Digiqole ad

WASAC igiye gusezerera abakozi basaga 250

 WASAC igiye gusezerera abakozi basaga 250

Ubuyobozi bw’ikigo gishizwe amazi, isuku n’isukura mu Rwanda WASAC kuri uyu wa 17 Kamena 2015 bwagiranye ibiganiro n’abakozi bacyo ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo kubashimira ubwitange n’ubushake bagaragaje mu kazi kabo, ariko banasobanurirwa ko muribo hari abakozi basaga 250 bazasezererwa ku mirimo bitewe n’ivugurura ryabaye muri iki kigo.

4384

Hari hashize umwaka hari abakozi ba WASAC bakora ariko bataremerwa nk’abakozi ba Leta kuko hari hategerejwe ivugurura kuva bivuye ku cyahoze ari Electrogaz.

Nyuma y’uko iteka rya Minisitiri w’intebe ryo kuwa 16 Kamena 2014 rigena uburyo abakozi ba WASAC bagomba gushyirwa mu myanya ndetse no kuyipiganira, iki kigo cyakoresheje ibizamini mu bakozi bacyo n’abandi bose kugira ngo hagaragare umukozi ufite ubushobozi buzatuma bagera ku nshingano bihaye zo gukwirakwiza amazi n’umuriro mu gihugu hose.

Sano James Umuyobozi wa WASAC mu nama yagiranye n’abakozi ejo, yavuze ko mu guhitamo abakozi bazagumana byaciye mu mucyo kuko bahaga buri wese amahirwe yo kwerekana ubushobozi afite kugira ngo azafashe ikigo gufasha abanyarwanda.

Gusa yasabye abazasezererwa kwihangana bakumva ko nta kundi byari kugenda.

Sano yagize ati “Umuntu utazajya mu mbonerahamwe y’ikigo ntazumve ko yatsinzwe yazihangane, nanjye nemera ko wenda iyo nkora ikizamini hari igihe nari gutsindwa.”

Yabahaye ikizere cy’uko nubwo bazasezererwa ku mirimo yabo batazasiragira kuri WASAC basaba ibyo bemererwa n’amategeko kuko ngo byose byarangijwe gutunganywa.

Yabashishikarije kandi kwitabira gukora indi mirimo ndetse bibumbira no mu matsinda yabafasha gukomeza gutera imbere.

Sano kandi ati “Nimbona abantu bishyize hamwe uretse no kuba Leta ibashigikira, nanjye nk’umuyobozi wa WASAC nzabashigikira kuko mbifuriza ihirwe mu buzima .”

Abakozi bazasezererwa bazakomeza guhembwa mu gihe cy’amezi atandatubanahabwe  amafaranga y’imperekeza.

James Sano yasobanuye ko abagiye gusezererwa ari abatari bafite ibyangombwa ndetse n’abandi bakoze ibizamini bigaragaza ubushobozi bafite ariko bagatsindwa.

Abakozi bazasigara mu kazi ngo bazongererwa ubushobozi bijyanye n’ibyo bakora naho ngo utubahiriza ibyo ashinzwe we azicuza impamvu yasigaye kuko ngo azasezererwa nabi.

Kugeza ubu bivugwa ko mu gihugu hose abanyarwanda 75% aribo bakoresha amazi meza, WASAC ivuga ko mu  2018 hari ikizere ko abanyarwanda 100% bazaba bafite amazi meza.

Muri 2006 ikigo gitanga amazi cyitwaga Electrogaz, muri 2008 gihinduka RECO RWASCO naho muri 2010 gihinduka EWSA, nyuma gato kigabanywamo kabiri ishami rishinzwe amazi izuku n’isukura ryitwa WASAC.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • James ni umuntu w’inyangamugayo kandi wicisha bugufi, azakora ibyo abasezeranyije. Twahuye rimwe gusa, ariko uri umuntu muzima rwose. Imana igufashe mu gusohoza inshingano zawe. Nubwo aho ntuye tumaze ukwezi tutagira amazi, ibyo uvuga ndabyizera cyane.

    • Sano n’imfura niyo yasezerera abantu afite ubumuntu pee, no mu mvugo urumva ko adahungabanya abantu. Hari CEO wa REG we ni umuntu wagiye kwicara ngo arye za miliyoni, ni inganzwa yibereye aho, umugore witwa Odetta wagirango ni Munyanganizi wazutse hamwe n’abatabazi barazaga bagahagurutsa umuntu ku ntebe yari yicayeho ngo ni mu cigo cacu mwa!!ugahaguruka utazi iyo ujya ngo batagutemera aho. none jye nibaza ikigo sensible nka REG gifitiye akamaro igihugu ukuntu umugore aza akakigira akarima ka se, jyewe nari narahawe akazi n’imfura y’i Rwanda Katabarwa, twarabuze uwatwakira wundi, ku buryo mba numva mbabajwe n’umuntu wigira ikimana, nibaza uwamutumye akanyobera ,nzi ko muzee wacu yanga abantu bameze nkuriya mugore udaha agaciro abantu, ariko agomba kuba yaramwibesheho!Ni umugome, akorana ubwirasi, urwango, ariko mu gihe twari tugezemo ntibyari bikwiye, ajye yigira kubamubanjirije, kandi yoye gutesha agaciro isura twari dufitiye igihugu. H.E akurikirane neza amakuru ya REG,ntibamubeshye, kandi mukundira ko azi gufata umwanzuro iyo amaze kumenya ukuri aho kuri, abashinzwe kumumenyesha amakuru birinde kugira amaranga mutima, ntabwo igihugu cyacu kigomba kugibwaho umugayo kubera Odetta !! Mureke abantu barenganurwe 94 yararangiye, ntabwo dushaka ko isura y’ubuyobozi bwacu ihinduka mu gihe dushaka kongera kwitorera Mose wacu(Kagame ) dushaka igitotsi cyose cyamuvangira dore ko bazambya ibintu byose bakabimwitirira. uzi ko uwo mugore abakoresha ibizame ngo yabanzaga gutanga liste y’abatsinze batarakora! Ni akumiro. Nyamara Sano byaramenyekanye ko ngo ibyo yakoze byose yabanzaga kugisha inama Mifotra. Murakoze.Karekezi

      • Mwihangane musenge umwanzi agucira icyobo Imanzi ikagucira icyanzu!
        Kandi Imana iri juste.

        Pole sana bakozi birukanywe.

    • Naive !!

    • Ubwo se uramushima ko udafite amazi! mbere se wayaburaga igihe kingana iki ataraba CEO wa WASAC?

  • Yewe niba hari icyo usaba Sano aguhe,ibyuvuga ntumuzi nyine. Icyo arusha abo ba REG nuko ari inyaryenge,ariko nawe ruswa iwe ivuza ubuhuha. Ahubwo HE atabare bitaragera kure,kuko azi kwerekana ko ari umutagatifu,ariko amamiliyoni arayarya ntibagarure tutiriwe tuvuga n’ibindi bibi byinshi…..

  • ariko mana yange ngo abantu bakoze ibizamini mbega ibizami byakoze abo bashakaga nyine bitsinda abo bashakaga nonese ko basohoye itangazo ni abari basazwe bakorera wasac bamwe bagaca kuruhande bakajyanayo abandi bazize iki

  • biteye isoni ? cyumuriro namanzi kubirukana nibyiza haze abashoboye

  • Ahubwo se ko bari baratinze? jye services batanga zintera umutwe pee, ibaze kujya muri office kwishyura amazi, ukabura umuntu ukubarira ayo wishyura ngo ubishinzwe ntahari, kandi abandi biyicariye inyuma bari kuri whatsapp cg games kuri machines! washaka umuntu uguterera stamp ngo ntahari, ukagira ngo stamp igomba gukoresha password cg finger print!! Twizere ko bazahindura imikorere kuko ukuntu bakira aba clients bihabanye na gahunda twigishwa na RDB ya NAYOMBI!!

  • bro service yo si wasac yo nyine uzajye kwaka transcript muri kaminuza ishami rya huye usange muri bureou ushinzwe kubitanga akubwire ngo uzaze ejo kdi ari kuri 4ne cyagwa kuri face book ukamubwira ati naturutse kure ati ariko ntiwumva ahubwo imodoka irongera igusige si wasac gusa rwose

  • Kabeza Rubirizi tumaze amezi 2 nta mazi! ese turi muri kigali city koko?
    Sano akurikirane ikibazo cyabantu bafite braderi baha ruswa abakozi ba wasac kugirango bakore business.
    twararenganye igisigaye ni ukuzabaza Mzee wacu ni we wumva abaturage. ikidomora ni 250, amazi mabi, abana bacu bahora barwaye.
    ikindi ubu ku manywa nta muriro tukibona.
    twarumiwe twifata ku munwa!
    Nta mazi, nta transport….

Comments are closed.

en_USEnglish