gicurasi 2015. Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Uganda yabaye iya mbere, u Rwanda ku mwanya wa kabiri na Kenya kuwa gatatu, ni mu imurika ry’ubukerarugendo riba buri mwaka muri Africa yepfo rizwi ku izina rya Indaba. Ibi bihugu bikaba byari bihagarariwe n’inzego z’ubukerarugendo zabyo Kenya Tourism Board, Rwanda Development Board na Uganda Tourism Board. Abamurika ibikorwa baernga 1 000 bo mu bihugu […]Irambuye
Sri Mulyani Indrawati, Umuyobozi wa ‘World Bank Group’ aragera i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 13 Gicurasi 2015 mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gukomeza ubufatanye bw’ikigo ayoboye na Guverinoma y’u Rwanda mu kurwanya ubukene nk’uko byatangajwe n’iki kigo. Sri Mulyani Indrawati umugore ukomoka muri Indonesia ayoboye iki kigo gikomeye gitanga inguzanyo ku bihugu biri […]Irambuye
Ubwo umugenzunzi mukuru w’imari ya Leta yagezaga raporo igaragaza uko ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 yakoreshejwe ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 11 Gicurasi 2015, abagize inteko bavuze ko niba ibyo iyi raporo igaragaza ari ukuri, byaba ari agahomamunwa bitewe n’ibigo bitandukanye nka Rwanda Revenue, RSSB, EWSA n’ibindi byahombeje Leta amafaranga […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Col.Tom Byabagamba na bagenzi be Brig Gen Frank Rusagara (Retired) na Sgt Kabayiza (Retired) ibyaha bikomeye bijyanye no kwangisha ubutegetsi buriho abaturage, rwongeye gusubikwa bisabwe na Munyandatwa Nkuba Milton wunganira Kabayiza ariko bakaba batarabonana na rimwe mu rukiko. Kuri uyu wa 11 Gicurasi byari biteganyijwe ko Urukiko rukuru […]Irambuye
Mu kiganiro “Urubuga rw’Itangazamakuru” gitambuka ku maradiyo atandukanye ya hano mu Rwanda arimo na Isango Star ari yo ikiyobora, kuri iki cyumweru Senateri Tito Rutaremara wari mu batumiwe yavuze ko ntawashyikirije Inteko Ishinga Amategeko icyifuzo cyo kudahindura Itegeko Nshinga ngo asubizwe inyuma. Ni mu kiganiro cyari kigamije gusesengura ku busabe bukomeje gushyikirizwa Inteko Nshingamategeko abaturage […]Irambuye
11/5/2015: Mu ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye mu muhango wo kwambika ipeti abapolisi 462 barangije amasomo ya Cadets, mu kigo cya Gishari mu karere ka Rwamagana yavuze ko Abanyarwanda bagomba gufata umutekano n’umudendezo nk’uburenganzira bwabo. Yavuze ko iterambere ari ryo ribereye Abanyarwanda. Perezida Kagame yabanje kwambika amapeti abapolisi barangije ndetse anashyikiriza ibihembo abanyeshuri batatu bitwaye […]Irambuye
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CSP Twahirwa Celestin yagiranye na Radio Rwanda, yakanguriye urubyiruko kwitabira kujya muri Polisi y’igihugu, ngo kuko ari hamwe hashobora kubafasha gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu. Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2015, mbere y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ayobora umuhango […]Irambuye