Miliyari 2,5 ku kwezi zitangwa ku mashini zitanga amashanyarazi – Musoni
Kuri uyu wa kane i Kigali hatangijwe inama y’ibikorwaremezo mu ishoramari rigamije kongera amashanyarazi, Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni yavuze ko abashoramari mu Rwanda bishyura buri kwezi amafaranga miliyari ebyiri n’igice yo kugura Petrol yifashishwa mu mashini ‘generetor’ zitanga umuriro w’amashanyarazi, bigatuma ikiguzi cy’umuriro kiba hejuru.
Muri iri huriro u Rwanda rwaboneyeho kugaragaza imishinga igamije kongera amashanyarazi, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego yo guha umuriro 70% by’Abanyarwanda mu 2017 ndetse no kugabanya igiciro cy’amashanyarazi kikiri hejuru.
Igiciro cy’amashanyarazi kuba kiri hejuru muri iki gihe, ngo biterrwa n’uko u Rwanda rugikoresha umuriro mwinshi uva ku mashini (generator) nk’uko bitanganzwa na Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni.
Ati: “Ubu ibiciro by’amashanyarazi biri hejuru kuko tugikoresha generator (imashini), ariko ni izo kwifashisha by’igihe gito.”
Umuriro ukoreshwa mu Rwanda, 40% uva kuri ‘generator’ zinywa petrol bityo bigatuma Leta iwugura n’abashoramari bishyura batanga miliyari 2,5 buri kwezi.
Musoni yavuze ko muri iyi nama u Rwanda rufite imishinga ine rugomba kwereka abashoramari kugira ngo babe bayishyira mu bikorwa.
Iyo mishinga ikeneye abafatanyabikorwa, irimo uwo gukomeza gukura amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu angana na MW 100, uwa Nyiramugengeri uzatanga MW 100, n’amashanyarazi akomoka ku Izuba.
Umushinga wo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi igendanye n’igihe hirya no hino mu gihugu na byo byagarutsweho.
Iyi mishinga yose Minisitiri Musoni, yavuze ko ariyo izafasha mu gukemura ikibazo cy’umuriro muke ndetse n’amashanyarazi agurwa igiciro cyo hejuru.
Muri iyi nama kandi ngo u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika bizabasha kwiga uburyo bugezweho bwo gukwirakwiza amashanyarazi, ndetse binamenye ibikoresho bigezweho ngo kuko hari abikorera benshi baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi bakora iby’amashanyarazi.
Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW
2 Comments
Leta yatanze amashanyarazi ku bantu bose itabanje kugenzura ikibazo cy’Ingano y’Umuriro ifite. Hagombaga kubanza kongera ingomero zayo mu gihugu igipimo cyayo kikiyongera mbere yo kuyatanga.
ndabakunda kuko mudatinda kubona ko mwibeshye .urazi iyo muterahejuru ngo iterambere mutazi gucura n’Igikwasi.
Comments are closed.