Abasenateri bose bemeye ishingiro ry’umushinga w’ivugurura ry’Itegeko Nshinga
Abasenateri 24 bari bateraniye mu cyumba cya Sena kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2015, bose batoye bemera ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga. Nta wifashe cyangwa ngo awuhakane. Hon Makuza yasobanuye ko ubu bageze ku cyiciro cya 14 mu byiciro 19 umushinga w’ivugurura ry’iri tegeko Nshinga ugomba gucamo.
Umunyamakuru w’Umuseke wari mu Nteko aravuga ko ari gahunda yamaze umwanya muto, Abasenateri bicaye maze abasomye uriya mushinga bagenda batanga ibitekerezo ku ngingo zimwe na zimwe.
Abenshi bavuze bashima akazi kakozwe ngo babona ko hari byinshi byavuguruwe babona ko ari byiza kuko bishingiye ku busabe bw’abaturage.
Habaye impaka zisa n’izikomeye ku ngingo ya 79 ivuga ko manda y’imyaka 5 y’abadepite ifunguye, (itagira umupaka), ariko iya 82 y’uyu mushinga w’itegeko nshinga rivuguruye, igateganya ko Abasenateri batorerwa manda y’imyaka 5 yongerwa rimwe, mu gihe mu itegeko nshinga rivugururwa, Senateri yari afite manda y’imyaka ine yongerwa rimwe.
Bamwe mu Basenateri, mu mvugo yeruye banenze bikomeye impamvu abadepite bihaye manda ifite igihe kitazwi, ariko impaka kuri iyo ngingo ziza guhoshwa na Senateri Tito Rutaremara, washyigikiye igitekerezo cya Hon Mukama Abbas Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, yavuze ko byakozwe bitewe n’uko Abadepite batorwa n’abaturage, Abasenateri bagashyirwaho.
Hon Ntawukuriryayo ati “Kuki mu Itegeko Nshinga baduhaye hagaragaramo uko Senateri avaho ariko ku badepite ntibigarukweho ngo bizagenwa n’Itegeko Ngenga rigenga umutwe w’Abadepite?”
Ibi byagarutsweho na Hon Karangwa Chrisologue, wavuze ko adahakana ko abadepite bamara imyaka itazwi, ariko ati “Birasaba ibisobanuro, kuko ntibyumvikana uko Abasenateri n’Abadepite, bose bari mu rwego rumwe rw’Inteko, ariko bamwe itegeko rikavuga uko bavaho, abandi bikagenwa n’itegeko ngenga.”
Senateri Mukankusi, we yavuze ko mu gihe Senateri azaba ahawe manda y’imyaka 5, bishobora kwica inshingano z’urwego akorera bitewe n’icyo gihe gito, asaba ko nibura haba manda y’imyaka 10 wenda itongerwa kugira ngo Sena ikore inshingano yahawe muri icyo gihe.
Tito Rutaremara, wari wagaragaje ko ashyigikiye ishingiro ry’uyu mushinga, nubwo yaneze uko ingo ya 172, ivuga manda y’imyaka 7 izahabwa Perezida uzatorwa muri 2017, hakazabona gukurikizwa ibyo mu ngingo 101 ivuga manda y’imyaka 5 ku Mukuru w’Igihugu, yahosheje izo mpaka.
Ati “Kuba abadepite batorerwa imyaka 5 muri manda ifunguye, abanyamakuru ntibabitware nabi niko itegeko ribiteganya. Abadepite bshyirwaho n’amashyaka yabo, ndetse batorwa n’abaturage, bityo igihe bakimufitiye icyizere ishyaka ryamugumishaho, cyangwa yarangiza manda abamutoye bamugirira icyizere akagumaho.”
Hakurikiyeho amatora maze, Abasenateri 24 bose bari bahari batora bemera ishingiro ry’uyu mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga hashingiwe ku busabe bw’abaturage bakoze kuva hagati muri uyu mwaka bakabugeza ku Nteko.
Hon Bernard Makuza uyoboye Sena y’u Rwanda yavuze ko muri ‘etapes’ (ibyiciro) 19 iri vugurura rigomba kunyuramo ubu bageze nibura kuri ‘etape’ ya 14.
Uyu mushinga ugiye gushyirwa muri Komisiyo ya Politiki n’imibereho myiza y’abaturage, muri Sena bawusuzume. Aha ngo n’Abadepite hamwe n’undi Munyarwanda wese azaba yemerewe kwitabira iri suzuma rizakorwa n’iyi Komisiyo.
Komisiyo nimara gukora isuzuma, mushinga uzagaruka mu Nteko rusange ya Sena maze hagende hatorwa ingingo ku yindi.
Nibirangira uyu mushinga wemejwe, uzajyanwa mu Nteko rusange Umutwe w’Abadepite, aba ngo bashobora gusanga hari ingingo zahindutse, aba ngo basanze hari ingingo batemeye hajyaho Komisiyo ihuriweho n’imitwe yombi yo kongera kubyigaho, zagafatwaho umwanzuro.
Umutwe w’Abadepite niwemera ibyakozwe na Sena kuri uyu mushinga, uzabimenyesha Sena mu nyandiko maze ushyikirizwe Minisitiri w’Intebe, na we n’Inama y’Abaminisitiri basabe Perezida wa Repubulika kugena igihe Kamarampaka izabera.
Gusa, Perezida wa Republika n’abajyanama be, na bo ngo bashobora kuvuga bati “Ingingo iyi n’iyi turabona ishobora kunozwa muri ubu buryo”.
Icyo gihe uyu mushinga wongera kugaruka muri Sena n’Inteko y’Abadepite hakanozwa ya ngingo yasabwe na Perezida wa Republika mbere y’uko habaho Kamarampaka abaturage bagatora. Nyuma ya Kamarampaka, itegeko risinywa na Perezida rikajya mu Igazeti ya Leta hakubahirizwa ibirimo.
Uyu mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku ya 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, ugizwe n’ingingo 177 mu gihe itegeko nshinga ryagiraga 203. Kuvugurura itegekonshinga nibikorwa, rizaba rivuguruwe ku nshuro ya gatanu muri rusange, ariko nibwo bwa mbere bizaba binyuze muri Kamarampaka.
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
12 Comments
Ehhh,ese burya abasenateri batora bamanitse intoki nk’abanyeshuri? nta koranabuhanga bagira?
Kugira barebe neza niba ntagipinga kirimo, ubwo se urumva barabuze ikorana buhanga Hatari we??
Ariko mwa bagabo mwe n’abagore bo mu nteko, ubwo muzongera kubwira abana banyu nko KWIGA nibyiza kandi namwe ayo mwize mutayakoresha ngo muhe igihugu umurongo mwize.
Nimubareke sha muhebere urwaje nyine ubundi c murabirwanya ngo mubishobore.
Nimutekereze ikizavamo ntakundi.
Nibyo byari byitezwe ni bâ nsumirinda nta kundi
Makuza ko mbona afite ubwoba? Burya gukora ibyo utemera ntabwo ari akantu! Nimurebe mu maso y’uyu mugabo mumbwire?
Ndabona atutubikana.
Nabwo ari Makuza gusa buriya bariya bose uzanye detection de mensonge bose bafatwa kuko bakora ibintu batemera mumitima yabo.
Jye ibi bintu bya manda sinkibitaho umwanya wanjye gusa ndaba aamasura y’ababiklora nkahita numirwa amateka azabibbabaza.
Igihugu cyaacy cyagorwa cyagorwa!! Ubu koko bakivukije amahirwe yo kujya gihererekanya ubutegetsi nta maraso amenetse?!! Nzaba ndeba da !!
yewe Rwanda uragowe peeeeee! akazaza gatinze ni amenyo ya ruguru!
Ibyakozwe byose ni imfabusa mu gihe abantu bagishaka kwiba ubutegetsi bakabyitirira abaturage ngo ni demokarasi. Ni akumiro peeee!
Byaba byiza ko Perezida uriho ubu arangije mandat ye muri 2017, bamuha amahirwe yo kwiyamamariza mandat imwe gusa y’imyaka itanu (5), yaramuka atsinze amatora akazayobora kugeza muri 2022, hanyuma agahita afata ikiruhuko agaharira abandi. Ibi nibyo byakagombye kwandikwa mu ngingo ya 101 y’Itegekonshinga rivuguruye.
Ibi byakorwa kubera ko Vision 2020 yashyizweho ariwe uyobora iki gihugu, bikaba rero byaba byiza aramutse ahawe amahirwe yo gukomezanya nayo akanayisoza. Mu myaka ibiri irenga kuri 2020 azaba asigaje azayikoresha mu gukora Evaluation y’iyo vision 2020 noneho akamurikira abanyarwanda Raporo irambuye yerekana neza ibyo u Rwanda rwashoboye kugeraho mu ishirwamubikorwa rya Vision2020, noneho abanyarwanda bakamushimira ibyo yakoze akajya kwiruhukira.
Uzamusimbura muri 2022 ubwo azakomereza aho yari ageze.
Rwose byaba byiza guhera muri 2022 u Rwanda rutangiye gahunda yo gusimburana ku butegetsi mu buryo bukurikije amahame ya Democratie. Utsinze amatora akaba ariwe uyobora kandi ntajye arenza mandat ebyiri zikurikiranye ni ukuvuga ko atazajya arenza imyaka icumi (5×2).
Ibi rwose Abasenateri bacu bashatse babyitaho mu gihe barimo kuvugurura iri Tegekonshinga. Byazadushimisha.
Naho ibyo kuvuga ngo Perezida uriho ubu yazageza muri 2034 agitegeka u Rwanda byaba rwose ari ugukabya.
Comments are closed.