u Rwanda rwabaye urwa 2 mu imurika ry’ubukerarugendo muri South Africa
Uganda yabaye iya mbere, u Rwanda ku mwanya wa kabiri na Kenya kuwa gatatu, ni mu imurika ry’ubukerarugendo riba buri mwaka muri Africa yepfo rizwi ku izina rya Indaba. Ibi bihugu bikaba byari bihagarariwe n’inzego z’ubukerarugendo zabyo Kenya Tourism Board, Rwanda Development Board na Uganda Tourism Board.
Abamurika ibikorwa baernga 1 000 bo mu bihugu 20 bya Africa bitabiriye iri murika rya 36. Ibihugu nka Angola, Congo Kinshasa, Lesotho, Madagascar, Mauritania, Namibia, Sierra Leone, Senegal, Swaziland, Uganda, Zambia na Zimbabwe byohereje ba Minisitiri bashinzwe ubukerarugendo mu muhango wo gutangiza Indaba y’uyu mwaka.
Iri rushanwa ryasojwe kuri uyu wa 11 Gicurasi 2015 i Durban muri Africa y’epfo, rikaba ritaritabiriwe n’abantu benshi cyane nk’uko bisanzwe buri mwaka kubera imidugararo y’urwango ku banyamahanga iherutse muri iki gihugu.
Derek Hanekom Minisitiri mushya w’ubukerarugendo muri Africa y’Epfo akaba yaratanagaje ko bazongera guha imbaraga iri murika ry’ubukerarugendo, ashimira ibihugu byitabiriye ndetse n’ibyabaye ibya mbere mu kumurika neza.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Africa y’Epfo Vincent Karega yatangaje ko urutonde rw’uko ibihugu byitwaye muri iri murika rukurikiza ibyo abamurika bagaragaza, uko abakira ba mukerarugendo babakira, uko ahantu hasurwa herekanwa harimo n’imiterere y’ahasurwa nk’uko bitangazwa n’ikigo cya RDB.
Ati “Twishimiye cyane umwanya wa kabiri twabonye uyu mwaka muri Indaba. Byerekana ko urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda ruhagaze neza kandi rwishimiwe n’amahanga.”
Amb. Karega yavuze ko ibi bihugu bitatu byo muri Africa y’Iburasirazuba byanerekanaga ubufatanye byagezeho mu gitekerezo cy’umuhora wa ruguru (Nothern Corridor).
Ati “Turongera kwizeza abakerarugendo ko akarere gatekanye bashobora gukomeza kukagenderera, kamaze kugira ibikorwa remezo birimo n’iby’ikoranabuhanga mu itumanaho ndetse ushobora kukagendamo ukoresheje Visa imwe gusa.”
Ibihugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda bikaba, mu nama yabihuje mu minsi ishize i Kigali, byariyemeje gufatanya mu guteza imbere no guha agaciro ubukerarugendo mu karere.
UM– USEKE.RW
2 Comments
turabyishimiye cyane. RDB ikomereze aho
Uyu mwanya uradushimishije
Kandi ibi ntitabigeraho tudafite ubuyobozi bwizi
H.E Paul Kagame tugutore ubundi utugeze aho twifuza
Comments are closed.