Digiqole ad

Starbucks icuruza ikawa yakiriwe na Perezida Kagame

 Starbucks icuruza ikawa yakiriwe na Perezida Kagame

Ikipe y’abakozi Starbucks bakiriwe na Perezida Kagame uyu munsi

Mu biganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’itsinda ry’abantu bari boherejwe na kompanyi y’Abanyamerika ‘Starbucks Coffe Company’ icuruza n’ikawa y’u Rwanda, umuyobozi wungirije muri iyo kampani, Craig Russell yavuze ko bazakomeza guteza imbere iki gihingwa kandi bagateza imbere n’aho gihingwa.

Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na bamwe mu bakozi ba Starbucks
Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na bamwe mu bakozi ba Starbucks

Perezida Kagame yakiriye iri tsinda ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu tariki 6 Gicurasi, mu biro bya Perezida muri Village Urugwiro.

Gerardine Mukeshimana Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro bya Perezida n’itsinda ry’abakozi 20 ba Starbucks bari kumwe na bamwe mu bayobozi b’iyi kompanyi, byibanze ku bufatanye n’umubano bafitanye n’u Rwanda.

Ati “Bashimishijwe no kuba babonanye na Perezida, kandi Perezida yababwiye ko umubano w’u Rwanda na Starbucks uri hejuru yo gucuruza ikawa kuko igikuru ni inyungu bigira ku baturage.”

Mukeshimana yavuze ko Starbucks muri uyu mwaka izagura ikawa y’u Rwanda ingana n’imifuka 14 400.

Craig Russell, umuyobozi wungirije wa Starbucks yavuze ko bazakomeza gukorana n’u Rwnda mu kugura ikawa no guteza imbere abaturage.

Uru rugendo rw’abakozi ba Starbucks ruri mu rwego rw’uko iyo Kompani yohereza bamwe mu bayikorera buri mwaka bakagera aho ikawa ihingwa.

Mu mwaka ushize wa 2014, abakozi b’iyi kompanyi baje mu Rwanda mu rwego rwo gutaha ivuriro bubakiye abaturage muri Bicaca, muri Karenge Iburasirazuba.

Uretse iki gikorwa, Starbucks yatanze ibikoresho by’ubuvuzi  mu ivuriro rya Nyamyumba mu karere ka Rubavu.

Iyi kompanyi yatangiye kugura ikawa mu Rwanda mu 2004, mu 2009 yashinze ikigo gihugura abahinzi ku kwita ku musaruro w’ikawa, abagera ku 50 000 bahuguriwemo.

Mu 1971 ni bwo iyi kompanyi yashinzwe, ku isi icuruza ikawa ikaba ifite ubuhunikiro bugera ku 21, 536 hirya no hino ku isi, by’umwihariko muri Amerika ihafite 12 218.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko umwihariko w’iyi kompanyi, ari uko icuruza ikawa y’u Rwanda mu buryo buboneye, ikagera ku isoko ari umwimerere wayo itavangiwe n’izindi.

Ikipe y'abakozi Starbucks bakiriwe na Perezida Kagame uyu munsi
Ikipe y’abakozi Starbucks bakiriwe na Perezida Kagame uyu munsi
Bavuze ko bashimishijwe no gufatanya n'u Rwanda kuzamura ubucuruzi bwa kawa
Bavuze ko bashimishijwe no gufatanya n’u Rwanda kuzamura ubucuruzi bwa kawa
Nyuma y'ifoto rusange nabo yabasezeyeho buri umwe umwe asubira mu kazi
Nyuma y’ifoto rusange nabo yabasezeyeho buri umwe umwe asubira mu kazi
Bamugaragarije ko bishimiye umwanya yabahaye
Bamugaragarije ko bishimiye umwanya yabahaye

Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nibyo starbucks ikora ibyo bita commerce equitable.
    Ariko se mwabadusabiye byibura bagafungura aga coffee shop kamwe muri kigali byibura ? Byanashoboka bakagira more than one coffee shopp ? Mbasabiye ikibanza cyo gucururizamo muri aiport ya bugesera niyuzura.
    Seriously speaking starbuck igira coffee nziza wumva ari umwimerere iyo uyinyweye mu mahanga wumva ari ikawa koko imeze nkiyinaha binyuranye nizo wanywa muyandi ma coffe shop baba bavanzemo ibindi bintu.

  • @John ushaka ko starbuck ifungura mu rwanda shop ushobora kubasaba gukorana nabo franchise, muri europe kugirango ngo mufatanye gufungura shop bagusaba kuba ufite capital nkiya 300 mille € muri africa sinzi capital basaba. Magic Johson yahoze akina basketball yari afite shops zirenga 100 yakoze mu bufatanye na Starbucks.starbucks nyinshi ziri mu migi yo ku isi aba ari izabafatanya bucuruzi nayo.

  • Muvuze ibitekerezo n’inama byiza cyane mwembi…

  • gukorana nabo byatumye umusaruro wa kawa yoherezwa mu mahanga uba mwinsho bityo turashishikariza gukomereza aho

  • kuri izi mbuga zo mu Rwanda nibwo bwa mbere nabona comments z’abantu b’abagabo badatukana.mukomereze aho!

Comments are closed.

en_USEnglish