Digiqole ad

u Rwanda ntiruratunganya neza Raporo ku burenganzira bwa muntu isabwa na UN

 u Rwanda ntiruratunganya neza Raporo ku burenganzira bwa muntu isabwa na UN

MInisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda rudahagaze nabi mu byo rwasabwe na UN kuoza

Kuri uyu wa kane, mu nama y’ibigo bifite uruhare mu kwimakaza uburenganzira bwa muntu na minisiteri zitandukanye, igamije gusuzuma imyanzuro u Rwanda rwahawe n’Umuryango w’Abibumbye (UN), Minisiteri y’ubutabera yavuze ko imyanzuro 12 itarabonerwa raporo kandi igihe ntarengwa ari ukugeza muri Kamena, gusa ngo bari burebere hamwe icyabiteye kugira ngo babashe kutarenza icyo gihe.

Inama yahuje inzego zitandukanye zireba iby'uburenganzira bwa muntu
Inama yahuje inzego zitandukanye zireba iby’uburenganzira bwa muntu; Ibumoso hari Oda Gasinzigwa Minisitiri w’Iterambere ry’umuryango na Minisitiri Fazil Harerimana w’umutekano mu gihugu

Buri nyuma y’imyaka ine, ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye uko ari 193 bijya i Geneve kugaragaza aho imyanzuro ijyanye n’uburengazira bwa muntu igeze. U Rwanda rukaba ruri gutegura guserukana ibyo rwakoze ku myanzuro rwagejejweho n’uwo muryango.

Nyuma y’ikiganiro cyabereye mu muhezo w’itangazamakuru, Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, yavuze ko bari bwinegure ku myanzuro 67 bahawe na UN mu mwaka wa 2011, kugira ngo bumvikane neza ku yo bamaze kugeraho bityo bayikorere raporo, kimwe n’indi itaragerwaho barebe impamvu n’ingamba zafatwa.

Iki gikorwa  cyitwa ‘Universal Periodic Review’ ngo ni uburyo bwo gusuzuma uko igihugu runaka kigira uruhare mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu byiciro bitandukanye by’ubuzima, akaba ari yo mpamvu Minisiteri zitandukanye n’ibigo bitegamiye kuri Leta  byitabiriye iki gikorwa cyane ko harimo n’ibyahawe imyanzuro yo kuzuza.

Minisitiri Busingye yasobanuye ko kugeza ubu bafite imyanzuro 55 ishobora gukorerwa raporo izajyanwa i Geneve mu Busuwisi nubwo ngo na yo ngo itaruzura 100%.

Busingye ati: “Twiyemeje imyanzuro 67 muri 2011, ariko iyo dutekereza twujuje neza ni 55 dushobora no gutangira raporo uyu munsi, kuri icyo kigero ntabwo ari 100% ariko ntabwo ari nabi.”

Nubwo ngo iyi myanzuro izatangwa mu kwezi kwa  Kamena uyu mwaka, 12 isigaye ngo ntiteye ikibazo cyane kuko hakiri igihe ku buryo na yo yuzuye neza bashobora kuyitwara.

MInisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda rudahagaze nabi mu byo rwasabwe na UN kuoza
MInisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda rudahagaze nabi mu byo rwasabwe na UN kuoza

Ministiri ntiyashatse gutangaza ubwoko bw’imyanzuro itaragerwaho cyangwa iyagezweho, ariko atanga urugero ko nko guhindura itegeko runaka bisaba igihe kinini no kumvikana n’impande zitandukanye zirimo inzego bireba ariko ngo buri rwego rufite umwanzuro rubazwa aho rubigejeje kugira ngo itangwe, babone uko babikorera raporo.

Gukora ibi byose ngo nta gihugu kibashyiraho agahato ahubwo ngo bareba inyungu z’abaturage muri rusange.

Buri nyuma y’imyaka ine, ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye uko ari 193 bijya i Geneve kugaragaza aho imyanzuro ijyanye n’uburengazira bwa muntu igeze.

U Rwanda nirumara kujyana iyi myanzuro mu kwezi kwa Kamena, ruzajya i Geneve kuyisobanura mu kwezi kw’Ugushyingo 2015 ahazagaragarizwa uko ibindi bihugu bihagaze mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu bikanahabwa inama aho biri ngombwa.

Inzego zifite aho zihurira cyane n'uburenganzira bwa muntu zari muri iyi nama. Gen Rwarakabije Paul uyobora urwego rw'amagereza
Inzego zifite aho zihurira cyane n’uburenganzira bwa muntu zari muri iyi nama. Gen Rwarakabije Paul uyobora urwego rw’amagereza

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • N’imanza zirimanganywa se muburyo bunyuranye, harimo abicirwa ntibahabwe ubutabera abanyanganywa utwabo ntugire ahubariza, bite byo? Muri izo raporo ariko bashyiramo ibiki? Iyo umuntu yerenganijwe akabona ibi bintu wibaza uti, nk’izo raporo zisobanura ibiki?

  • Wowe uravuga mperutse kubona umukecuru kuri tv bamusenyeyeho inzu n,ibintu bye byose ntacyo asohoyemo byose byahindutse ibyondo bamuziza ngo ntiyatanze ibihumbi 30000francs by,inkeragutabara,ubwose Gitifu wamusenyeye haricyo bamutwaye?Nibareke umuntu yubake uko ubushobozi bwe bungana bareke gutekinika amaraporo.

Comments are closed.

en_USEnglish