Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, imodoka ya Toyota Corolla RAB 107L yari itwawe n’uwitwa Angelo Ngabo yagonze abantu batanu mu murenge wa Kabare mu karere ka Rwamagana. Umwe yahise yitaba Imana aho, amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abandi babiri nabo bitabye Imana kwa muganga kugeza ubu. Spt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police ishami ryo […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko umubyeyi we ‘Nyina’ yitabye Imana. Mu magambo y’icyongereza yagize ati “I know mothers are special pple (people) to many….mine was very very special to me. She has passed on.May God rest her in peace.” Tugenekereje […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki 22 Ugushyingo, Nyuma yo kuzenguruka ibice binyuranye by’Umujyi wa Kigali mu gace ‘etape’ ka nyuma k’irushanwa kareshya n’Ibilometero 120, umusore w’Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 22 niwe wegukanye ‘Tour du Rwanda 2015’ yabaga ku nshuro ya 7, akoresheje 23h54’50’’ mu minsi Umunani (8) bamaze bazenguruka ibice binyuranye by’u Rwanda. Kuva kuri Stade […]Irambuye
Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) isanga mu Rwanda haramutse hagiyeho ikigo kimwe gishinzwe gushaka no gukoresha ibizamini abifuza gurera Leta byakuraho ibibazo bya ruswa n’icyenewabo rimwe na rimwe bigaragara mu mitangire y’akazi ka Leta. Ubwo yamurikaga raporo ku isuma yakoze mu bigo binyuranye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015, ku Nteko Ishinga Amategeko […]Irambuye
*Iryanyawera wari ufite imyaka 10 mu gihe cya Jenoside yashinje Twahirwa uruhare rutaziguye muri Jenoside, *Mukagatare ushinjura Twahirwa yavuze ko yamuhungiyeho we n’umugobowe wahigwaga n’Interahamwe, *Rugirababiri waturanye na Twahirwa mu nzu za Leta icyo gihe, yabwiye Urukiko ko Twahirwa yavuye iwe ahunze mu matariki 14 Mata 1994, *Urubanza rwimuriwe tariki 11 Ukuboza 2015 hatangwa ibyifuzo […]Irambuye
*Ushinjwa ni umuyobozi w’ikindi kigo cy’ishuri *Uyu mwana w’umukobwa avuga ko ngo uyu musore yari yaramwijeje ko bazabana *Umukobwa yemera ko bari basanzwe baryamana nk’umugore n’umugabo *Uyu ushinjwa ‘yandikiye’ ababyeyi b’umwana abasaba imbabazi Niyomwungeri Jean D’Amour, umuyobozi w’ishuri ry’isumbuye rya APDK riherereye mu mujyi wa Kigali, akaba yarahoze ari umwalimu mu ishuri ryisumbuye rya Collège […]Irambuye
Bagihaguruka i Muhanga igikundi cyahise cyitura hasi, irushanwa ribanza guhagarara. Isiganwa ryongeye riratangira, gusa mu nzira batararenga akarere ka Muhanga umusore wo muri Eritrea Debretsion Aron yituye hasi arakomereka ndetse ajyanwa kwa muganga ahita ava mu irushanwa. Isiganwa ryakomeje riyobowe n’abasore b’abanyarwanda ariko bageze i Rubavu Teshome Meron kapiteni w’ikipe ya Eritrea yasize abandi igare […]Irambuye
Police yo mu gace kitwa Costa Mesa muri Leta ya California muri Leta zunze ubumwe za Amerika yemeje ko umusore witwa Sudi Nsengiyumva w’imyaka 22 yitabye Imana kuwa gatatu nijoro azize ibikomere by’impanuka nyuma yo kugongwa n’imodoka muri week end. Sudi Nsengiyumva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka yarangije muri California Baptist University kuri buruse ya […]Irambuye
Kubera uburwayi bwo kubura isukari ihagije mu mubiri, aho abasiganwa bagiye guhagurukira i Muhanga berekeza i Rubavu (139Km) kuri Etape ya 5 ya Tour du Rwanda abaganga b’ikipe y’u Rwanda bamaze kwemeza ko uyu mukinnyi atakibashije gukomeza kubera uburwayi. Ejo kuwa kane Valens Ndayisenga yarangije etape ya IV ari ku bihe bimwe n’uwabaye uwa mbere, […]Irambuye
Uva rwagati mu mujyi wa Kigali werekeza nka Kimihurura uciye mu muhanda mugari mu masangano y’umuhanda ukomeza mu Kanogo n’ukata ujya Kimihurura ahitwa Sopetrad hakunze kuba hari abapolisi, abatwara imodoka bamwe bavuga ko aba bapolisi babandikira ibyaha bitandukanye babarenganyije ngo bagendeye ku byo babwiwe ku itumanaho n’abo ruguru ukiva kuri Payage. Bakavuga ko bidakwiye guhana icyaha […]Irambuye