*Diane Rwigara na Mwenedata G. Bashobora kuba bari gukurikiranwa, *Urutonde ntakuka rw’abazatora ni 6 897 076, Prof. Kalisa Mbanda uyobora komisiyo y’amatora (NEC/National Electoral Commission) mu Rwanda aravuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batatu bahatanira kuyobora u Rwanda biri kugenda neza ariko ko hatari kuburamo udutotsi dushingiye ku kutanoza gahunda kuri bamwe mu bakandida. […]Irambuye
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko inzira u Rwanda rwahisemo yo guhindura itegeko nshinga no kongera guha amahirwe Paul Kagame ngo akomeze kuyobora igihugu itashimishije bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi, ngo hari n’abagiriye inama ubuyobozi bw’u Rwanda gukina umukino nk’wa Poutine-Medvedev bayoboye Uburusiya. Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru JeuneAfrique, Minisitiri […]Irambuye
Umukandida wa RPF Kagame Paul yabwiye abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bamutegereje ku musozi wa Gahanga muri Kicukiro ko yishimye gusanga ari benshi baje ngo bajye imigambi. Abwira urubyiruko by’umwihariko ko yifuza kubaka ibiramba uyu munsi akaba ari we ejo hakaba ari ah’urubyiruko rwa none. Perezida Kagame yatangiye abwira aha bamwakiriye Kicukiro ko ahantu hari amatungo […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga mu bikorwa byo kwiyamamaza Perezida Kagame yanyuze Nyabugogo kuramukanya n’abaturage benshi cyane baje kumwakira. Yabwiye imbaga y’abantu benshi cyane baje kumusanganirayo ko mu myaka irindwi iri imbere yifuza ko Nyabugogo iba nshya igakomeza gutanga imirimo. Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bakorera muri Nyabugogo bo mu bihugu bya […]Irambuye
Karongi bishimira cyane umuhanda ubahuza na Nyamasheke na Rusizi (Kivu Belt) wuzuye, benshi mu batuye aka karere bavuga ko iki ari igikorwa cy’ingirakamaro bashimira Perezida Kagame. Ariko banafite ibindi basaba Perezida uzatorwa mu matora yo mu kwa munani. Mu murenge wa Bwishyura uherereyemo umugi wa Karongi, Emmanuel Nshimiyimana uwukoreramo akazi ko gutwara abantu avuga ko […]Irambuye
I Muhanga aho yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo, Perezida Paul Kagame umaze kugera mu turere icyenda yabwiye imbaga yari muri Stade ya Muhanga ko bagomba kumutora kugira ngo iterambere rirusheho kwiyongera yavuze ko umunsi wo gutora utinze kugera. Kagame Paul umukandida wa RPF-Inkotanyi yageze i Muhanga mu masaha y’ikigoroba avuye mu karere ka […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Umukandida w’ishayaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) Frank Habineza yiyamamarizaga mu Karere ka Kirehe na Ngoma, gusa ngo yababajwe n’ukuntu aho yagombaga kwiyamamariza muri Kirehe hahindutse ku munota wa nyuma. Mu Karere ka Kirehe, Frank Habineza yari yarateganyije ko aziyamamariza mu mugi wa Nyakarambi, […]Irambuye
Akarere ka Ngorororero karimo gusoza ikiciro cya kabiri cyo kubaka Stade y’Akarere iherereye mu Kagari ka Kabagari, Umurenge wa Ngororero, aho igeze ngo ikaba imaze gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari. Ni Stade yubatse hagati y’imisozi miremire, ahantu ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwemeza ko ari honyine hashobokaga kuba hakubakwa Stade muri aka Karere k’imisozi […]Irambuye
*Barifuza icyambu *Abandi imirindankuba *Amashanyarazi ava iwabo bo ntibayabone… Muri aka karere k’imisozi miremire, ni kamwe mu turere bigaragara ko tukiri inyuma mu iterambere, abanyamakuru bacu umwe yasuye amajyepfo yako ahegereye Karongi undi asura amajyaruguru yako ahegereye Rubavu babwira Umuseke icyo bifuza kuri Perezida uzatorwa ngo ayobora u Rwanda indi myaka irindwi kuva 2017. Mu […]Irambuye
Perezida Paul Kagame wakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Ngororero, yasabye abahatuye kongera kumugirira ikizere nk’icyo bamugiriye mu 2003 na 2010 bagakomeza iterambere bagezeho, yavuze ko muri Ngororero hakiri ikibazo cy’imirire mibi mu bana, ngo mu myaka irindwi iki kibazo ntikigomba kuzaba kikiriho. Perezida Kagame yabanje kubwira imbaga nini cyane y’abaturage baje kumwakira […]Irambuye