Digiqole ad

AbanyaSingapore baje gufasha kongera umusaruro w’Ubuki mu Rwanda

 AbanyaSingapore baje gufasha kongera umusaruro w’Ubuki mu Rwanda

Ubuki bw’u Rwanda bwemerewe gucuruzwa n’i Burayi ariko n’isoko ryo mu Rwanda buracyari bucye

Kuri uyu wa mbere mu kiganiro cyahuje Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi iri kumwe n’itsinda rivuye muri Singapore baje gushora mu kongera umusaruro w’ubuki mu Rwanda, baganiriye n’aborozi b’inzuki b’ahatandukanye mu Rwanda bababwira ko kwita ku bwiza n’ubuziranenge bw’ubuki bw’u Rwanda aribyo byatuma babona isoko no ku rwego mpuzamahanga, bakirinda kubuvangamo ibindi bintu nk’isukari.

Ubuki bw'u Rwanda bwemerewe gucuruzwa n'i Burayi ariko n'isoko ryo mu Rwanda buracyari bucye
Ubuki bw’u Rwanda bwemerewe gucuruzwa n’i Burayi ariko n’isoko ryo mu Rwanda buracyari bucye

Byari mu gikorwa cyo kuberaka sosiyeti ya APIARY yo muri Singapore igiye gukorana nabo mu kongera umusaruro w’inzuki hagamijwe kugabanya ubuki butumizwa hanze y’igihugu ndetse banasagurire amasoko mpuzamahanga.

Mu Rwanda hari imizinga 1 000 y’inzuki ariko ngo umusaruro itanga ntabwo uhaza abanyarwanda bashaka ubuki nk’uko bitangazwa na Tony Nsanganira umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI ushinzwe ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.

Kugeza ubu mu Rwanda amakoperative 12 akorera muri Gishwati, Nyungwe, Birunga na Akagera batanga umusaruro wa toni enye (4) z’ubuki ku mwaka,  mu gihe bihaye intego yo kugera ku toni ibihumbi umunani ku myaka itatu iri imbere ariko ngo bishobora no kurengaho bitewe n’ubufatanye bw’abaturage.

Mu 2012 nibwo u Rwanda rwabonye icyangombwa cyo gutwara ubuki ku mugabane w’ubulayi ariko ntibarabigeraho kubera umusaruro muke.

APIARY ngo ije gufatanya n’aba bavumvu kuzamura umusaruro w’izi nzuki zo mu Rwanda, kubafasha gukora kinyamwuga no kubashakira amasoko mpuzamahanga.

Iyi kompanyi y’abanyaSingapore izatangira iha ibyangombwa nkenerwa abavumvu ndetse n’amafaranga kugira ngo haveho imbogamizi bari bafite mu kubasha kubona umusaruro bifuza.

Abavumvu bavuye ahatandukanye mu gihugu bagaragaje ko bishimiye ko bagiye gufatanya n’iyi sosiyeti ariko bagaragaza ko hari ibibazo byinshi bahura nabyo birimo n’igiciro gito ku musaruro baba babonye.

Abavumvu bavuye ahatandukanye mu gihugu baje kubonana n'abashoramari bavuye muri Singapore
Abavumvu bavuye ahatandukanye mu gihugu baje kubonana n’abashoramari bavuye muri Singapore

Aha ngo bahabwa amafaranga hagati ya 2 000rwf na 25 000rwf kuri litiro imwe y’ubuki amafaranga ngo babona ko ari macye cyane ugereranyije n’umuruho wabo.

Claude Munyendamutsa wo mu karere ka Nyamasheke ati “ukurikije ukuntu inzuki ziryana n’uburyo zirushya twifuza ko nibura litiro yajya igura ibihumbi 5 kugirango n’umuvumvu agire icyo amumarira.”

Tony Nsanganira wo muri MINAGRI kuri iki avuga ko icya mbere ari ukubaka ubu bufatanye bw’igihe kirekire, bagatuganya ubuki bwijuje ubuziranenge kandi butavangiye isukari, umusaruro wabo bakawushakira isoko n’igiciro ngo kikazamuka.

Yavuze ko umwaka ushize hari ubuki bwoherejwe mu bihugu by’abarabu buvuye mu Rwanda ngo basanga bwashyizwemo isukari ndetse ngo burimo n’imyotsi, ibintu ngo biba bidahesha isura nziza igihugu.

Esther Usu uhagarariye APIARY yo muri Singapore  yavuze ko u Rwanda hari byinshi rwatanga ushingiye ku butaka bwiza n’amashyamba karemano rufite. Ngo intego ya APIARY  ni kongera umusaruro w’ubuki bw’u Rwanda  no kumenyekanisha umwihariko bufite ku ruhando mpuzamahanga.

Abashoramari bo muri Singapore bavuga ko babonye umwihariko mu buki bw'u Rwanda
Abashoramari bo muri Singapore bavuga ko babonye umwihariko mu buki bw’u Rwanda

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • twitezeye ko bazadufasha kongera umusaruro w’ubuki twohereza mu mahanga

Comments are closed.

en_USEnglish