Perezida Nkurunziza yasubiye mu biro bye
Updated 15/05/2015 2.30 p.m : I Bujumbura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, mu nzira ajya mu biro bye, yari ashagawe n’abantu benshi bagendaga bamugaragariza ko bishimiye kugaruka kwe nk’uko umwe mu banyamakuru bigenga uri i Bujumbura Florian Ndayikengurukiye yabwibwiye Umuseke.
Amakuru atangazwa na BBC yo avuga ko Nkurunziza yagarutse i Burundi aciye mu nzira y’ubutaka akinjirira i Ngozi aho akomoka.
Biteganyijwe ko Pierre Nkurunziza ageza ijambo ku gihugu bidatinze kuri uyu wa gatanu.
Nibura abasirikare batatu bakomeye mu bari bayoboye ‘Coup d’etat’ batawe muri yombi. Major General Godefroid Niyombare yatangarije RFI ko bahisemo kwishyikiriza ingabo za Leta. Niyombare amakuru ava i Burundi aremeza ko yahise ajya mu bwihisho mu majyepfo ya Bujumbura.
Abirikare barimo Gen. Cyrille Ndayirukiye wahoze ari umugaba w’ingabo ubu wari mu bakomeye bahagurukije Coup d’etat yo kuwa gatatu ndetse n’umwe mu bajenerali muri Polisi batawe muri yombi. Ndayirukiye akaba we yari yaraye atangaje ko abona batsinzwe.
Gen Niyombare wari uyoboye coup d’etat yo kuwa gatatu yagize ati “Twahisemo kwitanga. Nizeye ko batatwica.”
Kugeza ubu ariko Gen Niyombare ntabwo we arishyikiriza ingabo za Leta nubwo yabivuze.
Umwe mu basirikare bakuru yatangaje ko Niyombare bakimuhiga, bafite amakuru ko yihishe muri ‘quartiers’ zo mu majyepfo ya Bujumbura, bakaba bakomeje kumushakisha.
Hashize ibyumweru bitatu bamwe mu barundi bajya mu mihanda kwamagana ko Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamarinza manda ya gatatu kuko ngo atayemerewe n’Itegeko nshinga u Burundi bugenderaho.
Ubushyamirane hagati y’abigaragambya na Police ndetse n’imirwano yakurikiye Coup d’etat yari yatangajwe kuwa gatatu byose bimaze kugwamo abantu 25. Ibyangiritse ku bukungu bw’igihugu ni byinshi.
Abantu barenga ibihumbi 50 bamaze guhungira mu bihugu bituranye n’u Burundi, abarenga 25 000 bahungiye mu Rwanda.
Abigaragambyaga ubu ngo bari kwisuganya ngo bongere gusubira mu mihanda kwamagana ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi.
UM– USEKE.RW
44 Comments
Nibashake babice mwakoze ibyo mutateguye rwose,General muzima!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! iryo peti warikuye he koko??????????????waritoye mu ikarito?????????????uraryambara????????????
Oya kubica byaba ari kudashyira mukuri! Gusa rero aba ba Generals nta proper methodology/planning bafite. Berekanye ubushobozi buke bwuzuyemo “un-structuring” cg. kuba ari “semi-structured”. Ese kuki batangaje ko bafashe ubutegetsi batarabigeraho! Jyewe ibyo mu i Burundi mbivuyeho ntabwo nzongera kubitaho igihe. Akavuyo batejeje nubu bagiteza cyokora bakwiye kugahagarika abenegihugu bagasinzira n’abahunze bagataha. Amatora nayo bakaba bayasubitse, imigambwe/amashyaka nayo agashyira mu gaciro bakareka kwicana. Imbonerakure nazo zikakwa ingufu zahawe kuko arizo zatangije kumvikana guke mu barundi.
yababababa!GEn urutwa na ba SGT DOO naba LT bafata ubutegetsi bagakomeza! urumunyabwoba rwose nibakwice ahububwa bakwake GEN usigarane L/cpl
aka ni agakino hagati yababagabo bose . impamvu ntakuntu abantu bose babageneral batahunga cg ngo bagire ukundi babigenza. ufashe aeroport na boarders ngo wechoue
Mbega imwa z’abajenerari!!!!!!!! Puuuuuuuu!!!!! Murakabura ishati. Babahige babagire nka Samuel Do babatwike mwunva. Ibyo mwashatse gukorera nkurunziza babibakorere. Mwibye he amapeti mwa misega mwe? Yuuuuu. 3 bose ngo ni generari? Mwashatse b capitaines bo muri Ouest afrique bakabafasha ko babifitiye ububasha?
Yego ko!!
uyu ariko ndakeka ari umugenerari wo mu gisukuti! kukonta general muzima wakora kuriya! amezenka wa musazi bahaye umukobwa akamujyana muburiri akamukuramo ikariso,yarangiza agafata ikariso akayivanamo elasitike akajyakwirasira inyoni! mbega general w’ikijuju! usibye nawe na ba dadis camara igihugu bakimaranye amezi, nkaswe we witwa general! ashobora kuba ririya rank yararivanye muri za piste z’abasukuti pe! nta handi yabayararivanye!
HAHAHAHA. NU MUGENERARI WABA KERARUGENDO
ababa GEN barasa Naryatungo ririnda urugo ryajya amagi bakariha igirishushye ryatamira rikarita hasi kuberako rishyushye!!! hahahahahahahahahahah
hahahahahahahahahaha!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Utazi ubwenge ashima ubwe!
Aka nagakino igisirikare cy’u Burundi cya kinnye sha; ngo abaturage bave mu mihanda banereke rubanda ko bari inyuma ya Nkurunziza; nibindi …….
Ibi bintu murumva biri sérieux ra? Coup de théatre?
mbega aba GENERAL!!!!!!!!!!!!! gusa ibi bigaragaza uburyoki igihugu kiba kijegajega muribyose ubwose aba nabagabo wasigira igihugu ngo bakiyobore??? ahari wenda nagakino ka nkuru nziza ntawamenya ariko nanone byaba bibabaje kubona 3 generals batsindwa bafite ikibuga cyindege imipaka yose naradiyo umanaweeee sha njye sinabaica nabagira abacivil bishobotse!!!
Nibyiza gutanga ibitekerezo ariko mugire displine mweregutukana nkaho my Rwanda tutagira uburere murinde bavandimwe.
Imana ya NKURUNZIZA iriyerekanye nubwo imiraba yaba myinshi ariko ntacyo izagutwara ,bakoze amakosa reka Imana ibereke ko ibyo biringiye arubusa .!!!
Umukino wa politik episode1 dutegereze épisode 2 mumatora, mbabajwe nabiteranyije na Peter + cndd fdd
Ariko Nkurunziza yaba umupanzi ukaze?!.
Akoresheje Niyombare mw’ikinamico ya coup d’etat,abaharaniraga kurengera itegeko nshinga n’ay’Arusha,arabarangije.
Ninde uzongera kuryogora,n’ukumushinja k’akorana n’abapuchiste,araswe cg ajye Mpimba!
Mbes’ubu Nkurunziza azavaho abishatse.
Abonye uburenganzira bwo kwica no gufunga uwashatse.
Aba general ba faux ese ko General Adolphe ko atavugwa we arabarizwahe?wasanga ari we warurinze presidence kuko niwe warushinzwe ingendo za Nkurunziza
Uwiteka no muburakari ujye wibuka kubabarira, kandi wende ingabo nini ninto, ushingure icumu mu ntagara wimirire abarwanya Nkurunziza! umusubize igihugu kandi umubere Imana n ‘ umugaba.tsinda ababisha be.
Men,aba ba general baberwa no gukina Comedie aho gukora ikigeshi kabisa; bavamo les meilleurs comediens rwose.
Ariko Abarundi bafite imagination très fertile!! Murabona ukuntu ils ont attiré l’attention du monde entier en créant un coup d’etat bidon sorti tout droit de leurs tëtes bourrées de ces films qu’on tourne dans des bas quartiers de Bujumbura!! un numéro y’agasobanuye ndababwiye ! hahaaah!! Dire qu’on est tombé dans le piège ubu ils peuvent sortir de leus cachettes et crier”AGATEGOOOOO” Wow chapeau!!
Ndumva icyo bashakaga bakigezeho: Gucecekesha ama radio yigenga yose!None se mwabonye umugaba w’ingabo yemera ko yatsinzwe?Ubundi bavuga ngo dutsinzwe urugamba ariko intambara irakomeje.Mwibuke na Ex Far nubwo batsinzwe nananubu ntibaremera.Numiwe mugitondo biyemerera ko batsinzwe.Ikindi coup d’état ikimara gutangazwa umuvugizi wa présidence nyuma y’iminota mike yahise atangaza ko yaburijwemo kandi ubundi iyo bigenze bityo uricecekera kugira ngo abayobozi bashya bataguhitana.
Mwabonye général utangaza ko yahiritse ubutegetsi atarafata Radio nkuru na présidence.Apuuuu! Niba atari imipango ni abasazi!!
Ariko rero ntibyumvikana ukuntu umuntu akora coup d’etat agatsindwa pe ari general rwose naba Sgt barazikora zigacamo ntaswe General bariya nimbwa rwose.Ahubwo Nkurunziza n’umugabo kuko abigarababyaga aberetse ko ibyo bashakaga ko Atari byose rwose kuko baramubuzaga uburenganzira bye. Ahubwo batuze abayoboye uko abishaka ahubwo ndiwe nahita niyongeza nkindi myaka icumi koko abahaye ikosora. AFRICA imyaka tugezemo ntabwo tucyemera abantu bakora kudeta , ahubwo abo nabadusubiza inyuma .Nkurunziza bahane wihanukiye kuko baraguhemukiye pe. vivre pierre
Yewe uriya mugabao koko ashobora kuba asenga Imana by,ukuri kuko asubirijwe mukwiheba,gusa yari yagerageje no kubigiramo ikinyabupfura no kwihangana,bikanyibutsa nange iyonabuze ayo ncira n,ayo namira,mpita nishyira mubiganza by,Imana kdi ntijya intenguha nuko birangira ge nongeye kuyitenguha,bt never it again ibi bya Nkurunziza bimpaye isomo rikomeye peee!
Nkurunziza,yeke Abarundi inkurunziza,Uburundi bube ubwabarundi ahokuba ubwa ba Ubwishyaka kangwa umuntu kyangubwoko,abarundi bigyire ku Rwanda,icyambere nabavandimwe bahuje amateka,mukwiye gufatumwanzuro wo kuvamumateka mukaniterambere,nimwanga murasigarinyuma,
Nkurunziza,yereke Abarundi inkurunziza,Uburundi bube ubwabarundi ahokuba Ubwishyaka kangwa umuntu kyangubwoko,abarundi bigyire ku Rwanda,icyambere nabavandimwe bahuje amateka,mukwiye gufatumwanzuro wo kuvamumateka mukaniterambere,nimwanga murasigarinyuma,!!!
Birababaje niba muvuga ko mukorera Imana wowe na nkurunziza! ubwose ba babikira bakaswe uduhanga bakaduterera muri corridor, baririrwa se bamuririra ngo ni abatabare bukeye bagataha mu nzuzi baba bazira iki ni shetani…ba ba jeune bagiye kwiga kwica muri DRC Nkurunziza ntaco abiziho?Apotres sostene yirukana ngo atunze imbunda byari byo?..kuvuga Imana ni 1 kwera imbuti ni ikindi(gukora ibibereye abana b´Imana). Nabonye muvi yumu jeune wo muri tz yikinira iza sex, ariko we atangaza ko yakijije..kuri tv yabo kuri youtube….IMANA ZISIGAYE ARI NYISHI ..NI IBIHE BYA NYUMA
Ubutegetsi ntabwo butangwa n’abantu bwana Trésor,rekeraho gushyushya imitwe.Kubona Perezida wacu ho umuyobozi uduha umutekano,biri mu bushake bw’Iyakare.Rekeraho rero kugarura amacakubiri!
Kagame yashutse nde ko udasobanura neza ? niba ari NIYOMBARE nk’uko mbikeka, na “empire hima” ntuzi icyo ari cyo!!! Kagame yabakubise ibitego byinshi mu gihugu cye n’ubu agikomeza ….ku buryo byabarondogoje akabaye kose mukakamwitirira ku buryo ba TRESOR bwarayaze bataye umutwe; Umwanya wo kujya gushuka Abarundi yawukura he ko ahora ari muri ba “Tresor” abubakira ibibateza imbere abubaka na bo ubwabo; ariko bo amatiku ntatume bagira icyo bafata bari muri za Empire Hima imaginaire lancé bar ba Retjens b’interahamwe , bahora bashakisha ibyo bahimbira Kagame kugira ngo bagerageze gusobanura urwango bamugirira, na Trésor akajyaho akikiriza iyo ntero; akavuga n’ ibyo ataziiii… wacecetse ko uri injiji???!!!
BAMWE BIRIRWAGA BABABESHYA NGO NKURUNZIZA ASHYIGIKIWE NI IMBONERAKURE NA POLICE YABIBERESTE!!?? Ngo agakino ba ureste uraje urebe ko batagiye kugana iya Gereza ni ishyamba! Ureba nabi ni isasu nirimusige!
Yabahaye uburenganzira bwo kwigaragambya ahandi no kubitekereza ari icyaha, babirengaho baratwika arabareka none raba!
hhh, barahubutse pe!!!!
PETER arabemeje,ni ikosora tu! abanyabihuha b’abanyamakuru murajya he?
MUSHAKE UWO WIGIZE GENERAL GODEFROID NIYOMBARE UMWOBO YIHISHEMO MUWUSIBE MAZE IBIBAZO BIRANGIRE YARI YORETSE ABARUNDI ABASHUKA KANDI ARIWE WISHAKIRA UBUTEGETSI NABARIYA BIGARAGAMBYA NIBIRENGE NKA MAYIBOBO BABITEHO BABAHE IKOSORA NTAMBABAZI
Uzi kwitegereza kabisa, wababonye na we bariya baturage bagenda n’ibirenge ngo baramagana 3e mandat?? None se nka bariya ibya mandat babizi bate koko uretse kuba ibikoresho by’abanyapolitiki, ariko ngo barataha bagahembwa da!! uw3ababaza incuro batoye Pierre Nkurunziza bariya bahungu b’ibirenge bavuga ko ari ebyiri??
Imana niyo yimika uwo ishatse kandi amahanga yose nink’ubusa imbere yayo. Abatekerezako bashobora kugenza uko bashatse kose isi n’abantu bataremye akariro gacye na feri.
Majambe..iriya mvugo (very bad) ko atari iy’abanyarwanda barezwe, ibuzemo uburere,ubumenyi bw’amateka etc..Wari uzi ko abanyamerika (USA)n’abafaransa, bigeze gutsindwa n’igihugu kidashinga(Vietnam),uzabaze ukuntu ingabo za USA zavuye ahitwa Saïgon.Bari bafite abagaba b’ingabo bize neza,n’ibikoresho nyabikoresho.Gutsindwa si ubuswa..bishobora guturuka ku mpamvu nyinshi…
Twajya dutanga igitekerezo cyacu mu bwubahane..Gutinyuka kuvuga amagambo nyandagazi ngo umujenerali n’umusega..Umujenerali ni umuntu ashobora kwibeshya.Gusa iriya mvugo irerekana ko mu Rwanda,mu rwego rwa Education scolaire & familiale haracyari umurimo wo gushyira abana b’iki gihugu kuri niveau y’uburere ishimishije.
Umva rukato, uzavuga uruhe kabisa jye nageze aho guceceka! none se umutu aratanga igitekerezo umuntu agafata ikijambo utamenya aho akivanye ukumva agituye aho, kandi twe twese twandika ahangaha twarize, twari dufute aba prefet de dicsipline! ariko nta cyo byatumariye pe! abanyarwanda bamwe ntituranamenya gukora debat contradictoire, gusa urakoze kudukebura
Ikiriho nuko niyombare atari faible nagato ariko yakoreshejwe na nkurunziza kugira abarimumyiyerekano bate intumbero.
Ibyo mu Burundi ni ikinamico rigamije ko Nkurunziza acecekesha abari bamaze iminsi bigaragambya. Jyewe nagira inama ya kigabo bariya barundi bahunze bagasubira iwabo gufatanya n’abandi kubaka igihugu. Niba atari ikinamico ryapanzwe n’ubutegetsi, ubwo bariya ba generali ni ba feke. Igihano kibakwiriye nabo barakizi.
Ivyiburundi namanyanga gusa, ntakuntu coup d,etat yopfuba yarigeze harya, uretseko arimitwe ya nkurunziza. Ariko nahoyabigize kugira ajijishe abantu yarabonyeko abantu batamukunda, ikindi nuko aburivyo akinisha, ivyoyivugisha coup d’etat arimitwe narindire buracya bugacyanayandi.
Nous avons décidé de nous rendre, j’espère qu’ils ne vont pas nous tuer.
KUKI MUTINYA GUPFA NYAMARA MUKICA ABANDI??
hahahaha afrocinema….
Umva heweee! Baca umugani ,ngo ukina numwana, atagutuka,akaguturiraa! niba arinimikino, kabiri karazigwa, twemereko arimikino,ariko ubutaha, muzoba mumbwira. Sindingaha yemwe ngahoo, Amahoro nasasagareeeee!
Imana nisingizwe mw’ijuru, yatsinze abanzi badashaka ko abanyafrica bigenga mu mutekano wa kimuntu. Abo banzi nta bandi ni ba Mpatsibihugu badashaka ko Africa igira amahoro, ahubwo bifuza ko duhora mu bucakara no mu buja batugira ibikioresho byabo. Ibyo bizwi n’uliya mu jenerali Niyombare wali wakoresjhejwe kugirango ahirike umurundi wali uhagaraliye abarundi bose n’uwo mu jenerali alimo. Ese abanyafrica bazahumuka gihe ki?
Abavuga ngo byari agakino sinemeranya nano. Ni gute abasirikare 3 bagwa mu ntambara namwe ngo bari gukina ikinamico.
Comments are closed.