Digiqole ad

Musanze:Kubona mutuelle de santé bisaba kurara ku kigo nderabuzima

 Musanze:Kubona mutuelle de santé bisaba kurara ku kigo nderabuzima

Kubera gutinda guhabwa service bamwe usanga bahunyiza kubera kutaruhuka neza

Abafatira ubwisungane ku kigo nderabuzima cya Muhoza mu karere ka Musanze batangaza ko kugira ngo umuntu abone ubwisungane mu kwivuza bisaba kurara ku kigo nderabuzima. Kubera iyi mpamvu barasaba ubuyoboziko ko bwakwigira hamwe uburyo Mutuelle yajya itangirwa mu midugudu.

Kubera gutinda guhabwa service bamwe usanga bahunyiza kubera kutaruhuka neza
Kubera gutinda guhabwa service bamwe usanga bahunyiza kubera kutaruhuka neza

Abaturage bagaragaza ko hakenewe uburyo bwo kuborohereza kubona ubwisungane mu kwivuza nyuma yo kwishyura bagasaba ko abakozi babishinzwe bagombye kujya bamanuka bakabasanga mu midugudu aho abaturage batuye ndetse byaba ngombwa bagashyiraho ingengabihe byazajya bikorerwamo.

Twahirwa Nicolas utuye mu kagari ka Ruhengeri agira ati: “Ubu nageze hano mu sa cyenda, nashakaga kubona nimero iri mu za mbere. Aya majoro turara ni ikibazo kiduhangayikishije cyane, mbere twakoreraga mu matsinda umwe akazizana bakazisinya akazitugarurira, bari bakwiye kubigarura koko byaturindaga iyi mirongo miremire.”

Undi muturage witwa Musabyimana Immaculée yavuze ko byamusabye gucumbika muri Maternité kandi ngo yagejeje saa sita yicaye ku ntebe bityo ngo ubuzima bwe bwarahazahariye.

Kimwe na bagenzi be agaragaza ko iki ari ikibazo cyagombye gushakirwa umuti vuba kuko ngo hari abantu bashobora kubigiriramo ibibazo birimo nko guhohoterwa mu masaha y’ ijoro ndetse bamwe bakaba babura ubuzima babitewe no kutabonera ubwisungane ku gihe kandi baramaze kwishyura.

Ku ruhande  ubuyobozi   bw’ikigo nderabuzima cya Muhoza, bwemeza ko ibi ari ikibazo kibangamiye abaturage ariko bakagaragaza ko iki kigo cy’igihugu cy’ubuzima  cyari cyagerageje kongera abakozi ariko ngo kuko butakoz we bagiye kongera kubegera kugira ngo barebe niba hari ubundi buryo abaturage bafashwa kubona ubwisungane mu buryo bworoshye.

Nirere Léopord, uyobora iki kigo nderabuzima agira ati: “Bigitangira harimo ibibazo by’uko abaturage batari baramenyeshejwe igihe batangira umusanzu ndetse naho kuwutanga, ibi byaje gutuma mu gihe bitangarijwe hishyura abaturage benshi bityo umubare wabo ugahita urenga abakozi dufite muri mutuelle.”

Asaba abaturage kwihatira kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe, anabasezeranya ko bagiye kongera kwegera RSSB kugira ngo iki kibazo bagikorere ubuvugizi bityo nacyo gishakirwe umuti.

Ikigo nderabuzima cya Muhoza cyakira abaturage basaga ibihumbi 73 baturuka mu mirenge ine igize umujyi wa Musanze kandi ngo barenze ubushobozi bw’iki kigo nderabuzima.

Ubuyobozi bw’iki kigo bukaba bwifuza ko hakubakwa ikindi kigo muri uyu mujyi kugira ngo abaturage babashe kwitabwaho byuzuye.

Abenshi baba bahageze mbere ya saa sita z'ijoro
Abenshi baba bahageze mbere ya saa sita z’ijoro
Hari bamwe bahagera ari bazima arko nyuma bakaza kuharwarira
Hari bamwe bahagera ari bazima arko nyuma bakaza kuharwarira
RSSB ngo yagerageje kongera abakozi ariko ngo baracyari bake ugereranije n'ingano y'abaturage
RSSB ngo yagerageje kongera abakozi ariko ngo baracyari bake ugereranije n’ingano y’abaturage

Placide Hagenimana

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Thank you Placide for this story! A good journalist is the voice of the voiceless. Mutuelle mu Rwanda igiye kunanirana nk’ Amavubi football national team

  • Biriya ni ukwiba abaturage kuko reta ibigomba kuvura abantu kubusa none se ubwo inyungu yumuturage ku gihugu cye ni iyihe

  • ngaho namwe nimwirebere.ngiyi impamvu ituma uturee twamajyaruguru tuba utwanyuma mumihigo. niba batitaye kubaturage ejo bagashira bazayobora nde?rwose mubitera amajyaruguru kuba abanyuma ntimugitindeho kuko bagira service mbi kuburyo mutabyumva.Bosenibamwe akwiye kwisubiraho kuko ubanza abameye be baramuciye amazi.murakoze.

  • Ikigo ndeka buzima cya Muhoza niki go gifite abaturanyi benshi bikaba je ibihumbi birenga 73 leta ngushaka uburyo yubaka ibindi bigo nkabibiri hafi yacyo kugirango services inoge naho abakozi ba mutuelle ntabyo baha abantu bangana gutyo service ngo babishobore gusa inzego zibanze zishake uburyo bakore ra mumidugudu

Comments are closed.

en_USEnglish