15 bazakina ‘Tour du Rwanda’ berekanywe banahabwa amagare bemerewe na P.Kagame
Musanze – Kuri uyu wa kane abakinnyi bagize amakipe atatu y’u Rwanda bazahatana muri “Tour Du Rwanda” bamuritswe kandi bahabwa amagare mashya bazakoresha muri iri rushanwa. Aya ni amagare kandi bemerewe na Perezida Paul Kagame.
Uyu muhango watangijwe n’umunota wo kwibuka umusore Yves Kabera Iryamukuru uherutse kwitaba Imana mu irushanwa rya Rwanda Cycling Cup mu mpanuka ari gusiganwa n’aba bagenzi be.
Mu muhango witabiriwe na Julienne Uwacu ministiri w’umuco na siporo na Aimable Bayingana uyobora ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare, abasore 15 bazakina Tour Du Rwanda bagabanyije mu makipe atatu; Akagera, Muhabura na Kalisimbi.
Nyuma yo gutangazwa hakurikiyeho kubaha amagare 18 akoreshwa mu isiganwa (Road Race bikes), rimwe rifite agaciro k’ibihumbi 14 by’amadolari, ndetse n’atatu akoreshwa mu gusiganwa n’igihe (team time trial) rimwe rifite agaciro k’ibihumbi 20 by’amadolari.
Aya magare ngo amagare ari ku rwego rwo hejuru kuko amwe muri yo ari nk’iryakinishijwe na Chris Froome uherutse kwegukana Tour de France ebyiri nawe akoresha.
Minisitiri Julienne Uwacu nyuma yo gutanga ku mugaragaro aya magare yabwiye aba bakinnyi ko kuba ubu bafite amagare yo ku rwego rwiza bagomba kubigaragariza mu musaruro mu irushanwa mpuzamahanga rizatangira mu mpera z’icyumweru gitaha.
Ku magare aba bakinnyi b’u Rwanda bazakoresha muri Tour du Rwanda ngo hazaba hariho ubutumwa buvuga ngo “Yves Tuzahora tukwibuka”.
Tour du Rwanda izatangira tariki 15 Ugushyingo 215.
Abasore bazahagararira u Rwanda muri Tour Du Rwanda ni:
Team Rwanda Kalisimbi
- Nsengimana Jean Bosco
- Uwizeyimana Bonaventure
- Byukusenge Patrick
- Hadi Janvier (kapiteni)
- Valens Ndayisenga
Umutoza: Sterling Magnell
Umukanishi: Jamie Bussel
Team Rwanda Akagera
- Biziyaremye Joseph
- Karegeya Jeremy
- Uwizeye Jean Claude
- Aleluya Joseph
- Ruhumuriza Abraham (kapiteni)
Umutoza: Sempoma Felix
Umukanishi: Rafiki Uwimana
Team Rwanda Muhabura
- Hakuzimana Camera
- Gasore Hategeka
- Bintunimana Emile
- Tuyishimire Ephrem
- Byukusenge Nathan (kapiteni)
Umutoza: Simon Hupperetz
Umukanishi: Ntibitura Issa
UM– USEKE.RW
3 Comments
the only team that is allowed and worthy to be called “Team Rwanda” turabemera sha muduhesha ishema, uve ku yandi ma teams dufite
ABA BASORE BABITEHO,,,,,, BABAHATE IMISOSI MYINSHI,,, ABATIRA BABASHAKIRE AMASHULI,, BABAHE AMAZU YO KUBAMO
TEAM RWANDA IS TEAM RWANDA
UREKE YAMAVUBI ATUBESHYA HAMWE NA FERWAFA YAYO
Ese ko mutatubwiye igihe rizatangirira.Kigali-Huye rizahanyura ryari?
Comments are closed.