Digiqole ad

Stromae ati “Sinzi ikintegereje mu Rwanda”

 Stromae ati “Sinzi ikintegereje mu Rwanda”

Stromae usibye kuririmba no kubyina cyane ni n’umunyarwenya ukomeye

Stromae yageze i Dakar muri Senegal aho kuri uyu wa gatatu ari butangirire ibitaramo bye yateguye ku mugabane wa Africa. Mu byo yatangarije abanyamakuru akihagera yavuze ko afitanye isano na Africa by’umwihariko u Rwanda, ariko yumva atazi ikimutegereje mu Rwanda kuko afite igishyika n’ubwoba byo kugera ku butaka bw’abasekuru be bwa mbere.

Stromae usibye kuririmba no kubyina cyane ni n'umunyarwenya ukomeye
Stromae usibye kuririmba no kubyina cyane ni n’umunyarwenya ukomeye

Muri Senegal, aho ageze bwa kabiri, ari kumwe n’umuhanzi Didier Awadi ukora injyana ya ‘Rap’ wateguye iki gitaramo cye. Abajandarume (gendarmes) 300 bateguwe gucunga umutekano, abazimya umuriro 100 nabo baraba bari ahabera concert.

Aganira n’abanyamakuru Stromae yagarutse ku ntege nke ze, ariko avuga ko imbaraga ze azigira cyane ari imbere y’abafana akora akazi ke.

Stromae yatangaje ko atinya cyane iyo ageze imbere y’umuntu atazi. Ati “Iyo ndi imbere y’uwo ntazi ntakaza bumwe mu bushobozi bwanjye.  Ariko iyo nuriye kuri scene birahinduka, biba byiza.”    

Stromae yatangaje ko yatangiye gutekereza cyane uko bizamugendekera nagera mu Rwanda.

Ati “Sinzi uko bizagenda. Ariko nta kundi turiho, turareba, tuzareba uko bizagenda. 

Uko iminsi ishira niko ntekereza cyane igihe nzaba negereye u Rwanda. u Rwanda ni igihugu cy’abasokuru banjye kwa data. 

Hariya ndababwiza ukuri, sinzi ikintegereje. Ntabwo nzi  kureba ibiri imbere, ariko ndumva mfite akoba. Urebye ni ubuzima. Gusa nizeye cyane ko bizagenda neza.”

Uyu muhanzi avuga ko azaba afite igishyika n’ubwoba bwo kuza mu gihugu cya se aho azaba ageze bwa mbere, nubwo ahafite abavandimwe n’ababyara.  

Mu Rwanda benshi bagaragaje kumuha ikaze. 

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Mumibereho yanjye kujya ahateraniye abantu benshi cyane ariko numva najya kwifatanya nabandi kwakira uyu muhanzi kubera amateka ye numva mukunze
    Muzaze muri benshi tumwereke urukundo

  • nibeshyemo ijambo nashakaga kuvuga ko ntakunda kujya ahantu hateraniye abantu benshi

  • U’re welcome !!!

  • stromaea naze atange ni nama kubandi bityo bande nkuko cyitwa.

  • stromaea naze atange ni nama kubandi bityo bande nkuko igihugu cyitwa.

  • Burya kubyara ni byiza pe. Kdi abibeshya kwica abandi, mumenye ko ntabapfira gushira. Imana izakomeze imurinde n’abe bose. Aravuga nkagira émotion. Ntugire ubwoba mwana wacu uje iwanyu, ntacyo uzaba. Nawe bizagushimisha kuba ugejeje ikirenge ku butaka bw’igisekuru, kdi uzanasubirayo wishimye bitagereranywa n’ubwo uzasanga iso n’abandi mu miryango barishwe ariko bacye uzasanga, bazakwakiranya ubwuzu bwinshi.

Comments are closed.

en_USEnglish